Ku itariki 17 Ugushyingo 2023, ku irimbi rya Kagugu riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, habereye gahunda yo guha umugisha imva ziruhukiyemo imibiri y’urubyiruko rwitabye Imana mu bihe bitandukanye.
Ku biyaga n’imigezi imwe n’imwe yo hirya no hino mu Gihugu, hashyizwe ibyuma by’ikoranabuhanga bipima uko amazi yiyongera cyanga agabanuka, bigatanga amakuru buri minota 15 ku Kigo cy’Igihugu gishwe imicungire y’amazi (RWB), ku buryo umugezi ugiye kuzura ukaba wateza ibyago abawuturiye, bamenyeshwa mbere bagahunga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare, barifuza ko habaho itegeko risaba umuryango w’uwahohoteye umwana akamutera inda , gufasha uwo mwana wavutse ndetse bakamurerana na nyina kugira ngo babarinde kugira imibereho mibi.
Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe na Kaminuza Nyafurika yigisha Imibare(AIMS), byahaye impamyabumenyi (Certificates) abakozi 50 b’inzego zitandukanye, bazajya batanga raporo mpuzamahanga ku bijyanye n’impinduka z’ibihe.
Imishinga 12 ya ba rwiyemezamirimo ni yo irimo guhatanira ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo Inkomoko Entrepreneur Development mu cyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’.
Ntabwo ibijyanye no kugenda Abanyarwanda batangiye kubikora ari uko babonye imodoka, kubera ko kuva cyera bagendaga kandi bakagenda ingendo ndende z’amaguru, bajya mu bihugu birukikije cyane cyane muri Uganda.
Abahinga igishanga cya Mukinga gihuza Akarere ka Musanze na Gakenke, baravuga ko batewe igihombo no guhinga imbuto bahawe maze aho kumera igahera mu gitaka.
Irakarama Nadine wari urangije kwiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) witeguraga guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, yitabye Imana azize impanuka.
Urubyiruko rw’abaririmbyi b’abanyeshuri babarizwa mu itsinda rya “We for Them & Music”, barasaba bagenzi babo gukora ibikorwa by’ubutwari no kugira umutima wo gufasha kuko bizatuma u Rwanda rw’ahazaza rugira sosiyete ishyize hamwe bikarushaho guteza imbere igihugu.
U Rwanda rwakiriye abimukira n’abasaba ubuhungiro 169 baturutse muri Libya bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo Eritrea, Sudani, Ethiopia, Somalia na Sudani y’Epfo.
Ababyeyi bo ha mbere bari bafite uburyo batangamo uburere ku bana babo babicishije mu migenzo n’imiziro bigafasha abana babo kugira uburere buboneye bidasabye kubagenzura no kubahozaho ijisho kuko umwana yabaga yaratojwe ibyo agomba kuziririza mu myitwarire ye muri icyo gihe.
Banki ya Kigali yatangije gahunda izafasha abakusanya umusaruro w’ibihingwa bitandukanye kuwugeza ku isoko, bakoresheje uwo musaruro nk’ingwate hagamijwe kuborohereza ndetse no kwagura ubucuruzi bwabo, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere.
Abaturage bambuwe amafaranga bagenewe na Leta ku ngurane ijyanye n’ibyangijwe mu kubaka umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batewe igihombo no kwamburwa nyuma y’imyaka hafi itatu bamaze barakuwe mu byabo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Polisi yamennye ibiyobyabwenge iheruka gufatira mu Mujyi wa Kigali, byo mu bwoko butandukanye byafashwe mu gihe cy’amezi atatu.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), butangaza ko Leta y’u Rwanda yashyizeho nkunganire ku bantu bagura amashyiga arondereza ibicanwa, mu gukumira iyangizwa ry’ibidukikije no kurinda Abanyarwanda imyotsi itera indwara z’amaso n’iz’ubuhumekero, benshi bakaba barabyishimiye.
Umuvugizi wa guverinoma yatangaje ko u Rwanda rubabajwe n’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga rw’U Bwongereza cyo guhagarika kohereza mu Rwanda abimukira.
Kuri uyu wa gatatu ni bwo urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rutangaza umwanzuro ku cyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth birahamagarirwa guhuza imbaraga mu guhangana n’imbogamizi z’ibihe Isi irimo, byiganjemo imihindahurikire y’ibihe.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka yari irimo Abadepite batatu, ari bo Hon. Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora ku mugoroba tariki 14 Ugushyingo 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bakaba berekezaga mu Karere ka Bugesera, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Visi perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Espérance Nyirasafari, yagaragaje ko ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugabo, ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo mu Karere ka Gakenke bamaze igihe binubira akajagari k’abagenzi n’ibinyabiziga bigaragara ahategerwa imodoka mu isantere ya Gakenke kubera ko nta gare yubakiye ihari, ubuyobozi buvuga ko igisubizo kiri mu nzira yo kuboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, yatangaje ko bidashimishije kuba Aloys Ndimbati yarapfuye atagejejwe imbere y’ubutabera kuko yarimbuye Abatutsi mu yari Perefegitura ya Kibuye.
Umukecuru w’imyaka 67 witwa Uwimana Venantie wo Mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yishwe n’umuriro w’amashanyarazi, ubwo yacomokoraga radiyo, mu ma saa sita zo ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023 mu Rwanda hatangiye Inama y’iminsi ine y’ihuriro ry’inzego z’imitegekere y’Igihugu mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Abatuye mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bashima Leta y’u Rwanda, yaborohereje kubona icyangombwa cyambukiranya umupaka bitabagoye, kuko igiciro cyacyo cygabanyijwe cyane.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yakanguriye abanyamakuru gutanga kandidatire mu matora ateganyijwe, yo kuzuza inzego z’ubuyobozi bwa Leta, haba mu kuyobora Akarere cyangwa gushyirwa mu yindi myanya idafite abayobozi.
Perezida Paul kagame, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha barimo Consolée Kamarampaka, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB.
Mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’abagore babiri bafunzwe, nyuma yo gufatirwa mu gipangu biba umunyeshuri w’umunyamahanga wiga muri INES-Ruhengeri, witwa Nelson Fredericko Angelo.
Abantu bakoresha Terefone na Mudasobwa ‘Computer’ bagirwa inama y’uburyo bwo kwicara bemye kugira ngo bitangiza amagufa y’ibikanu n’urutirigongo.
Bubinyujije mu Itangazo ryasohowe n’ibitaro bya Nyarugenge, byagaragaje ko byanenze imyitwarire y’umukozi ushinzwe umutekamo kuri ibi bitaro washyamiranye n’umuturage waje agana ibitaro.