Abaturage 53 bo mu Murenge wa Munyaga Akarere ka Rwamagana bajyanywe mu bitaro by’Ikigo Nderabuzima cya Munyaga nyuma yo kunywa ubushera bidasembuye bikekwa ko bwari bwahumanyijwe.
Abantu b’ingeri z’itandukanye bagenda mu muhanda n’amaguru mu mujyi wa Kigali bavuga ko ubukangurambaga bwakozwe n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP John Bosco Kabera asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru igihe bageze ahabugenewe kwambuka umuhanda “Zebra crossing” bwatumye nta muntu ukigongwa (…)
Anatolie Nyiramukondo utuye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru, yishimira ko icyayi kimuha amafaranga nyamara yaremeye kugihinga kubera kwiheba.
Imibiri 10 y’abana bari bamaze iminsi itatu barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yabonetse yose, ikaba ishyingurwa mu cyubahiro, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, nyuma yo kurohorwa bamaze kwitaba Imana.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye intumwa z’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bwari busanzweho, banaganira uko iki kigega kizunganira u Rwanda mu gusana ibyangijwe n’ibiza.
Abashinzwe uburinganire mu Ngabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), barashishikariza abakobwa kwinjira muri serivisi zikorwa n’izo nzego, kugira ngo buzuze byibuze 30% by’abantu b’igitsina gore mu myaka itanu iri imbere.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, bahaye inka uwarokotse Jenoside wari warananiwe kuyigurira.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye menshi y’abantu bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.
Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), cyatangaje ko cyungutse angana na Miliyari 22.8 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022, akaba yariyongereye avuye kuri Miliyari 17.7Frw y’inyungu rusange mu 2021.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yirukanye mu mirimo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Umuyobozi w’ako Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.
Sgt. Tabaro Eustache uherutse kwicirwa muri Santrafurika ari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA), yashyinguwe mu cyubahiro.
Imibiri ine y’abana bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, barohamye muri Nyabarongo ku munsi w’ejo tariki 17 Nyakanga 2023 ni yo iraye ibonetse, nyuma y’igikorwa cyo kubashakisha cyatangiye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023.
Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono giherutse kubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Guhitamo indyo nziza mu bwiza no mu ngano, ni amagambo yatangajwe n’umukozi muri serivise y’indwara zitandura mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima, ubwo yari mu bukangurambaga bwa Mpisemo Ibiryo Nyafurika bwahuje inzego zitandukanye mu kurwanya indwara zitandura, RBC n’umuryango ACORD.
Abakora ibizamini byemerera abantu kwinjira mu rugaga rw’abahesha b’Inkiko b’umwuga, baravuga ko badashira amakenga ikosorwa ry’ibyo bizamini n’uburyo bitangwamo kubera uburiganya bugaragaramo.
Ku munsi wa kabiri w’Inama Mpuzamahanga yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference 2023), Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore n’abagabo guhuza imbaraga bakuzuza uburinganire.
Intumwa ziturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, zigizwe n’inzego z’umutekano ziri mu Rwanda aho zatangiye inama y’iminsi itatu ku kunononsora imyitozo izwi nka East African Community Armed Forces Field Training Exercise (FTX), Ushirikiano Imara 2024.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CP Hoong Wee Teck n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda, aho yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, ndetse bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere Polisi z’ibihugu byombi.
Ibagiro ry’Akarere ka Gakenke ryari rimaze igihe rifunze, mu rwego rwo kurishakira ibyangombwa biryemerera gutanga serivisi ikenewe, ryafunguwe nyuma y’uko ibyangombwa byari bikenewe byamaze kuboneka.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu Iterambere (Women Deliver), irimo kubera mu Rwanda yatangiye ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga mu 2023, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore n’abakobwa bakeneye serivisi z’ubuvuzi zubatse neza, no guhabwa uburezi bufite ireme bagafashwa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abana babarirwa babarirwa mu 10, bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Mushishiro bwerekeza m’uwa Ndaro mu Karere ka Ngororero, barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama Mpuzamahanga y’iminsi ine, yiga ikanashakira umuti bimwe mu bibazo bicyugarije abagore (Women Deliver Conference), Perezida Paul Kagame yahamagariye abantu guhindura imyumvire ibangamira ihame ry’uburinganire.
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, mu biganiro yagiranye na Perezida wa Hongiriya, Katalin Novák uri mu ruzinduko mu Rwanda, yatangaje ko yashimishijwe n’uburyo iki gihugu cyita ku muryango.
Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo agicukuramo itaka bimuviramo gupfa.
Abanyeshuri bitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko bakurikije ikizamini bahereyeho cy’imibare, bizera kuzatsinda n’amanota menshi kuko ngo basanze cyoroshye kurusha isuzuma ritegurwa n’Akarere (Mock exams).
Abatuye akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi, baravuga ko biruhukije igisebo bamaranye igihe kinini, bajyaga baterwa n’inyubako y’ibiro by’akagari kabo itajyanye n’igihe aho bajyaga bavuga ko itabahesha agaciro.
Abahanga mu by’imirire bavuga ko kudafatira ifunguro ku masaha amwe bitera zimwe mu ndwara zirimo izibasira igifu ndetse bigatera n’umubyibuho ukabije.
Bamwe mu baturage bimuwe ahakorera umushinga Gabiro Agri-Business Hub, mu Karere ka Nyagatare batujwe mu Mudugudu wa Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi, bavuga ko mu miryango yabo ari bo bambere batuye mu nzu nziza zifite byose.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mugenzi we wa Uganda, Robinah Nabbanja, bumvikana uko amashanyarazi avayo yakongerwa hamwe no kwiga uko gariyamoshi yakubakirwa umuhanda uva i Kampala ukagera i Kigali.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero, kuva ryatangira gukorwa n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.