Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uburyo indangagaciro zirimo ubupfura, ubushishozi, kunga ubumwe, ubutwari n’ubwitange ziri muri nyinshi urubyiruko rushobora kubakiraho, rukabasha urugamba rw’iterambere n’umutekano by’Igihugu.
Imirenge, Utugari n’Imidugudu yitwaye neza kurusha indi mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022-2023 yo mu Karere ka Gekenke, yabishimiwe inahabwa ibihembo, abahayobora ndetse n’abaturage biyemeza gukomereza mu mujyo wo gukora cyane barangwa n’ubufatanye.
Perezida Kagame ku wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, yakiriye Rt Hon. Patrice Trovoada, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe uri mu Rwanda hamwe na Madamu we, Nana Trovoada, mu ruzinduko rw’akazi rwo gushimangira umubano w’Ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye itsinda ryo mu muryango Segal Family Foundation, nyuma yo gusoza inama rusange yawo yaberaga i Kigali.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi, yagaruje ibikoresho bitandukanye byibwe abarimu b’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cya Nigeria, bigisha muri kaminuza ya UTAB, birimo telefone ngendanwa na za mudasobwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu batandatu bakekwaho kwiba ibirimo amatelefone mu ngo z’abaturage.
Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Karere ka Gatsibo barifuza ko hakorwa ubushakashatsi bugamije kurandura indwara ya kirabiranya kuko ngo iye kubaca ku bitoki aribyo bakuragamo ibibitunga ndetse n’iterambere ry’imiryango.
Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho amwe mu mateka y’inkomoko y’inyito z’ahantu hatandukanye kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda yabakusanyirije inyito y’amateka y’izina “Kitabi”, aho abazi amateka y’iri zina bahamya ko ryiswe ako gace biturutse ku itabi ryaheraga, rikahacururizwa.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye Urubyiruko ruba mu mahanga ko Leta ya Congo Kinshasa iramutse ibyifuza, RDF yakwihutira kuyifasha kugarukana umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’urusaku rukabaije ku baturage ruva ku bikorwa by’iterambere bihuza abantu benshi, Minisiteri y’Ibidukikije yashyize ahagaragara amabwiriza agaragaza ingano y’urusaku ntarengwa n’amasaha rumara ahahurira abantu benshi.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, aratangaza ko kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bigerweho, hakenewe abapolisi bakumira ibyaha, bubahiriza amategeko, banatanga ibisubizo by’ibibazo abaturarwanda bafite.
Abaturage 200 bo mu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, bashyikirijwe intama 200 kuri uyu wa kane tariki 13 Nyakanga 2023 hagamijwe kubafasha kwifasha ubwabo bikemurira ibibazo bimwe na bimwe.
Abapolisi 501 bari bamaze ibyumweru 50 mu mahugurwa mu kigo cya Polisi cya Gishari, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga 2023 basoje ayo mahugurwa, bakaba bagiye guhabwa ipeti ryo ku rwego rw’aba Ofisiye bato (Assistant Inspector of Police /AIP).
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ibikorwa by’umuryango Segal Family Foundation, byatumye benshi bagera ku nzozi zabo, bagashobora gukora ibikorwa bifatika bibateza imbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, akekwaho icyaha cyo kurigisha Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 yari agenewe kugura imodoka y’Umurenge.
Mu Kagari ka Kaguhu Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umuhungu basanze amanitse mu mukandara we, mu muryango w’igikoni cy’iwabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 13 Nyakanga 2023, ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga kuri politiki z’iterambere ry’Igihugu, mu gihe ingengo y’imari nshya 2023/24 yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba Akagari ka Nyarutarama Umudugudu wa Rugarama kuri uyu wa kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amahugurwa cy’idini ya Islam Gicumbi yangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 3.
Mu mezi abiri ashize, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye ifoto y’umuyobozi bigaragara ku maso ko afite agahinda, icyondo cyamwuzuye aho yari kumwe n’abaturage.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko tariki 12 Nyakanga 2023, ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, bafatiye mu cyuho abarimu bane (4) barimo gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga, mu Kigo cy’amashuri ya Sainte Trinity de Nyanza, giherereye mu Murenge wa Kigoma, Akagali ka Butansinda, umudugudu wa Butansinda.
Banki ya Kigali (BK) yatangije icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko, mu bijyanye n’imikorere n’imyitwarire y’umukozi ukora muri banki.
Bisi eshanu muri 25 zigomba kugurwa n’ikompanyi itwara abagenzi ya Jali Transport, zamaze kugera mu Rwanda. Ni imodoka zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura rya bisi rusange mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe cyinubirwa n’abahatuye.
Abatuye Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, bari mu byishimo byo guhembwa imodoka ya Miliyoni 26Frw, nyuma yuko bahize imirenge y’Intara y’Amajyaruguru mu bukangurambaga ku Mutekano, Isuku n’isukura no kurwanya igwingira, bwateguwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A, hiyongereyemo ibishyimbo, imyumbati, urutoki, imboga n’imbuto.
Uruganda rwenga inzoga rwitwa Jeff Company rukorera mu kagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, rwafunzwe by’agateganyo, umuyobozi warwo agezwa mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Cyuve, nyuma yo gusanga hari ibyo urwo ruganda rutujuje.
Ikigega cya Saudi Arabia gishinzwe Iterambere (SFD) na Guverinoma y’u Rwanda bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika (hafi miliyari 23.3 z’Amafaranga y’u Rwanda), azakoreshwa mu kwagura imiyoboro iciriritse n’imito ishamikiyeho izageza umuriro mu ngo ibihumbi 60 zo mu turere twa (…)
Ibura ry’amazi ku rwunge rw’amashuri rwa karama mu murenge wa Ntyazo ni ikibazo gihuriweho n’abahatuye aho bavuga ko bigeze kubona imiyoboro y’amazi ndetse bahabwa ivomero rusange ariko ngo nti ryamaze kabiri amazi yahise abura.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA) gitangaza ko mu mwaka wa 2020-2021 gahunda yo kwegurira amashyamba ya leta abikorera, amaze kuyinjiriza arenga Miliyari 649.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko hari abatagishobora kubona no kurya indyo yuzuye, bitewe n’uko bimwe mu biyigize bisigaye bihenze ku isoko.