Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) n’abaterankunga bo mu muryango w’Abibumbye (UN) basabye imiryango itagengwa na Leta yahawe inkunga yatsindiye mu busabe yakoze, kurengera abaturage ishinzwe, kubafasha kuzamura imyumvire, kugira uruhare mu bibakorerwa bigenwa na Leta hamwe no guteza imbere imishinga ibabyarira (…)
Ministeri y’Ingabo (MINADEF) yagaragaje ko ingabo u Rwanda rwohereza mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi zitwaza ibikoresho, birimo n’indege za kajugujgu zirimo koherezwa muri Sudani y’Epfo.
Nyuma y’uko imiryango 20 yarangwaga n’amakimbirane mu ngo yo mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango iherewe amahugurwa y’imibanire myiza n’urugaga nyarwanda rw’ababana na Virus itera SIDA (RRP+), ubu iyi miryango ibanye neza ikaba igeze ku rwego rwo kwigisha abandi kubana mu mahoro.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar aratangaza ko hafashwe ingamba ko inka izajya yibwa abaraye irondo iryo joro bose bazajya bafatanya kuyishyura mu rwego rwo gukumira ubwo bujura.
Jean Damascène Nkurikiyinka, utuye mu kagari ka Bwenda mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke, arasaba kwishurwa amafaranga asaga ibihumbi 400 y’ikawa yahaye uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014.
Ahagana saa tatu z’ijoro tariki 06 /11/ 2014, nibwo inkuru yamenyekanye ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, Umucungamutungo wa Sacco ndetse n’umuyobozi wa VUP byo muri uwo murenge batawe muri yombi na polisi baregwa ibyaha bitandukanye.
Nyuma y’uko huzuye ikiraro gishya ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya, ubu hagiye gukurikiraho umushinga wo kuhubaka isumo rizatanga amashanyarazi angana na megawatts 83 azasaranganwa u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.
Abatuye mu mbago z’umujyi w’akarere ka Ngoma barasaba ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cyawo hazibukwa gushyiramo ibyiza nyaburanga n’ibikorwa remezo by’iterambere abaturtage bakenera.
Kuva tariki ya 5 kugera ku ya 6/11/2014, zimwe muri moto z’abakora akazi ko gutwara abagenzi (motards) ziparitse kuri polisi ya Ngororero kubera ko ba nyirazo batishyura ubukode bw’aho baparika moto zabo bategereje abagenzi, ariko ba nyirazo bo bavuga ko akarere kabaca amafaranga y’umurengera.
Abamotari bakorera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bacibwa amande n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ahwanye n’ibihumbi 10 iyo babafashe batwaye umugenzi utambaye akanozasuku, mu gihe bemeza ko nta hantu kagurirwa mu karere kose.
Nyuma y’uko hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara imibanire itari myiza hagati y’abashakanye, inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zatangiye gushaka umuti wacyo harimo no kongera inyigisho zihabwa abagiye kurushinga.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania batujwe mu karere ka Gatsibo, Umuryango FPR-inkotanyi wabashyikirije inkunga y’amafunguro agizwe n’ibigori ndetse n’ibishyimbo.
Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) rwatangaje ko mu gihugu hose hitezwe amatora y’abayobozi barwo bashya kuva tariki 07-28/11/2014, abazatorwa bagasabwa kuzarushaho gukorera ubuvugizi abanyamuryango, nk’uko byasabwe na Perezida wa PSF usanzweho, Benjamin Gasamagera.
Urwego rushinzwe kunganira umutekano mu karere DASSO (District Security Support Organ) mu karere ka Rutsiro rwasuwe n’umuhuzabikorwa warwo muri MINALOC Chief Superintendent Rumanzi Sam arushima uburyo rwujuje inshingano runibutswa gukomeza kwitwara neza kurenza abo rwasimbuye.
Abagize itsinda DUKORANE UMURAVA rigizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’abayirokotse batuye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, baravuga ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye.
Kogerera ubushobozi n’ubumenyi Polisi y’igihugu ni zimwe mu ngamba Leta yafashe zo gutangiza urugamba rwo kurwanya ibiza bishobora kwibasira igihugu, nyuma y’uko imariye kunoza ingamba zijyanye no kwirinda ibyo biza byiganjemo inkongi z’umuriro.
Abayobozi banyereje amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe bahawe amasaha 24 ngo babe bayagejeje kuri konti ashyirwaho.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba abatuye akarere ka Bugesera kubyaza umusaruro ibiyaga n’inzuzi bigaragara muri ako karere aho kugirango bibabere umutwaro kuko bitwara ubuzima bw’abantu.
Bamwe mu baturage bakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku rwunge rw’amashuri rwa Kabeza mu Murenge wa Rwimiyaga, baravuga ko bambuwe amafaranga bakoreye hagiye gushira umwaka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwafashe icyemezo cyo guca ibikomoka kuri peterori bicururizwa mu mabutiki ndetse no mu ngo z’abaturage ku mpamvu bemeza ko ari iz’umutekano w’abaturage, ndetse no kwirinda ubujura bwa hato na hato bwakorwaga n’abatwara ibinyabiziga by’isosiyete ikora umuhanda mu karere.
Abaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe bashishikarijwe kwandikisha abana babo ku gihe (nk’uko amategeko abigena) kuko ari ingenzi cyane. Mu gihe hanagize umuntu upfa nabwo bakibuka kubimenyekanisha ku gihe.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arasaba abagize ihuriro ry’inganda mu Buhinde CII, Confederation of Indian Industry, kongera ishoramari mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Iburasizuba muri rusange kubera ko ngo hari amahirwe menshi yo gushoramo imari.
Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yatangaje ko amakosa yagaragaye mu kongera imbago z’imihanda arimo kutishyura neza abaturage babaruriwe no kutubahiriza agaciro k’imitungo y’abaturage byamaze gukosoka n’ibindi bitararangira bikaba biri mu nzira.
Abanyarwanda 13 batahutse bava mu mashyamba ya Congo kuri uyu wa 04/11/2014 baravuga ko batinze kugaruka mu gihugu cyabo kubera icyizere bari bafitiye umutwe wa FDLR aho wabizezaga ko uzabacyura ukoresheje imbaraga zawo ariko ubu icyo cyizere cyarashize.
Ubwo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yatangizaga inama z’abana zitegura Inama nkuru y’igihugu ya 10 y’abana mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 3/11/2014 yasabye ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), Nsengimana Jean Philbert, asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe aruzengurutse ubundi rugaharanira kwihangira imirimo kugira ngo rurwanye ubushomeri.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika baratangaza ko sosiyete y’abashinwa ya CHICO (China Henan International Cooperation Group) iri gukora imihanda yabateje isuri bitewe n’uko bayoboye imiyoboro y’amazi mu mirima yabo bikangiriza imyaka.
Bamwe mu baturage bahawe akazi n’akarere ka Rusizi ko gucunga abinjira n’abasohoka banyuze ku byambu by’ikiyaga cya Kivu n’imigezi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukora badahembwa aho ngo bamaze amazi 8 basaba guhembwa, abayobozi b’imirenge babakoresha bakababwira ko batarashyirwa mu ngengo y’imari.
Ubwo hatangizwaga urugerero mu ishuri rikuru rya Kibogora (KP: Kibogora polytechnic), Umuyobozi wa komisiyo y’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yasabye abanyeshuri kuba umusemburo nyawo w’iterambere ry’aho batuye bahazana amajyambere, kandi bimakaza indangagaciro na kirazira mu mibereho yabo.
Innocent Sebayoboke, umugore n’abana be batandatu batuye mu Kagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe bamaze icyumweru bacumbitse mu baturanye nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye tariki 25 Ukwakira 2014.