Abadepite bagiye gukorera ubuvugizi ibibazo by’ibikorwa remezo mu Murenge wa Nyakabanda

Mu minsi ibiri Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko basanzemo ibibazo byinshi bijyanye n’ibikorwa remezo, ndetse ko bagiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke, kuko bishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Abo badepite basanze muri Kimisagara hari ikibazo gikomeye cy'ibikorwa remezo
Abo badepite basanze muri Kimisagara hari ikibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo

Depite Uwera Kayumba Marie Alice, akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, uri mu itsinda ry’abasuye Umurenge wa Nyakabanda, yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’ibikorwa remezo.

Ati “Muri make uko twabisanze aha mu Murenge wa Nyakabanda, mu bikorwa remezo harimo ibibazo bijyanye n’ingo nyinshi zituye ariko zidafite imihanda, ruhurura nini zifite ubujyakuzimu bwa metero 20, ndetse zigwamo n’abana ariko urebye n’umuntu mukuru yagwamo, inini cyane zikaba ebyiri”.

Avuga ko icyo bagiye kubikoraho, kuko Inteko idashyira mu bikorwa ahubwo isuzuma ibikorwa bya Guverinoma, ari ubuvugizi ku buryo bikemuka.

Depite Mukabikino Jeanne Henritte, yavuze ko mu bindi bibazo byiganje ari amakimbirane mu muryango, ariyo asanga ari izigingiro ry’ibibazo bitandukanye byugarije abaturage.

Ati "Amakimbirane mu muryango niyo zingiro ry’ibibazo abaturarwanda benshi bafite. Ahanini iyo umugore n’umugabo batumvikana baraye barwana, niho usanga ingaruka zije ku bana bamwe bakaba za mayibobo, isuku nke mu rugo, abana bamwe ntibamenye ba se kuko bitandikishijwe bakivuka mu irangamimerere. Abafite ibyo bibazo by’amakimbirane kandi ntibabasha kwizigamira, ubwo rero murumva ko amakimbirane mu miryango ateje ibibazo byinshi. Bivuze ngo duhashye amakimbirane ahubwo twimakaze ubumwe bwahoze mu muryango nyarwanda kera".

Ni ibiganiro byahuje Inshozamihigo za Nyarugenge n’intumwa za Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Abaturage bagaragaje ibibazo bitandukanye bafite harimo bimwe byahawe umurongo, bimwe bishakirwa umuti ibindi bikaba ari ibikeneye ubuvugizi.

Izo ntumwa zivuga ko hari ibibazo byagaragaye mu mashuri, aho hari ayubatswe ku nkunga ya World bank, yagombaga kwigirwamo mu mwaka wa 2020 muri Mutarama, ariko kugeza uyu munsi ntaruzura, ibyo bikagaragaza ko hari ubucucike mu mashuri ndetse n’abava mu ishuri kuko babonye ari benshi umwarimu ntabiteho uko bikwiye.

Nyuma yo gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ubu igikorwa cyo gusura abaturage cyongeye gusubukurwa. Iki gikorwa kigiye kumara ibyumweru bitatu mu turere dutandukanye tw’igihugu hasurwa imirenge yose uko ari 416, ku ikubitiro hakaba harasuwe imirenge yo mu mujyi wa Kigali kuva tariki 12 kugeza 13, buri murenge ukaba warasuwe n’Abadepide batatu.

Depite Uwera ati Uyu mwaka rero muri gahunda twihaye tuzareba ibintu bitandukanye by’umwihariko ibyumba by’amashuri, amazi, umuriro, gahunda ya Ejo Heza, Sacco, kwandikisha abana cyangwa kwandukuza abitabye Imana kwa Muganga, no kureba isuku muri rusange”.

Abo Badepite bavuga ko uru rugendo bakora rwo gusura abaturage rugira akamaro cyane, kuko bikemura ibibazo bitandukanye, ibyadindijwe hakamenyekana impamvu yabyo ndetse n’aho bigeze bishywa mu bikorwa, gukora ubuvugizi kabone n’ubwo bimwe bitinda ariko byibura abaturage bakamenyeshwa amakuru y’aho bigeze bikemuka, n’impamvu byadindijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ba giyifu ko mbona batajya batuhuka baba bakora iki kuki batavugira imirengr bayobora batiriwe nagora abadepite

Sikitu yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka