Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko butazagabanya ibiciro by’imva mu irimbi rya Rusororo kubera ko gushyingura mu buryo bwa kijyambere bihenda kuko byangiza ibidukikije; kandi ko i Rusororo atariho honyine hashyingurwa.
Kubera itandukaniro rinini rishingiye ku bukire hagati y’abatuye Kigali, Ministiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yasabye ubuyobozi bw’umujyi gukuraho icyo cyuho, hibandwa ku gutanga iby’ibanze biranga umujyi ku batuye icyaro.
Nyuma yo kumurika uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, tariki 20/06/2012, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu bemeje ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 ingana na miliyari 11, miliyoni 675, ibihumbi 880 n’amafaranga 787.
Kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangaije ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ibikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza bikorerwa muri ako karere.
Inzu ya Kankindi Constance w’imyaka 77 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Butansinda, akagali ka Butansinda, akarere ka Nyanza yatwitswe n’abagizi ba nabi bimwe mu byo atunze bihinduka umuyonga ubwo yari yagiye gutera intabire y’imyumbati.
U Rwanda rukomeje gahunda yo kwiyamamariza kuzahagararira umugabane wa Afurika mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi, mu matora azaba mu Ukwakira 2012.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, aremeza ko Leta Congo nta bushake ifite bwo kurangiza ibibazo ifite, akanihanangiriza iki gihugu gukomeza guhohotera Abanyarwanda, nk’uko baherutse kubikorera abagera kuri 11.
Prof. Esron Munyanziza, umwarimu wa kaminuza nkuru y’u Rwanda wa azize urupfu rutaramenyekana yashyinguwe tariki 20/06/2012 mu irimbi ry’i Ngoma mu karere ka Huye.
Abagore bitandukanyije n’abacengezi mu gihugu cya Congo bagatahuka mu Rwanda, barahamya ko ububi n’ingaruka z’amacakubiri babibonye ku buryo nta muntu wakongera kubameneramo ahembera amacakubiri.
Vianney Maniraguha w’imyaka 19 yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki 19/06/2012 azira gutera icyuma mugenzi webakorana muri resitora witwa Elisa Habimana mu karere ka Nyarugenge.
Abasore 11 baturutse muri Kongo bageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo i Rubavu tariki 20/06/2012 bavuga ko bafashwe bugwate n’abasirikare ba Kongo mu gihe cy’ukwezi bakubitwa, batwikwa umubiri batanarya.
Nyuma y’inkuru y’umugabo wihakanye umwana yabyaye kubera ko yavutse ari Nyamweru, Kigali Today yegereye banyamweru hirya no hino mu gihugu berekana ko nabo ari bantu nk’abandi. Bavuga ko uretse uruhu rutandukanye, ntacyo abandi bantu babarusha kuko bashobora gukora imirimo bakora.
Guhera mu kwezi kwa 07/2012 ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi birahinduka, aho mu ngo zisanzwe igiciro kizava ku mafaranga y’amanyarwanda 112 kuri Kilowati kikagera ku 134, hakiyongeraho umusoro kikagera ku 156, nk’uko ubuyobozi bw’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) byabitangaje.
Abanyamabanga nshingwabikorwa n’abacungamutungo b’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo bagenewe amahugurwa yo kubategura ku gucunga ingengo y’imari kubera ko guhera muri Nyakanga 2012 imirenge izagenerwa ingengo y’imari iruta iyo yari isanzwe ihabwa.
Ubuyobozi bw’akakarere ka Muhanga bwemereye urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura uko imihigo ishyirwa mu bikorwa ko hari aho bwagize intege cyane cyane mu iyubakwa ry’imihanda yo mu mujyi.
Nyuma y’iminsi icumi impunzi zikomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zitangiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme, izisaga 2040 nizo zimaze kugera muri nkambi kandi zitaweho neza; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi nkambi.
Kwitonda Albert ukora umwuga w’ubushoferi yakubiswe n’umunyamabanganshingwa bikorwa w’akagari ka Gishweru, umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango tariki 18/06/2012, bituma ajya kwivuza.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari twose two mu Rwanda gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa imihigo biyemeje.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kinshasa, mu biganiro yagiranye na Perezida Joseph Kabila kuri uyu wa Kabiri, yamutangarije ko u Rwanda rushyigikiye igihugu cye mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Igisirikare cya Danmark kizafasha icy’u Rwanda gushyiraho umutwe w’ingabo zizajya zitabara mu gihe havutse ibibazo by’umutekano cyangwa ibiza mu karere; nk’uko bikubiye mu masezerano impande zombi zasinyanye kuri uyu wa kabiri tariki 19/06/2012.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru yashimangiye ko intambara ibera muri Kongo Kinshasa ari ikibazo Kongo yifitiye kidaterwa n’u Rwanda; nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye iherutse gutangaza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru Gaturika rya Kabgayi (ICK ) guhera mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010, bugashyirwa ahagaragara muri Kamena 2012, bugaragaza ko abaturage ba karere ka Ruhango abagera kuri 93.5 % batabona amazi meza.
Ikibazo cy’inzara, icy’icumbi n’umuhanda werekeza ku kigo nderabuzima cya Jomba utakiri nyabagendwa ku binyabiziga ni bimwe mu bibazo by’ingutu abaturage batuye uwo murenge bafite nyuma y’ibiza byagwiriye akarere ka Nyabihu.
Mugabo Eric washinze itorero ryitwa Redmud Gospel Church ndetse n’Umunyamerika witwa Charles wamuteye inkunga ku bikoresho no kubwiriza basubiranyemo none ubuyobozi bahagaritse iryo torero.
Prof Esiron Munyanziza wigishaga mu ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yitabye Imana tariki 18/06/2012 ariko icyo yazize ntikiramenyekana.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 18/06/2012 abagore bacuruza imboga ku isoko rya Muhanga barwanye bapfa igitunguru cy’amafaranga 50.
Amande y’amafaranga miliyoni imwe niyo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro w’amashanyarazi, isuku n’isukura (EWSA) cyaciye akarere ka Ngoma kubera ubujura bw’umuriro bwakorewe ku nyubako y’isoko rikuru rya Ngoma riri mu maboko y’akarere.
Mu rwego rwo gufasha impunzi zakuwe mu byabo n’intambara kumva ko hari uzitanyeho, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) barategura kwizihiza umunsi mpuzamahnga w’impunzi uzizihirizwa mu Nkambi ya Gihembe tariki 20/06/2012.
Ndacyayisenga Patrick w’imyaka 6 na Nishimwe Joyce w’imyaka 3 bo mu mudugudu wa Gacuriro akagari ka Nyakabungo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango bagwiriwe n’inzu tariki 17/06/2012 umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (FPP) Dr Mukabaramba Alvera atangaza ko igikunze gukurura amakimbirane mu mitwe ya politiki ari abantu bashaka gushyira imbere inyungu zabo kurusha inyungu rusange.