Agendeye ku buhamya yahawe n’uwari ashinzwe kumviriza amaradiyo y’abasirikare ku butegetsi bwa Habyarimana, Umufaransa Jean-François Dupaquier yanditse igitabo yise «L’Agenda du génocide» kigaragaza ko Leon Mugesera ari mu bitabiriye inama yo gutegura Jenoside ndetse ibikubiye mu ijambo yavuze taliki 22/11/1992 yabikuye (…)
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame uri mu gihugu cya Congo Brazza ville mu urgendo rw’iminsi ibiri m’uruzinduko rw’akazi, kuva kuri uyu wa Gatandatu taliki 16/02/2013, aragenzwa no kuganira na mugenzi we ku bibazo byugarije akarere.
Urubyiruko by’umwihariko intore ziri kurugerero zirakangurirwa kugaragaza impinduka ikomeye mu kurwanya Virusi itera SIDA mu miryango baba intangarugero mu bikorwa byose bijyanye no kuyirwanya.
Abamotari n’abagenzi bakorera ku maseta y’abamotari bo mu karere ka Kamonyi ntibavuga rumwe ku ugomba kukishyura, n’ubwo muri bose bemeza ko nta uyobewe akamaro kako ariko bagahitamo kukihorera ngo badapfa amafaranga.
Ishamyi ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Kimuntu (OCHA), rihangayikishijwe n’indiri nshya z’umutwe wa barwanyi ba FDLR, ziri kwimurirwa byazo muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kubona ko mu y’amajyaruguru nta mbaraga bakihafite.
Minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yijeje ubuyobozi bw’uruganda Mount Meru Soyco ko Guverinoma y’u Rwanda izaruba hafi kugira ngo imbogamizi rufite zikemuke. Yabivuze ku wa Gatandatu tariki 16/02/2013 yarugendereraga, areba aho imirimo yo kurwubaka igeze.
Ibiro 754 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram yacukuwe mu buryo butemewe n’amategeko yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Bucyangenda ruherereye mu kagari ka Kirwa mu murenge wa Murunda ku gasanteri ka Bwiza tariki 13/02/2013.
Inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 942 umuryango wa Action Aid wageneye koperative COCUNYA (Coordenerie Uburiza de Nyanza) yibumbiwemo n’abafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo yarigishijwe n’umwe muri bo wari umubitsi wayo.
Ntoraguzi Théoneste w’imyaka 88 y’amavuko utuye mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza, tariki 15/02/2013, yemeye gusezerana n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda kuko nta sezerano ry’abashakanye bari bafitanye.
Abanyarwanda 30 babaga muri Congo batahutse mu Rwanda ku gicamunsi cya tariki 15/02/2013 binjiriye ku mupaka wa Rusizi ya mbere bahita bajyanwa mu nkambi ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe.
Bamwe mu bakorera mu nyubako ziri mu mujyi wa Muhanga batangaza ko impamvu batagira za kizimyamwoto ari uko baba bizeye ko nibagira impanuka aho bishinganye bazabishyura.
Abanyasudani 20 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), barasanga amasomo baherewe mu Rwanda bijyanye no kuvugurura inzego z’umutekano ari ingirakamaro, cyane ko igihugu cyabo aribwo kigisohoka mu ntambara.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwishimira uburyo igihugu kirimo gutera imbere n’ubwo cyahagarikiwe inkunga n’ibihugu bimwe na bimwe. Ngo byatewe n’uko abaturage batangiye gusobanukirwa n’umuco wo kwibeshaho, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Ubwo ingabo z’u Rwanda 143 zishoje ubutumwa bw’amahoro i Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo zakirwaga ku kibuga cy’indege cya Kigali, uyu munsi tariki 15/02/2013, zashimiwe imyitwarire z’agaragaje muri ubwo butumwa bw’umuryango w’abibumbye.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabasabye abanyamadini kwirinda kwakira impano zose babonye kuko hari izitangwa n’imitwe y’abagizi ba nabi barimo FDRL, avuga ko ayo mafaranga arimo umuvumo kandi yagira ingaruka ku Banyarwanda.
Mu gihe bitegura kwakira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzabasura mu nta ngiriro z’icyumweru gitaha, abaturage b’akarere ka Nyamagabe baramushimira iterambere bamaze kugeraho mu byiciro bitandukanye bemeza ko ariwe babikesha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwagaye abayobozi ba njyanama n’abashinzwe iranga mimerere mu mirenge kubera kudatangira raporo ku gihe n’aho zitanzwe ntibakurikirane ngo bamenye ko zagezeyo.
Umushinga L’APPEL France urimo gusura ibikorwa by’imiyoboro y’amazi bakoreye mu karere ka Gicumbi bareba niba byaruzuye neza bakaba bari no gutegura kubitaha ku mugaragaro.
Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatanze ibikoresho bitandukanye ku baturage batuye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe basenyewe n’imvura yaguye tariki 11/02/2013 ikangiza ibintu bitandukanye birimo amazu 179.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko batari babona ibyangombwa bya nyuma by’ubutaka bwabo kandi ibisabwa byose kugira ngo umuntu abone icyangombwa, babyujuje. Basaba ubuyobozi bw’ako karere kubibafasha mo bakabona ibyo byangombwa.
Abakuru b’imidugudu 536 igize akarere ka Nyamagabe, kuri uyu wa kane tariki 14/02/2013 bahawe amaterefoni afite ubushobozi bwo guhamagara abandi bayobozi bakorana kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku karere, akazajya yishyurwa n’akarere hagamijwe koroshya guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.
Abanyamuryango ba ADEPR biga n’abarangije muri za kaminuza basohoye itangazo bavugamo ko idini yabo ifite ikibazo gikomeye cyo kugabanuka kw’ituro bita “icya cumi” cyatangwaga n’abakirisitu.
Nyuma yo kwegura k’Umushumba wa Kiliziya Gatulika Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI tariki 11/02/2013, abantu bo mu madini atandukanye babivuzeho byinshi bamwe bakibaza niba atari iherezo rya Kiliziya Gatulika, abandi nabo bakabihuza n’imperuka y’isi.
Abanyeshuri, abamotari, abayoboke b’amadini, abapolisi n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gakenke bitwaje ibyapa n’ibitambaro biriho ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuri uyu wa kane tariki 14/02/2013, bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko by’umwihariko.
Abasirikare bane barimo aba Kaporari 2 n’abasorda 2 babarizwaga muri FDLR batahutse mu Rwanda bazanye n’imiryango yabo nyuma y’imyaka 18 bari bamaze baba mu mashyamba ya Congo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gallup ku mibereho itandukanye y’abaturage, bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu 136 byakorewemo ubu bushakashatsi ku kugira abantu bishimira urukundo hamwe n’abakunzi babo.
Mukagasana Vestine acumbitse mu mudugudu wa Gitarama mu kagari ka Bugina mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, nyuma yo guhabwa akato ndetse agatandukanywa n’umugabo we kubera ko yanduye virusi itera SIDA.
Hari amasambu y’abarokotse Jenoside yubakiwemo abatishoboye, andi arasaranganywa; ndetse hari n’ayagurishijwe n’abo mu miryango ya bo; bitewe n’uko nyuma ya Jenoside nta makuru ku waba yararokotse mu muryango yabaga ahari, cyangwa urera umwana akabyitwaza akamurira utwe.
Inama ya Guverinoma yo gusuzuma uburyo imihigo irimo gushyirwa mu bikorwa yanenze uburyo hari gahunda za Leta nyinshi zitihutishwa mu byiciro bitandukanye bigizwe n’ubuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima, inganda, ikoranabuhanga ndetse n’ubucukuzi.
Rwasibo Eric uyobora akagali ka Rubago mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yahembwe igare kubera ko abaturage bagaragaje ko abayobora neza.