Ubuyobozi bw’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwituye Umurenge wa Busasamana wazirikanye abaturage bawo ukabagenera ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo Akarere ka Rubavu kari kugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, imipaka yarafunzwe, abaturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bagahagarika (…)
Perezida Paul Kagame aravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahaye isomo rikomeye umugabane wa Afurika, isomo ryo kwishakamo ibisubizo mu iterambere ry’ahazaza. Ni ibyo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Gashyantare 2022 mu nama ya 39 yari ayoboye y’urwego rw’umuryango wa Afurika yunze (…)
Nk’uko bisanzwe, itariki ya 01 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana Intwari z’u Rwanda, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo kubihimuraho.
Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.
Ngaboyisonga Jean Claude uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu nta maboko agira ndetse ayoboye umudugudu ugizwe n’ingo 15 na zo ziyobowe n’abamugariye ku rugamba, barimo abatagira ingingo n’abangiritse mu mutwe.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), busanga kwimakaza indangagaciro z’ikinyabupfura, kunga ubumwe, gukunda igihugu no kunoza umurimo, biri mu byo Abanyarwanda badakwiye gusiga inyuma, kugira ngo barusheho gusigasira no kurinda ibyo Intwari zagejeje ku Rwanda.
Intwari y’Imena, Prisca Uwamahoro, umwe mu bana b’i Nyange bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya nyuma yo kubisabwa n’abacengezi, abwira urubyiruko ko ibikorwa bitoya (byoroshye) ari byo bivamo ubutwari, kuko iyo ubaye ikigwari mu tuntu dutoya, n’ibikomeye utabishobora.
Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahigiye kurandura ubukene no kurengera umwana kugira ngo abatuye ako karere barusheho kwiteza imbere.
Nyuma y’uko Kigali Today ibagaragarije ubuzima bw’intwari zose z’abana bagabweho igitero mu ishuri ry’i Nyange, mu nkuru ifite umutwe ugira uti “Menya imibereho y’Intwari z’i Nyange: Hari abakiriho n’abatabarutse”, abenshi bagiye bagaragaza inzira y’iterambere mu mirimo inyuranye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, bunamiye Intwari z’u Rwanda mu rwego rwo kuziha icyubahiro, ndetse bashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, uyu muhango ukaba wabereye ku gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, batangaza ko babangamiwe n’imiterere y’intebe ziri muri zimwe mu modoka, yaba izijya mu ntara n’izitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, kuko bazibicazaho ndetse rimwe na rimwe zikabacira imyenda kuko ziba zifite ibyuma bishinyitse.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, bugaragaza ko hakiri icyuho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho abakozi badahabwa ikiruhuko nyamara ari ukurenga ku mahame y’uburenganzira bwa muntu n’amategeko y’Umurimo.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 n’iya 116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi ku buryo bukurikira:
Abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze, barataka gukorerwa urugomo n’abana b’inzererezi biyise Abamarine, bakunze kugaragara mu gihe cy’amasaha ya nijoro no mu rukerera, bategera abantu mu mihanda iri rwagati mu mujyi wa Musanze, bakabambura kandi bakanabakorera urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza(Commonwealth), Hon. Patricia Scotland, batangaje ko Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango izabera i Kigali mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.
Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka (…)
Bamwe mu babyeyi b’abana bahoze bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, zikomeje gushyirwaho zigenda zizana impinduka zifatika, zabafashije gusobanukirwa ko ari bo mbere na mbere bafite urufunguzo rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, no kumenya ko aho (…)
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, Iyaturemye Aimée, avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira ngo babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi izamurwa ikagera 100%.
Nyuma y’imyaka hafi itatu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunze, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, abaturage ku mpande zombi bakaba bishimiye cyane icyo gikorwa.
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize umupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022. Mbere y’uko iyo tariki igera, ni ukuvuga mbere ya saa sita z’ijoro , kuri uwo mupaka hagaragaraga imyiteguro yo gufasha abinjira n’abasohoka, ari na ko inzego z’umutekano (…)
Perezida Kagame, Kuri iki Cyumweru tariki 30 Mutarama 2022, muri Village Urugwiro, yagiranye ibiganiro na Patrick Pouyanné, Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Mpuzamahanga y’Abafaransa izobereye mu bijyanye n’ingufu, Total Energies.
Sinzabakwira Jean Baptiste wo mu Kagari ka Kamubuga, Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, avuga ko yahoranye ingeso mbi zamusenyeye amara umwaka umugore yaramuhunze.
Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda. Ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo Abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, barishimira ko kuri uyu wa 29 Mutarama 2022, Banki ya Kigali (BK) yishyuriye mituweli abaturage batishoboye 6,700.
Umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, washyize ahagararaga itangazo rimenyesha abantu kwirinda abatekamutwe biyitirira uwo muryango bagasaba abantu amafaranga.
Ubwo hasozwaga ihuriro rya 11 ry’abagaba b’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, batangaje ko ribasigiye ubumenyi bwari bukenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burihanangiriza abakoresha abana imirimo ibabuza kujya ku mashuri kuko ari ukwangiza ejo hazaza h’Igihugu, kandi ko abazafatanwa abana bazabihanirwa bikomeye.
Abaturage b’umudugudu w’Akavumu muri santere ya Darifuru, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, bavuga ko bizejwe umuriro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2005 ariko kugeza uyu munsi bakaba batarawubona, ahubwo batangiye kuwucisha hejuru yabo ujya gucanira ahandi.