Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, arasaba abakiri bato kwegera abageze mu zabukuru kugira ngo babigireho umuco n’indangagaciro, ariko banasangire inararibonye ku buryo byafasha mu gukemura ibibazo byugarije imiryango n’Igihugu muri rusange.
Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK), hatashywe icyumba cy’ababyeyi, hagamijwe kuborohereza kubona uko bashobora kwita ku bana babo, no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko abapolisi babiri bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yapfiriye mu muhanda.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Muhanga baravuga ko abagore bahohotera abagabo babo bitwaje ko uwabakoraho, bahita bahamagara urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abagabo bagafungwa.
Ahazwi nko kuri Peyaje, ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati werekeza i Remera, habereye impanuka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Abanyeshuri 23 bafite ubumuga butandukanye biga mu ishuri ribanza rya Gatenzi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bashyikirijwe ibikoresho by’isuku byo kwifashisha mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo cyane cyane ku ishuri.
Abantu benshi bakunze gukora amakosa ku bana arimo kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya ndetse n’ibindi bibi bikorwa bitandukanye nyamara batazi ko bimwe muri ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda isaba abatwara amagare bo mu Karere ka Musanze, kwitwararika no kubahiriza umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zikomeje koreka ubuzima bw’abantu.
Ikigo 1000 Hills Events kirimo gutegura gahunda yo gushimira binyuze mu gutanga ibihembo bizahabwa ibigo, inzego zinyuranye n’abantu bagira uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu gukorana na bo cyangwa kubakorera ibintu binyuranye.
Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye impapuro za Amb Eric Kneedler, zimwererera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Abaturage babiri bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri bagishakishwa, aho bakekwaho gukubita uwitwa Maniriho kugeza apfuye, nyuma yo kumukekaho kubiba telefone.
Mu buhamya bwatanzwe n’umugabo witwa Shun Elam wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko imbazi bahawe ku byaha bakoze byo kwica Abatutsi ari ikimenyetso gikomeye, ko Abanyarwanda bateye intwambwe bakagera ku bwiyunge.
Mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu hakaba hamaze kuboneka imibiri 35 kandi gushakisha birakomeje.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage kwihutira kugana Isange One Stop Center ziba mu bitaro byose mu Gihugu, bakimara guhura n’ihohoterwa kuko bifasha mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bizifashishwa mu butabera, mu guhamya icyaha ugikekwaho.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, avuga ko imodoka zisanzwe na zo zemerewe gutwara abagenzi ku giciro ba nyirazo bishyiriyeho, mu gihe Leta itarabona bisi zihagije.
Bari bameze nk’abarota ubwo buriraga indege ku itariki ya 23 Nzeri 23, bagiye mu Buhinde gukina n’abana nka bo babaga ku muhanda, baturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byiyongereye, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ubwo yatangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, tariki 02 Ukwakira 2023, yabwiye abitabiriye ibiganiro cyane cyane urubyiruko, ko bakwiye gukomeza gusigasira Ubumwe bwabo, (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yitabiriye itangizwa ry’imurika mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo ririmo kubera i Doha muri Qatar, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023.
Kimwe n’abantu bakuru, abana nabo bashobora kugira ‘stress’, ndetse ngo ibageraho cyane kurusha abakuru, kuko bo ari ibintu bikeya baba bashobora gufataho ibyemezo mu buzima bwabo.
Senateri Mureshyantwano Marie Rose yemeza ko mu Rwanda hari amabuye menshi y’agaciro, ko abavuga ko rwaba ruyiba mu gihugu cy’abaturage ari ukwirengagiza ukuri, cyangwa kutagira amakuru.
Mu rwego rwo kurinda abana ibikorwa by’ihohotera ribakorerwa haba ku mubiri ndetse no kuri Roho ababyeyi baragirwa zimwe mu nama zabafasha kurinda abana babo ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, Clarisse Munezero, yasabye urubyiruko gusuzuma ibibazo by’umwihariko birubangamiye no gufata ingamba zo kubikemura burundu ndetse no gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abanyarwanda.
Intumwa zigizwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Zambia Defence Services Command and College College, bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.
Hari kashi pawa(cash power) zisakuza cyane iyo hasigayemo amayinite make y’umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bibangamira abantu bikanababuza gusinzira.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 itangira ukwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10), rigaragaza ko imvura itazajya igwira rimwe hose mu Gihugu, ahubwo hari ibice bizajya biyibona ahandi itarimo kuhagwa.
Abatuye mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bashishikarijwe kugabanya ubusitani ahubwo bagahinga ibibatunga.
Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko(FFRP), basanga inzego zo mu Karere ka Nyabihu zifite aho zihuriye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abana, zikwiye kunoza ubufatanye hagati yazo mu kwegera abaturage no kubunganira mu ngamba zituma bagira uruhare rufatika mu kugabanya umubare (…)