Itsinda ry’Abasenateri bari muri komisiyo ishinzwe amahoro n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zimbabwe, ryashimye uko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitabwaho mu Rwanda, igihe bagannye Isange One Stop Centre.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko inkuba yakubise abantu batatu bajyanwa kwa muganga, harimo umwe wo mu Murenge wa Rugarika n’abandi babiri bo mu Murenge wa Rukoma, ndetse ngo hari n’ibindi bintu byinshi byangiritse birimo imihanda n’imyaka.
Ubuyobozi bushinzwe ubucuruzi n’inzego zikora ku mipaka ihuza umujyi wa Goma muri RD Congo na Gisenyi, baganiriye ku kongera gukoresha jeto mu korohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bakaba bemeranyijwe ko mu gihe cya vuba ubwo buryo buzasubukurwa.
Mu rwego rwo kugabanya iyangizwa ry’ikirere no kurengera ibidukikije, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’abakoresha inkwi n’amakara mu guteka. Intego ni uko umwaka wa 2024 uzagera ingo zikoresha inkwi mu guteka zigeze nibura kuri 42% ndetse no mu mijyi ikoreshwa ry’amakara rigacika.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania, kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, yasuye ishuri rikuru rya gisirikare rya G5 Sahel Defense College.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022, Abasenateri umunani bo muri komisiyo y’Amahoro n’Umutekano muri Sena ya Zimbabwe, basuye Polisi y’u Rwanda maze bashima imikorere yayo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb Valentine Rugwabiza intumwa ye yihariye muri Santrafurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugeze ku musozo w’imyiteguro yo kubaka Sitade mpuzamahanga izakira abantu ibihumbi 40 bicaye neza. Ni Sitade izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko izubakwa ku nkunga y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no (…)
Ku wa 23 Gashyantare 2022, niho mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, ikiraro kiri mu gishyanga cya Kanyonyomba cyacitse kijyana n’abantu batatu, babiri bararokoka, undi aburirwa irengero.
Mu mvura yaguye mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, inkuba yakubise ishuri ryisumbuye rya Gihinga ihungabanya abana 14, bane muri bo byagizeho ingaruka cyane bahita bajyanwa mu bitaro bya Rutongo, aho barimo gukurikiranwa n’abaganga.
Kigali Today iherutse kubagezaho inkuru yavugaga ku mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Ruhondo, aho abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri baburirwa irengero. Ibikorwa byo kubashakisha byahise bitangira ariko batinda kuboneka. Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’Umurenge wa Rugerero, batangiye ibikorwa by’umuganda byo guhagarika isuri iva ku musozi wa Rubavu.
Kuva ku wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 202, intumwa za Polisi ya Malawi ziyobowe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere, DIGP/A Merlyne Yolamu, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, hose hatangijwe gahunda ‘Igitondo cy’isuku’, izajya ikorwa buri wa kabiri.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, avuga ko harimo gukorwa imyanzuro isaga 200 igamije kurwanya icyorezo cya Covid-19, ikaba ishobora kuzemezwa n’ibihugu bigize isi muri Gicurasi uyu mwaka.
Abaturiye isoko rya Ndabanyurahe mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, babangamiwe n’ikimoteri cyuzuye imyanda kiri hagati y’ingo zabo n’utubare tugize iryo soko.
Umukozi wo muri Laboratwari y’Ikigo nderabuzima cya Matimba, Renzaho Jean Bosco, ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Matimba, akekwaho inyandiko mpimbano aho yahaye ibyemezo abantu bihamya ko batarwaye Covid-19 atabapimye.
Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu (DGIE) buratangaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga ubu bashobora gusaba Indangamuntu hanyuma bagasaba na Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga banyuze ku rubuga ‘Irembo’.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco irashishikariza abarezi, ababyeyi n’abandi bose bafite inshingano ku bana, kubarerera mu Kinyarwanda, no mu muco w’Abanyarwanda bakabikurana.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, arasaba abahabwa inkunga kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro, by’umwihariko ku bategura imishinga mito igamije iterambere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco kivuga ko imwe mu miryango y’abagororerwa mu bigo by’igororamuco, itoteza abamaze kugororwa ntibabiyumvemo muri sosiyete bagahabwa akato mu gihe batashye, ikaba imwe mu mpamvu ziri gutera ubwiyongere bw’abasubira muri ibyo bigo nyuma yo kugororwa.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko abanyamadini n’amatorero bujuje neza inshingano zabo, bimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu nko guta amashuri kw’abana no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa byacika burundu.
Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana, ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, yafashe abantu barindwi bacyekwaho kuba mu itsinda ry’abibaga abaturage muri akokarere, bakaba banafatanywe bimwe mu bikoresho bibaga harimo moto yo mu bwoko bwa TVS, bicyekwa ko nayo bari bayibye.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Huye, rwahaye inka Vincent Irikujije, wamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ubu akaba atuye mu Murenge wa Rwaniro.
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rishinzwe gukumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), hamwe n’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC Rwanda), muri gahunda yo gusura amashuri yisumbuye, batangiye guhera ku ya 18 igasozwa ku ya 19 Gashyantare (…)
Abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri bahasiga ubuzima, batatu barokotse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), ryahuguye abantu 128 ku kurwanya inkongi, barimo abakozi b’ibitaro bya Shyira muri Nyabihu n’abaturage babituriye, bose bakaba 92.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, yageze i Munich mu Budage aho yitabiriye Inama yiga ku mutekano.
Iyakaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, yagwiriwe n’inzu ye ahita ahasiga ubuzima.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwitambitse icyemezo cy’abashinze Umuryango Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), bashaka kuvana Apôtre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwawo.