Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko umwaka wa 2023 uzarangira uturere tudafite abayobozi twamaze kubahabwa.
Abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Karere ka Muhanga baratabaza ku bibazo bahura nabyo birimo gukubitwa, kubohwa, kunenwa, no kubura ubuvuzi kandi bafite imiryango bakomokamo cyangwa ubuyobozi buwkiye kuba bubareberera.
Hari igihe umuntu acikwa arimo gutegura ifunguro, agashyiramo umunyu mwinshi cyangwa urusenda ukibaza uko wabigabanyamo bikakuyobera. Nyamara hari uburyo butandukanye ushobora kwifashisha utagombye kongeramo amazi menshi ngo usange wangije ifunguro ryawe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abashoramari biyemeje kubaka isoko rya Rubavu rimaze imyaka 13 rihagaze, bumvikanye uburyo bwo kubaka iri soko, rikazuzura mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Madamu Nyirasafari Esperance yagaragaje ko ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire riherutse gukorwa ryerekanye ko umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize byagize uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abanyarwanda.
Mu gihe abantu bakoreraga impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bari bamenyereye gukosorwa ibizamini bagahabwa amanota n’abapolisi harateganywa ko bazajya bakosorwa n’imashini bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Nyuma y’imyaka itatu ahawe indangamuntu yongereweho imyaka 10, kuba itari yakosorwa bikaba byaratumaga hari serivisi adahabwa, Eric Habimana w’i Bweya mu Murenge wa Ndora, yakiriye indangamuntu ikosoye ku wa 26 Ukwakira 2023.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr Usta Kaitesi, aramagana abitwaza Imana bahanurira abaturage babaka amafaranga, agasaba amadini baturukamo gukumira iyo mikorere.
Mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’ ibera i Buruseri mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro na Amina Muhammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Amajyambere ya Pologne (BGK), amasezerano y’inguzanyo ya Miliyoni 23 z’ama Euro (angana na Miliyari 29Frw), azafasha mu bikorwa byo koroshya uruhererekane nyongeragaciro rw’amata.
Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC), yashyikirije imiryango 20 y’abasezerewe mu gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe, biganjemo abamugariye ku rugamba bo mu Turere dutanu tw’Igihugu.
Umubyeyi wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, arishyuza umugabo babyaranye abana, indezo y’ibihumbi 200Frw kugira ngo abashe kohereza umwana we ku ishuri.
Umukecuru witwa Nyiransababera Xavera wo mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, ari gusembera mu baturanyi, nyuma y’uko ubutaka bwe bwubatsemo n’inzu yari atuyemo butejwe cyamunara ku nguzanyo atigeze ajya gusaba muri banki.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yitabiriye umuhango wo gutangiza inama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’, irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi.
Mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku itariki 24 Ukwakira 2023, ni bwo uwitwa Nsengiyumva Jean Paul, wo mu Kagari ka Sahara, Umurenge wa Busogo Akarere ka Musanze, yagize impungenge z’imyaka ye y’ibirayi ajya kuyirinda, ageze mu murima agwa mu gaco k’amabandi baramukomeretsa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kugaragara ku mugabane wa Afurika atari ibintu byo gushima ariko kandi abantu bakwiye kureba mu buryo bwagutse inkomoko nyamukuru iba yatumye bibaho.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Abakorera mu mavuriro (Postes de santé), barinubira kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kibarimo amezi ane, n’ukwa gatanu kukaba kuri hafi kurangira, none bakaba barimo gutanga serivisi itari nziza.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo mu myaka 29 ishize rugere ku iterambere ruriho uyu munsi, byakomotse ku cyizere Abanyarwanda bagira cy’uko hari ibyo bashoboye kandi bagaharanira kubigeraho.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yatangaje ko ibura ry’amashanyarazi ryagabanutse cyane ugereranyije n’uko byari byifashe mbere, kubera ko yaburaga nibura inshuro zirenga 40 ku mwaka, ubu bikaba bigeze ku nshuro 20 gusa.
Raporo y’Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub) igaragaza ko abakozi mu nzego zigenga no mu nzego za Leta bangana na 30,1% bagaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera.
Iyo umuntu avuze Camera ziri mu muhanda, buri wese uwugendamo ahita abyumva neza kubera ko bigoye kuba hari aho utayisanga mu mihanda igendwa cyane n’ibinyabiziga.
Théobald Manirabaruta utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gusaba imbabazi no kuzihabwa bidakuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo umuntu yiciye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye, ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Santrafurika, abagezaho ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kuba hari abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo bakivuga ko Leta mbi yabashutse bakica cyangwa ko batewe na Shitani baba bikuraho uruhare rwabo kuko hari abandi banze kwica ahubwo bahisha cyangwa bahungisha Abatutsi.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mpera z’umwaka wa 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100% ariko bazaba bari hafi yabo.
Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo (…)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatanganje ko muri uyu mwaka wa 2023, abarenga 800 bafashwe bangiza ibikorwa remezo bitandukanye by’amashanyarazi.
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari yitwa Future Investment Initiative (FII7).