Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama y’umutekano yabereye Munich mu Budage (Munich Security Conference) taliki 01-03/02/2013 yatangaje ko ibihugu bikwiye kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bifite aho gutegereza akanama gashinzwe umutekano ku isi.
Inzego zishinzwe itumanaho ziramara impungenge abaturarwanda ko kwiyandikaho simukadi (SIM card) za telefone, bitagamije gushyira abantu ku nkeke, ahubwo ngo bizafasha gucunga umutekano ukomeje guhungabanywa n’abantu bakoresha ikoranabunga, ndetse n’abashobora guhungabanya ubusugire bw’igihugu.
Radio Inteko yari isanzwe ari iy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR). Ibijyanye n’icungamutungo byose bikazajya bigenwa n’iki kigo cya Leta cyari gisanzwe gifite andi maradiyo yakoreraga mu turere.
Nyuma y’ukugabanuka k’urujya n’uruza rw’abantu ku mupaka wa Rusizi I kubera gutinya intambara ya M23, ubu ubuhahirane hagati ya Rusizi na Bukavu bwariyongereye ariko Abanyekongo binubira ko igihugu cyabo gifunga umupaka kare.
Abakozi 20 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbuye rushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), bari mu Rwanda, kugirango bamenyerezwe uburyo bazacunga umutekano w’igihugu igihe umuryango w’Abibumbye waba urangije gahunda yawo muri icyo gihugu.
Abagore bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bahuguwe ku bijyanye na tekiniki yo kubyaza umuriro imirasire y’izuba barahamagarira abandi bagore kutitinya kuko nabo bashobora kugira ubumenyi bwabateza imbere mu gihe babigizemo ubushake.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abagore arwanya ihohoterwa (COCAFEM) rirasaba ko ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari byakubahiriza amasezerano y’ingingo ya 19 yo mu itangazo ryashyiriweho umukono i Kampala tariki 15-16/12/2011.
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo batangaza ko bicuza impamvu bari baraheze muri congo aho ngo bahuye n’ubuzima bubi cyane ndetse bamwe ngo bakaba barabuze imiryango yabo.
Abitandukanyije n’abacengezi bo mubyiciro bya 40, 41, 42 na 43 bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barakangurirwa kwibumbira hamwe bashaka icyabateza imbere mu rwego rwo kwivana mu bukene.
Uwanyirigira Canisius utuye mu mudugudu wa Munini, akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango arifuza ko itegeko nshinga ryahindurwa bakongera kwitorera Perezida Kagame.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari byitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baturutse ku bigo 9 byo mu murenge wa Runda. Ubutumwa bwatanzwe, bwibanze ku kwihatira gukora ibikorwa byiza, kuko ari byo biganisha ku butwari.
Abaturage b’umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi barakangurirwa kwigira ku bikorwa by’ubutwari byaranze ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zitanze zikabohora igihugu ndetse n’izindi ntwari zibukwa buri tariki ya mbere Gashyantare kuko bigaragaza urukundo bakunda igihugu cy’u Rwanda.
Urubyiruko rwiganjemo urwiga mu mashuri yisumbuye ni rwo rwitabiriye kwizihiza umunsi w’intwari ari rwinshi tariki 01/02/2013, mu birori Akarere ka Huye kijihirije kuri sitade Kamena iherereye mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma.
Mu karere ka Karongi bizihije umunsi w’Intwari baremera abatishoboye kuko ngo nta butwari butagira ibikorwa. Ku rwego rw’akarere ibirori byabereye mu murenge wa Murambi hanabereye ikindi gikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kurwanya SIDA.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, akarere ka Ruhango nako kizihije umunsi mukuri w’intwari,tariki 01/02/2013, aho abaturage basabwe kuba abanyakuri kuko ariko shingiro ry’ubutwari.
Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, mu karere ka Kirehe bizihije umunsi w’intwari, wizihirijwe mu mu murenge wa Gahara uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, aho n’Abarundi bari bitabiriye uyu munsi mukuru.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko iyo umuntu akoresha ukuri kandi akanga ikibi aho kiva kikagera aba agana inzira y’ubutwari kuko Intwari iharanira kugana mu murongo mwiza.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, ubwo yari yagiye kwifatanya n’abatuye akarere ka Gatsibo mu kwizihiza umunsi w’intwari wizihijwe tariki 01/02/2013, yabibukije ko ibikorwa intwari ikora ibikorera abandi itiyitayeho.
Abandi Banyarewanda 24 batahutse kuri uyu wa kane tariki 30/01/2013, bakigera mu nkabi ya Nyagatare bahise batangaa ko ubuzima bwo mu mashyamba bumaze kubava ku nzoka, kuko bose uko batahutse nta numwe ufite ubuzima bwiza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Nyanza mu kwizihiza umunsi w’intwari kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, yabasabye ko bagomba kugera ikirenge mu cy’Intwari bibuka kuko gkora ari ibya buri wese.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi bo mu mudugudu wa Kivomo akagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura mu karere Karongi baravuga ko ubuyobozi bwabatereranye, ntibwabafashe gutunganya aho ababo bari barajugunywe none ubu ngo hasigaye hakinirwa umupira n’insoresore zo mu gasantire ka Gitarama.
Umubitsi n’umucungamari ba SACCO y’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi bacumbikiwe kuri station ya Polisi y’akarere ka Karongi, nyuma yo kwiguriza amafaranga ya SACCO nta burengenzira. Kesiyeri we afunze azira kubakingira ikibaba.
Abasirikare bakuru bari mu ishuri ry’i Nyakinama basuye akarere ka Kirehe mu rwego rwo kureba aho i bikorwa bitandukanye birimo n’ikoranabuhanga bigeze muri. Mu rzinduko bagize kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, banagirana ibiganiro na njyanama y’aka karere.
Mu kiganiro cy’abaturage b’imirenge ya Nyundo, Kanama, Nyakiriba na Kanzenze bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza Prof Shyaka Anastase, basabye ubuyobozi bw’iki kigo kubakorera ubuvugizi ku bibazo bibabangamiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba, kuri uyu wa Gatanu tariki 1/02/2013, yasuye Intore ziri ku rugerero mu kagari ka Gihinga umurenge wa Gaurabwenge, zimutangariza uko ibikorwa bigenda n’imbogamizi bahura na zo.
Umuntu ubarwa nk’intwari muri iki gihe, ni ufite ubupfura n’ubunyangamugayo n’ibikorwa by’ubukungu bifasha mu guhindura imibereho y’abaturage myiza, nk’uko yari intero yaranze ibirori byo kwizihiza uyu munsi ngarukamwaka, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013.
Abakuru b’imidugudu 59 yo mu karere ka Kamonyi bakoze neza mu gukangurira abaturage kubahiriza gahunda za leta no gutanga serivisi nziza bahembwe amagare kuwa kane tariki 31/01/2013.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu na minisiteri y’umutungo kamere, kuri uyu wa kane tariki 31/01/2013 batashye ibikorwa byo kumutsa igishanga cya Mugogo mu murenge wa Busogo, ndetse n’inkuta zigabanya umuvuduko w’amazi aturuka mu migezi iva mu birunga mu murenge wa Kinigi.
Ubudage bwarekuye inkunga ya miliyoni 26 z’amadorali bwari bwarahagarikiye u Rwanda mu mezi ane ashize; nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ubudage taliki ya 31/1/2013.
Umuvugizi w’igisirikare cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo (MONUSCO) avuga ko ingabo za MONUSCO zidafite gahunda yo kurwanya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo ahubwo ngo iki gikorwa kizakorwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye zizatangwa n’ibihugu byo mu miryango ya ICGRL na SADC.