Umugore witwa Twizerimana Agnesw’imyaka 27 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, amaze imyaka itanu yarabuze umugabo bashakanye none arasaba koroherezwa kubona ubutane kugira ngo yishakire undi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke butangaza ko bugiye kujya bugira gahunda yihariye ku biganiro bya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo Ubunyarwanda burusheho gushimangirwa mu barutuye kurusha uko bajya bibona mundorerwa y’amoko n’ubwo bidakunze kuhagaragara.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rw’Abunzi mu guteza imbere umuco w’amahoro wo gukemura amakimbirane aba hagati y’abaturage aboneraho gusabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere yabo, nk’uko basanzwe babyinubira.
Polisi y’igihugu yatangaje ko umupolisi warashe umusore ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014 i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali yabikoze yirwanaho ubwo uwo musore yari amubangamiye mu gikorwa cyo kubabuza gucururiza mu kavuyo.
Umufaransa Hugues Nouvellet, ushinzwe tekiniki mu iterambere ridaheza kandi rigera kuri bose ku cyicaro cy’umuryango Handicap International, avuga ko abafite intege nkeya n’abafite ubumuga bakwiye gukanguka bakitabira kubyaza amahirwe batangiye kubona kugira ngo batere imbere.
Nyuma y’uko komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imali n’umutungo bya Leta (PAC), tariki 16/10/2014, itumije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ikabunenga amakosa mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiliza Jeanne nawe (…)
Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko uburyo u Rwanda rukoresha buri munsi mu gucyemura ibibazo no gutera imbere butera ishema ibindi bihugu bya Afurika kandi bukaba urugero rwiza Afurika ikwiye kugenderaho.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo aratangaza ko leta y’u Rwanda igiye gukora iperereza ku mpamvu BBC yahitishije filime irusebya ikanapfobya Jenoside, nyuma y’uko leta ikomeje kwakira ibirego by’Abanyarwanda basaba ko BBC yasaba imbabazi.
Hagiye kujyaho urwego rw’Inkeragutabara rwa Polisi y’igihugu rugizwe n’abapolisi bashoje akazi kabo ariko baritwaye neza, bakazajya bifashishwa na Polisi mu gihe habaye akazi kenshi cyangwa bakoherezwa mu butumwa hanze y’u Rwanda.
Hashize igihe kinini imodoka z’amakamyo ziparika rwagati mu mujyi w’akarere ka Rusizi. Izi modoka ahanini zabaga zizanye ibicuruzwa zibivana mu bice bitandukanye ariko nyuma yo kubipakurura zikahaguma mu gihe zitegereje ibindi.
Abarwanyi ba FDLR basanzwe baba mu nkambi ziterwa inkunga n’imiryango nka OXFAM na Solidalités international ikorera mu gace ka Masisi, bavuga ko abakozi b’iyi miryango bagira uruhare mu kubuza Abanyarwanda bari mu nkambi gutaha kubera ibikorwa bakorana nabo.
Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Dukuze Christian, tariki ya 15/10/2014 yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko hari hashize ukwezi abaturage bavuga ko atabegera ngo akemure ibibazo byabo.
Ku isaha ya saa kumi z’igicamunsi cyo kuwa 15/10/2014 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari yaciye ikiraro cya Rwabusoro ikagwa mu ruzi rw’Akanyaru yarohowe mu mazi.
Polisi y’igihugu icumbikiye abagabo 11 barimo abafatiwe mu cyuho bashaka gutanga ruswa ku bapolisi bashinzwe umutekano wo ku muhanda, abandi bakaba barafashwe ngo bahererekanya impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’umurenge bagiranye ibiganiro hagamijwe kwibukiranya amahame remezo y’umuryango ndetse biyemeza guharanira kuwubaka kurushaho.
Abaturage b’umurenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare bavuga ko barembejwe n’abajura cyane ab’amatungo. Ibi ngo bituma hari n’abagore barara hanze barinze amatungo yabo.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface arasaba urubyiruko kugendera kure ibikorwa byo kwigurisha kuko ari bwo buryo bwiza bwatuma rugira ubuzima bwiza rukazagirira akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda.
Mu gihe kitageze ku cyumweru, Umunyarwanda wa cyenda mu bafungiye muri gereza yitwa T2 iri mu mujyi wa Goma yabashije kugaruka mu Rwanda taliki ya 13/10/2014 nyuma yo kumara amezi abiri yaraburiwe irengero.
Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa 14/10/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanangirije abarwanya ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 20 ishize, ko ibyo bavuga ngo bitera imbaraga aho guca intege Leta ayobora.
Umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Israel, Ronen Plot hamwe n’abo bari kumwe bari mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 12/10/2014, kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 basuye ingoro ndangamurage z’u Rwanda ziherereye mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kwagura umubano ushingiye ku muco w’ibihugu byombi.
Senateri Bernard Makuza kuri uyu wa kabiri tariki 14/10/2014 atorewe kuba Perezida wa Sena akaba asimbuye Dr Jean Damascene Ntawukuliryayo weguye kuri uwo mwanya tariki 17/09/2014.
Karerangabo Antoine na Nkurikiyimana Ladislas bagiranye amakimbirane ashingiye ku bukode bw’urukero rusatura ibiti mu gihe kirekire, baratangaza ko ubu ari inshuti magara biturutse ku bunzi bo mu kagari batuyemo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi bavuga ko kwegerezwa abunzi byagabanyije amakimbirane n’igihe batakazaga basiragira mu nkiko, dore ko muri uwo Murenge abunzi babashije gukemura ibibazo birenga 630 mu myaka ine gusa.
Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bavuga ko abunzi babafasha cyane mu kubakemurira ibibazo ndetse no kubunga kuburyo bikwiye ko bajya bahabwa insimburamubyizi mu gihe bagiye mu kazi kabo.
Protais Murayire wari umuyobozi w’akarere ka Kirehe mu Ntara y’uburasirazuba amaze kwegura ku mirimo ye kuri uyu mugoroba wo kuwa 13/10/2024. Yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere no ku mwamya w’ubujyanama muri njyanama y’akarere.
Bamwe mu banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bo mu kagari ka Cyamunyana mu murenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, baravuga ko birukanwa mu mazu bakodesherejwe n’ubuyobozi kuko ba nyirayo batishyurwa.
Ubuhamya Kigali Today ikesha Abanyarwanda bari bamaze ukwezi kurenga bafungiwe muri Kongo i Goma muri gereza yitwa T2, bavuga ko bamwe mu Banyarwanda bafatirwa mu mujyi wa Goma bajyanwa kwicirwa mu birindiro bya FDLR.
Nyuma y’imyigaragambyo abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza n’amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside bagiriye aho inyubako ya Radio-Televiziyo y’abongereza (BBC) ikorera mu mpera z’icyumweru gishize; banasohoye inyandiko yamagana filimi ivugwa ko ipfobya Jenoside yakorewe abatutsi yasohowe n’icyo gitangazamakuru.
Abahoze babarizwa mu mutwe wacungaga umutekano w’abaturage witwa Local Defense bo mu murenge wa Ruheru mu karereka Nyaruguru bahawe ibyemezo by’ishimwe, bashimirwa uburyo bafashije mu gucunga umutekano.
Abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye mu gihugu batangaza ko hari amakosa bakoraga mu gihe cyo gutara no gutangaza inkuru zirebana n’abana bitewe n’ubumenyi buke ariko ngo ntazongera ukundi.