Twagirumukiza Innocent n’umugore we Nyiranizeyimana Jacqueline baremeza ko babanye neza, nyuma y’amazi arenga umunani bitabira gahunda z’akagoroba k’ababyeyi nyamara umuryango wabo wari ugeze mu marembera.
Imirimo y’isana ry’umuhada wa kaburimbo uturuka mu nce za Remera na Kacyiru ukagera mu gice gihurirwaho n’urujya n’uruza cya Nyabugogo, yabangamiye nyinshi muri gahunda zihakorerwa ahanini zijyanye n’impera y’umwaka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi na polisi mu karere ka Rubavu bashyize ingufuri ku miryango urusengero rwa Goshen Holy Church rukoreramo mu Mbugangari nyuma y’uko abapasitori n’abakirisitu bafatanye mu mashati kubera kutumvikana ku byemezo byafashwe n’abayobozi bakuru b’iri torero bakorera Muhanga.
Abanyarwanda bane biga Goma, abarwanyi ba FDLR bane hamwe n’Abanyecongo 18 bavuga Ikinyarwanda bahejejwe mu buroko bwitwa T2 buri mu mujyi wa Goma kubera kubura amafaranga yo kwigura.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu na Minisitiri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi hamwe n’abayobozi b’uturere twose mu Rwanda bahuriye mu nkambi ya Kiyanzi iherereye mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gushaka uko Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bajyanwa mu turere dutandukanye bityo bakava mu Nkambi.
Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro basabye imbabazi Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, bamusezeranya ko batazongera gukererwa umuganda, nk’uko byagenze kuri uyu wa gatandatu tariki 28/12/2013, ubwo yajyaga kwifatanya na bo mu muganda agasanga batarahagera.
Nyuma y’imyaka irindwi umuryango AMI ukorana n’abaturage bo mu Mirenge yose igize Akarere ka Huye, muri gahunda yo guhuriza hamwe abahemutse ndetse n’abahemukiwe mu gihe cya Jenoside, uyu muryango ngo ugiye kugabanya aho wakoreraga. Impamvu ni ukuba umuterankunga w’uyu mushinga yarahagaritse inkunga.
Niyibizi Jean de Dieu ucururiza mu mujyi wa Gakenke afite imashini yongera umuriro mu matara ya NURU banyonze pedale nk’iy’igare ugashyiramo u muriro ukoreshwa mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.
Mu gihe umwaka wa 2013 ugenda wegera umusozo, Kigali Today irafatanya n’abakunzi bayo bakurikirana amakuru itangaza mu rurimi rw’ikinyarwanda (www.kigalitoday.com) mu gusubiza amaso inyuma hibukwa iby’ingenzi byaranze ubuzima bwa benshi mu Banyarwanda mu 2013
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo rwahuriye mu busabane busiza umwaka, runaboneraho kuganira kuri zimwe gahunda za leta abenshi mu rubyiruko batagira amahirwe yo gusobanukirwaho nka gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” na Gahunda yo “Kwigira.”
Aba banyarwanda bagera kuri 76 bavuye mu buhungiro muri Congo batangaza ko bari bamaze iminsi myinshi mu buzima bwo kubabara, kubera ko ngo batisanzuraga mu gihugu cyabandi ariko kuri ubu ibyishimo bikaba ari byose nyuma yo kugaruka mu rwababyaye.
Umuryango (Foundation) “Hope and Peace Foundation” uhuriza hamwe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’urubyiruko rufite ababyeyi bagize uruhare muri jenoside hano mu Rwanda, ufite gahunda yo gushimangira gahunda ya “Ndi umunyarwanda” mu rubyiruko.
Abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko imiyoborere myiza yagize uruhare mu gutuma batera intambwe bagana ku iterambere. Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2013 mu muhango wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, icyiciro cya mbere.
Imirwano itaramaze igihe kinini hagati y’abarwanyi ba FDLR n’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO) yatumye bamwe mu barwanyi ba FDLR batangira gushishikariza imiryango yabo gutaha mu Rwanda.
Abagabo babili, abagore 5 n’abana 12 bashubijwe mu guhugu cya Congo kuri uyu wa gatanu tariki 27/12/2013 nyuma yo kuvumburwa ko ari Abanyecongo batuye Rutchuro bari baje mu Rwanda biyita Abanyarwanda batahutse kugira ngo bahabwe ibyo impunzi z’Abanyarwanda zihungutse zigenerwa.
Polisi y’u Rwanda irashimira ubufatanye mu kubungabunga umuteka no kwitwara neza byaranze abatuye mu ntara y’Uburasirazuba mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli, ku buryo ngo muri iyo ntara yose nta kibazo cy’umutekano na kimwe cyaharanzwe.
Bamwe mu Banyarwanda baremeza ko kutubahiriza igihe byadutse mu Banyarwanda bikomeje gufata indi ntera kandi bikaba biri kwica byinshi mu kazi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bizeweho ubushobozi bahamagawe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon abasaba ubufasha mu ikemuka ry’ikibazo cya Sudani y’Epfo.
Ubwo Kiliziya Gatolika izaba yizihiza umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu w’i Nazareti wizihizwa ku cyumweru gikurikira umunsi wa noheri, abakirisitu Gatorika bo muri Diyoseze ya Kibungo basabwe kuzicarana n’abafasha babo mu misa mu rwego rwo gusigasira ubumwe b’imiryango yabo.
Ku munsi mukuru wa Noheri wabaye tariki ya 25/12/2013, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti basangiye ibyishimo by’uyu munsi n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito wahabaye mu 2010.
Mu gihe ubusanzwe ku munsi mukuru wa Noheri (ubwo abakirisitu bibuka ivuka rya Yezu) uba ari ikiruhuko ku bakozi, abikorera mu karere ka Nyamagabe nabo ntibitabiriye umurimo nk’uko bisanzwe.
Abashoferi bakoresha umuhanda Nyagatare-Ryabega kimwe n’uwa Ryabega-Matimba barifuza ko iyi mihanda yashyirwamo ibyapa bibemerera guhagarara akanya gato bashyira cyangwa bakuramo abagenzi.
Abanyamuryango 76 ba koperative “Imyumviremyiza” iharanira kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngororero, abayobozi abakozi n’abaturage b’ako karere bari mu kababaro batewe n’urupfu rw’uwari perezida w’iyo koperative rwabaye mu mpera z’icyumweru twasoje kuwa 22 Ukuboza 2013.
Abakirisitu Gatolika bo mu karere ka Burera bafata umunsi mukuru wa Noheli nk’umunsi udasanzwe kuburyo bateganya ibyo bagomba guhemba umubyeyi Bikira Mariya uba wibarutse umwana Yezu.
Mu mujyi wa Karongi usibye imvura yatangiye kugwa guhera saa yine z’ijoro rishyira Noheli kugeza mu ma saa saba , nta bindi bibazo byihariye byabayeho kugeza bukeye, nubwo hari bamwe baraye banywa bukabakeraho bituma bagwa mu makosa nayo adakabije cyane.
Amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda ntashobora kugurishwa hamwe ku masoko mpuzamahanga yo ku umugabane w’i Burayi ahubwo akajyanwa ku masoko yo muri Asiya agurira ku giciro gitoya ugereranyije n’i Burayi no muri Amerika, ibitera igihombo ku gihugu.
Urubyiruko 713 rwari rusanzwe mu kigo ngororamuco n’imyuga kiri ku kirwa cya Wawa basubiye mu ntara bakomokamo kuharira iminsi mikuru ya noheri n’Ubunane nyuma y’igihe kirenga umwaka baragiye kugororwa mu kigo kiri i Wawa.
Umugore w’imyaka 45 witwa Mukabitekerezo Esperance yaguye mu Murenge wa Nemba mu Kagali ka Mucaca mu ijoro rishyira tariki 24/12/2013 nyuma y’amasaha arenga 12 ahageze ngo bamusengere akire indwara ya diayabete.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 24/12/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’turere tugize intara y’amajyaruguru na polisi y’igihugu.
Bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru ndetse n’abafite uburambe muri uyu mwuga bateraniye mu karere ka Musanze kugirango baganire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baravuga ko umuco upfobya umugore ukwiye guteshwa agaciro.