Benshi bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori rituma ubuzima burushaho guhenda, barimo impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko uko byagenda kose nta nzara izica abaturage.
Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahawe ikiganiro ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu no mu Karere muri rusange.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb. Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA).
Imiryango Interpeace na RWAMREC ishyigikiwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yanditse igitabo cyigisha abahungu n’abagabo kubaha no kuzuzanya na bashiki babo cyangwa abo bashakanye, kuko ngo ari ko kuba abagabo nyabo(positive masculinity).
Perezida Paul Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida William Ruto.
Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta batangarije Kigali Today ko bategereje amafaranga bagombaga guhemberwa uwo murimo ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuyobozi wa Burigade ya 201 mu Ntara y’Iburengerazuba, Col. Rugambwa Albert, arasaba Abanyarwanda kubaha igitambo cy’amaraso, yamenekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, hagambiriwe kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Nyuma y’uko tariki 2 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bugacya ishakishwa neza hakaboneka 35, imirimo yo kuyishakisha yarangiye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023 hamaze kuboneka 39.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kicukiro, yafashe umugabo w’imyaka 34 y’amavuko, wari ubitse mu nzu litiro 220 za mazutu acyekwaho gucuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abiganjemo urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona rukorera mu kigo cya Seeing Hands Rwanda, bavuga ko umwuga wo gukora massage barimo bawukora neza, ukaba ubarinda guheranwa n’ubwigunge ndetse ukanabafasha kwiteza imbere mu bukungu.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Nyamirembe Umurenge wa Gatunda, bavuga ko amashusho y’urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk’utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, arimo gusenya ingo agashora urubyiruko mu busambanyi.
Nubwo bigoye kwemeza ko umubare w’abana bagwingiye mu Rwanda ushobora kugabanuka ukagera kuri 19% muri 2024, nk’uko biri mu ntego za Guverinoma, ariko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), cyemeza ko bishoboka.
Umujyi wa Kigali ugiye kubona ikoranabuhanga rishya mu gutwara abantu n’ibintu, mu rwego rwo koroshya uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi rusange, binyuze mu bufatanye bwashyizweho umukono hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Buyapani.
Umugore w’imyaka 40 witwa Mwaka Marthe wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko afite ibyishimo bidasanzwe yatewe no kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’imyaka ikabakaba 20 ashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda.
Abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba barangajwe imbere na Guverineri w’iyo Ntara, Gasana Emmanuel, baherutse kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kwigira kuri ako Karere, bareba uburyo gafatanya n’inzego z’abikorera mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura umujyi, aho byateje imbere umujyi wa Musanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, agaragaza ko imbogamizi zagaragaye mu myaka icumi ya mbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe cya 2063 zitagomba gukoma mu nkokora intego z’iki cyerekezo mu myaka icumi iri imbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, arasaba abakiri bato kwegera abageze mu zabukuru kugira ngo babigireho umuco n’indangagaciro, ariko banasangire inararibonye ku buryo byafasha mu gukemura ibibazo byugarije imiryango n’Igihugu muri rusange.
Ku cyicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK), hatashywe icyumba cy’ababyeyi, hagamijwe kuborohereza kubona uko bashobora kwita ku bana babo, no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, iratangaza ko abapolisi babiri bari kuri moto bava mu Karere ka Muhanga berekeza mu Karere Ruhango, baguye mu mpanuka ya moto yagonze ikamyo yapfiriye mu muhanda.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Muhanga baravuga ko abagore bahohotera abagabo babo bitwaje ko uwabakoraho, bahita bahamagara urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abagabo bagafungwa.
Ahazwi nko kuri Peyaje, ku muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati werekeza i Remera, habereye impanuka ya bisi itwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Abanyeshuri 23 bafite ubumuga butandukanye biga mu ishuri ribanza rya Gatenzi mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, bashyikirijwe ibikoresho by’isuku byo kwifashisha mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwabo cyane cyane ku ishuri.
Abantu benshi bakunze gukora amakosa ku bana arimo kubakubita, kubakomeretsa ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye, kubasambanya ndetse n’ibindi bibi bikorwa bitandukanye nyamara batazi ko bimwe muri ibyo bikorwa bihanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda isaba abatwara amagare bo mu Karere ka Musanze, kwitwararika no kubahiriza umutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato zikomeje koreka ubuzima bw’abantu.
Ikigo 1000 Hills Events kirimo gutegura gahunda yo gushimira binyuze mu gutanga ibihembo bizahabwa ibigo, inzego zinyuranye n’abantu bagira uruhare mu guteza imbere abafite ubumuga binyuze mu gukorana na bo cyangwa kubakorera ibintu binyuranye.
Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga bishaka lisansi kugira ngo biyihunike mbere y’uko ihenda guhera kuri uyu wa Gatatu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, yakiriye impapuro za Amb Eric Kneedler, zimwererera guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Abaturage babiri bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze batawe muri yombi, mu gihe abandi babiri bagishakishwa, aho bakekwaho gukubita uwitwa Maniriho kugeza apfuye, nyuma yo kumukekaho kubiba telefone.