Umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’umuyobozi w’iyo ntara, Bosenibamwe Aime, avuga ko abanyamuryango ba FPR bagomba kuba umusemburo w’iterambere muri byose.
Abakirisito b’itorero rya ADEPR bo mu karere ka Ngoma batangiye urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, binyuze mu biterane bizajya bibera hafi yaho bikunda kunywererwa.
Imiryango 31 y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye bo mu karere ka Nyabihu bubakiwe amazu mu mwaka ushize dusoza w’imihigo mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo no kubafasha kurushaho kwigira.
Komiseri mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, arasaba abagize iryo shyaka guharanira kuzana impinduka nziza muri sosiyete, ariko akanavuga ko ko kugira ngo bigerweho bisaba gukunda abandi kurusha uko wikunda.
Depite Polisi Denis akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, aratangaza ko uwo muryango utajya uhwema guhugura abanyamuryango bawo kugira ngo bahore bagendana n’ibihe, kuko burya ngo iyo utava aho uri, uba usubira inyuma.
Itsinda ry’abaminisitiri batandukanye basuye imiryango yirukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, aho babasabye gukomeza kwihangana, bababwira ko Leta ikomeje kubafasha mu bikorwa bitandukanye bareba uko bakirwa.
Abitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri ahuje abahagarariye inzego z’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu turere twose tugize Intara y’Amajyepfo basabwe kubaka u Rwanda rudahangarwa mu ruhando rw’andi mahanga.
Amakimbirane agaragara mungo mukarere ka Nyagatare ngo yaba yaratangiye kugaragara bitewe n’ubuyobozi bukomeje kubigiramo, nk’uko abaturage babushimira uburyo bugerageza kuyakumira.
Inka zisaga 300 nizo zitegerejwe kwinjira mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera zizanywe n’abanyarwanda barimo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Zikazaza zikurikiye izindi zisaga 2.500 zamaze kwinjira zikanakingirwa indwara.
Kuva mu gitondo tariki 16/08/2013 ibikoresho by’ibiro by’Intara y’Amajyepfo byatangiye kwimurwa bivanwa aho yakoreraga bijyanwa mu nyubako y’igorofa nshya iherereye mu marembo y’umujyi wa Nyanza akaba ariho igiye kujya ikorera.
Abahagarariye inzego za Leta, imiryango, inshuti n’amatorero yasizwe n’uwari umuhanzi Rugamba Sipiriyani, barifuza ko ibitekerezo by’uwo muririmbyi byamuhesha kujya mu ntwari z’u Rwanda, ndetse ngo ubuhanga na filozofiya bye bikigishwa kugirango bihindure mu buryo bwubaka, imibereho y’Abanyarwanda.
Nyirakamana Beatrice yemeza ko ibyifuzo yagejeje kuri Bikira Mariya yabyumvise none abana be babiri barangije amashuri yisumbuye, umwe amaze kubona akazi none yagarutse kumusaba ngo ahe akazi undi mwana usigaye.
Abasirikare 50 b’Abanyarwanda bahuguwe uburyo bakwitwara ngo bakumire ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ndetse n’uko bafasha uwahuye naryo, mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.
Inkongi y’umuriro yafashe igice cy’inyubako y’akarere ka Kayonza gikoramo serivisi zo kwandika ubutaka ku rwego rw’intara y’uburasirazuba. Uwo muriro watangiye ahagana saa sita n’igice z’ijoro rishyira tariki 15/08/2013.
Abanyarwanda basaga 100 bakiriwe mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza tariki 14/08/2013 nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzaniya. Mu gitondo cy’uwo munsi haje 11, ku mugoroba haza abandi 114.
Ubwo abakirisitu Gatulika bagera ku bihumbi 20 bari bateraniye kuri paruwasi ya Congo Nil mu ijoro rishyira umunsi mukuru wa Asomusiyo, abakobwa babiri bafashwe n’indwara abasanzwe babazi bita ko ari amashitani, babajyana ahitaruye barabasengera nyuma y’isaha n’igice barongera baratuza baba bazima.
Bamwe mu bakoze Jenoside bo mu Murenge wa Simbi, bishyuze hamwe biyemeza kuriha imitungo bangije mu gihe cya Jenoside babinyujije mu buryo bw’imibyizi yo guhinga kuko nta mafaranga bari kubona.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umutwe w’abadepite, ngo washoje manda ya kabiri uhesheje u Rwanda isura nziza mu mahanga kubera koroshya ishoramari, kubahiriza uburinganire no kurwanya ruswa; akaba yasabye abadepite bazatorwa guhuza amategeko n’ibindi bihugu biri mu karere.
Perezida ya komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, aravugavko abahozevari abarwanyi mu mashyamba ya Congo bakiyemeza gutaha ku bushake, maze bagahabwa amahugurwa ku burere mboneragihugu ndetse no kwihangira imishinga mu kigo cyashyiriweho kubahugura batajya bijandika mu rugomo.
Imiryango y’Abanyamurenge ituye mu karere ka Muhanga ifite ababo baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi irasaba ubutabera mpuzamahanga gukurikirana abishe bene wabo.
Abasirikare bakuru 50 barimo abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro boherejwe n’umuryango w’Abibumbye ndetse n’abasanzwe batanga amahugurwa mu bice bibungwabungwamo amahoro, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri mu kigo Rwanda Peace Academy kuva kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013.
Abanyarwanda 10 birukanywe muri Tanzaniya bakiriwe mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 13/08/2013. Umunani bakomokaga muri ako karere naho babiri bava mu turere twa Ngororero na Rubavu.
Mu gihe amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 yegereje, imitwe ya politike ikorera mu Rwanda yatanze abakandida bazahatanira imyanya 80 mu nteko ishinga amategeko.
Abanyarwanda 96 bakomoka mu karere ka Gisagara batahutse bava muri Tanzaniya baratangaza ko bababajwe cyane no kuba ntacyo babashije gukura mu mitungo bari bafite yo kuko batari kubasha kubyikorera kandi bakaba baranabujiwe kubigurisha n’abo muri iki gihugu.
Abanyecongo 129 bari barahungiye mu Rwanda taliki 14/07/2013 ubwo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yari yongeye kubura basubijwe mu gihugu cyabo kuri uyu wa 13/08/2013.
Hagiye gutangira igikorwa kizazenguruka igihugu cyo guhuza urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, mu rwego rwo kubahuriza mu biganiro bakaganira ku cyo babona cyakorwa kugira ngo igihugu gitere imbere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB), cyashyikirije ibyangombwa amashyaka 11 yemerewe gukorera mu Rwanda bigaragaza ko akurikije amabwiriza agenga itegeko ngenga ringenga amashyaka mu Rwanda.
Yaramba Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ruherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013 aguye iwe mu rugo.
Abanyarwanda 10 bageze ku mupaka wa Rusizi I mugitondo cyo kuwa 13/08/2013 bava muri Congo aho ngo bari bamaze imyaka hafi 20 bamerewe nabi n’imibereho mibi.
Perezida Bill Clinton wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika aremeza ko nyuma y’imyaka hafi 20 mu Rwanda habaye Jenoside yashegeshe igihugu mu nzego zose, ubu ngo u Rwanda ruri mu nzira y’iterambere ridashidikanywaho rubicyesha perezida Paul Kagame.