Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza bagamije imibereho myiza, babikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwizigamira, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bwafunze by’agateganyo zimwe mu nsengero buvuga ko zitubahirije ibisabwa, nko kuba zidakumira urusaku rujya hanze no kutagira ubwiherero n’inzira byagenewe abafite ubumuga.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, tariki 28-29 Ukwakira 2023, bateraniye kuri Intare Conference Arena mu mwiherero wa kane n’ihuriro rya 16 rya Unity Club Intwararumuri, ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yasabye Abanyarwanda bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kwigengesera kuko badakunzwe, abasaba kubahiriza amasaha y’ingendo.
Hashize iminsi hagaragara abantu bafatanywe inyama z’imbwa bazibaze bagatangaza ko ziba zigiye gutekwa no kotswa ngo zigaburirwe abantu muri za Restora nyamara hari itegeko rihana abacuruza izi nyama z’imbwa.
Bamwe mu rubyiruko rw’impunzi ruri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda barishimira ko barangije Kaminuza kubera ko bumvaga ari ibidashoboka ko bashobora kurangiza.
Abakoresha umuhanda Muhanga - Karongi, baravuga ko babangamiwe n’abajura biba nijoro ibipakiye mu modoka, kubera ko ziba zigenda gahoro kubera gukatira ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 262 z’amadolari agamije kuzarufasha mu kuzahura bimwe mu bikorwa by’ubukungu byahungabanyijwe n’ihindagurika ry’ibihe.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi mushya wa Amerika mu Rwanda, Eric William Kneedler.
Ikibazo cy’abagabo baharira abagore inshingano zo gutunga urugo bonyine, ndetse n’ubukene bukigaragara muri imwe mu miryango yo mu Karere ka Nyabihu, biri mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma imirire mibi n’igwingira mu bana bidacika.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa, Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buranga ibihugu byombi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kuhira no gufata neza ubutaka mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Hitayezu Jerome, avuga ko mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2023-2024, hazashyirwamo gusibura ikiyaga gihangano cya Kiliba kifashishwa mu kuhira umuceri ku buso bwa hegitari 300 (…)
Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage.
Itsinda ry’Abadepite bagize Komite ishinzwe abakozi ba Leta n’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashimye uburyo amashyaka, yaba iriri ku butegetsi n’andi ahabwa imyanya y’ubuyobozi mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyandikiye Uturere twose mu Rwanda, gisaba ubufatanye mu ibarura ry’imirimo n’aho ikorerwa, rizakenera urubyiruko rugera kuri 3936 muri Mutarama 2024.
U Rwanda n’ u Bufaransa byasinyanye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 91 z’Amayero (Asaga Miliyari 118 z’Amafaranga y’u Rwanda), azafasha mu rwego rw’ubuzima no mu guteza imbere ibikorwa remezo byo muri urwo rwego.
Mu kiganiro cyatanzwe kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu ihuriro ngarukamwaka rya 16 ry’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, ryahuje ingeri z’abantu batandukanye barimo Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi batandukanye, Irène Uwonkunda yatanze ubuhamya bw’uburyo Ndi Umunyarwanda ariyo ikwiye guhuza (…)
Dr. Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mirimo ye mu Nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite kubera gusinda, agiye gusohora igitabo gishishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Ni igitabo yise ‘Imbaraga zo gushishoza’.
Nyuma y’igihe ababyeyi bo mu Kagari ka Ruyenzi mu Murenge wa Mareba ho muri Bugesera bagaragaza imbogamizi zo kutagira urugo mbonezamikurire rubegereye, ubu barishimira ko urugo rwamaze kuboneka, rukaba rugiye gufasha abana babo mu mikurire.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga, yakiriwe na Gen Liu Zhenli, Umugaba w’Ingabo z’u Bushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi mu by’umutekano.
Mu Ihuriro rya 16 ry’Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri ryasojwe tariki 29 Ukwakira 2023 hatowe abarinzi b’Igihango barindwi muri bo harimo n’abanyamahanga bane kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2023, mu Ntara y’Iburasirazuba wahuriranye no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, aho mu Turere twose hatewe ibiti bisanzwe ndetse n’ibivangwa n’imyaka, nyuma yawo hakorwa amatora yo kuzuza inzego zituzuye ku rwego (…)
Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu mpera z’icyumweru yifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club ryabereye kuri Intare Conference Arena, asaba abakiri (…)
Nyuma y’uko ibice bitandukanye by’Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo byimuwemo abari batuye ahabashyira mu byago, abayobozi bashya batowe basabwe gufatanya n’inzego gukumira uwanyura muri ayo matongo akagirirwa nabi.
Ku Gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, Ambasaderi CG Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri.
Abanyamuryango ba Unity Club basaga 100 muri izi mpera z’icyumweru bateraniye kuri Intare Conference Arena mu nteko rusange n’umwiherero wa kane wa Unity Club ndetse hakirwa abanyamuryango bashya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023, yahagaritse by’agateganyo Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uherutse gufungwa akekwaho ruswa, inasaba Komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura.
Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye kuvugurura amasangano y’imihanda ya Kimihurura, hakaba hagiye gushyirwa inzira yihariye y’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru, hagamijwe kongera ibikorwa remezo bya siporo. Hazashyirwa n’intebe rusange, iyo mirimo yo kuhatunganya ikazamara ibyumweru bitatu.
Abanyarwanda bajyana amata mu mujyi wa Goma bavuga ko bahutazwa mu gihe hari umutekano mukeya ndetse bikagorana kubishyura.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), cyatangaje ko kimaza gushora arenga miliyari icyenda mu gufasha inganda mu kwiteza imbere.