Umuryango w’Abagide mu Rwanda urakangurira abagore n’abakobwa kumenya uburenganzira n’inshingano zabo mu rwego rwo gukumira ingaruka ziba ku buzima bwabo n’abana babo.
Umubare w’ababyeyi bakoresha uburyo bwo kubineza urubyaro bugezweho wavuye kuri ugera ku 10% muri 2005 bigera kuri 45% muri 2012. Kimwe mu bimenyetso cy’igabanuka ry’ubwiyongere bukabije mu Rwanda, mu gihe isi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abayituye.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu mu Rwanda yageneye Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees) zo mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali, telefone igendanwa mu rwego rwo kujya zitanga amakuru vuba kandi mbere y’uko icyaba kiba.
Kuri uyu munsi isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abayituye, Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye kubyara bake, gukoresha neza umutungo kamere w’ubutaka ndetse no kurengera ibidukikije.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yemeje ko guhera tariki 18/07/2012 imirenge yose igize akarere ka Rubavu izaba ifite abanyamabanga nshingwabikorwa bashya; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yabitangaje.
Abitandukanyije n’inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 309 bari bari mu ngando mu kigo cya Mutobo, mu karere ka Musanze basubijwe mu buzima busanzwe kugira ngo bakomeze bakorere u Rwanda mu buryo butandukanye.
Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) watangije gahunda imeze nk’ubudehe mu bihugu bine bya Afurika birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda izamara imyaka itatu yatangiranye ingengo y’imari y’amayero ibihumbi 300 mu turere twa Nyanza, Ngororero na Rutsiro.
Umwuka watangiye kuba mwiza mu mudugudu wa Nyandarama, akagari ka Kagara, umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’ukwezi havugwa umutekano muke uturuka ku kibazo cy’amarozi hagati y’abaturage.
Ingabo za Leta ya Kongo n’iza ONU (MONUSCO) zoherejwe mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwitegura ibitero bakeka ko M23 yagira kuri uyu mujyi. M23 imaze iminsi wigarurira uduce dutandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Impuguke z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN Habitat) ziri gusura imidugudu itandukanye mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’imiturire.
Insoresore zitwaje amabuye n’inkoni zo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zirukanye uwitwa ko ari Umunyarwanda ubarizwa muri uwo mujyi, tariki 09/07/2012, zivuga ko zitabashaka ku butaka bwa Kongo.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yahaye akarere ka Nyanza imashini 10 zibumba amatafari n’amategura nk’uko Niyitegeka Venant ushinzwe imiturire muri aka karere yabitangaje tariki 09/07/2012.
Urupfu rw’umusirikare w’umunyakenya wishwe azira gushaka kuvuga amakuru yerekeye Kabuga ndese no gutahurwa amufotora rwihishwa nirwo rwabaye intandaro y’amakuru avuga ko umutwe w’ubutasi wo muri Kenya ukorana na Kabuga Felicien.
Tujilane Chizumila, ukuriye urwego rw’Umuvunyi muri Malawi, ari mu ruzinduko mu Rwanda guhera kuri uyu wa mbere tariki 09/07/2012, aho aje kwigira ku bunararibonye bwarwo mu gukemura ibibazo hagati ya Leta n’abaturage.
Ku muhanda Butare- Kigali, ukiva ku iteme rya Kayumbu mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga igiti kinini cyaguye mu muhanda kibuza imodoka zavaga i Kigali ndetse n’izajyagayo gutambuka.
Ntihemuka Daniel w’imyaka 28 wo mu mudugudu wa Ruhuha, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhangomu karere ka Ruhango yatwitswe n’umugorewe Yankurije Jeannette tariki 06/07/2012 amumennyeho inyama yari amaze guteka.
Mu rwego rwo kwirinda umubyigano w’imodoka (ambouteillage) n’imihanda miremire ituma abagenda mu mujyi wa Kigali batinda kugera iyo bajya, ubuyobozi bw’uyu mujyi burimo kubaka no gushyira kaburimbo mu mihanda yambukiranya ibice biwugize.
Abatuye mu kagari ka Kibu mu murenge wa Mugombwa, mu karere ka Gisagara batewe impungenge n’abaturage bakomeje kwiyahura abandi ugasanga babigerageza bagateshwa.
Dominique Decherf wahoze ahagarariye igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda atangaza ko inyito z’amoko “Hutu na Tutsi” ari inyito zazanywe n’abazungu bagamije ivangura hagati y’Abanyarwanda.
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Huye biyemeje gushishikariza abaturage bo mu mirenge bahagarariye kuboneza urubyaro, kwirinda SIDA ndetse no kwita ku burere bw’abana babo babarinda guhohoterwa.
Abasigajwe inyuma n’amateka batagiraga aho baba n’abandi babaga mu mazu adashobotse mu mirenge ya Rambura na Muringa, bubakiwe amazu 52 kugira ngo barusheho gutura heza no guhabwa agaciro gakwiriye Abanyarwanda.
Amazi abiri y’ubucuruzi aherereye mu kagali ka Kiziguro Umurenge wa Nkungu, yaraye yibasiwe n’inkongi y’umuriro, arashya arakongoka n’ibikari byayo. N’ubwo nta muntu wahasize ubuzima, hangirikiye ibintu bifite agaciro ka miliyoni eshatu.
Abagabo 14 bahoze barwanira umutwe ufatwa nk’iterabwoba wa FDLR nyuma bakaza kwitandukanya nawo, kuri uyu wa Kane tariki 06/07/2012 bageze mu nkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi.
Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Ben yagonze abantu babiri umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye, mu mpanuka yabereye i Gikondo ahazwi ku izina rya Merez ya Kabiri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2012.
Inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yibasiye inzu ya Niyonsaba Leonard, itwika ibishyimbo yari amaze gusarura n’igisenge k’inzu ye kirahangirikira, kuri uyu wa Kane itariki 05/07/2012.
Abanyarwanda hamwe n’inshuti z’u Rwanda bab mu Budage barashima aho u Rwanda rugeze mu iterambere nyuma y’imyaka 18 rwibohoye n’imyaka 50 rubonye Ubwigenge.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko igice cyose cyo mu Mujyi wa Kigali mu rwagati no mu nkengero zawo, hatangiye kubakwa mu buryo bugezweho, bikurikije inyingo yo kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umugore n’umwana uratangaza ko amazina ahabwa ibyiciro by’imibereho byashizwemo abaturarwanda atemewe mu mategeko kuko ngo ari bumwe mu buryo bukurura ivangura.
Perezida wa Samalia, Sheikh Sharif Ahmed, yageze mu Rwanda taliki 05/07/2012 mu rugendo yarimo akorera mu bihugu byo muri Afurika, aho asaba ubufasha mu kongera umutekano mu gihugu cye cyitegura amatora mu kwezi kwa Kanama.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace itwara abagenzi i Nyamirambo yagonze imodoka enye mbere yuko ihagarara mu muhanda uva kuri State Regional ujya mu mujyi hafi yahitwa kuri Club Rafiki tariki 05/07/2012.