Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana na miliyoni eshanu z’amayero, ahwanye n’amanyarwanda akabakaba miliyari eshanu; akaba agamije gutera inkunga ibikorwa bibyara amashanyarazi n’ibiyakwirakwiza mu baturage no mu zindi nzego.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite nomero iyiranga ya RAB265 P nyuma yo gufatwa na Polisi y’igihugu ipakiye ibiti by’imishimiri bizwi ku izina rya kabaruka.
Ikibazo cy’imyanda wasangaga inyanyagiye mu mujyi wa Nyamagabe bitewe n’uko ntaho yakusanyirizwaga ubu kiri mu nzira zo gukemuka burundu kubera uruganda rutunganya imyanda kandi rukanayibyaza umusaruro rwubatswe muri aka karere.
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kugaburira abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ku bigo by’amashuri by’i Huye 35 byose birebwa n’iyi gahunda hakozwe umuganda wo guhinga imyaka izaherwaho mu kugaburira aba banyeshuri bagarutse ku (…)
Abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko bo mu karere ka Ngoma bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana filimi iheruka kunyura ku murongo wa kabiri wa BBC, bavuga ko ifobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse ikaba inashaka gusubiza abanyarwanda inyuma.
Tihabyona Jean de Dieu, umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo yavuze ko umwanya yahawe wo kuyobora akarere ka Kirehe by’agateganyo ari inshingano zikomeye ariko ngo afite ubushobozi bwo kuzazuzuza neza.
Madame Jeannette Kagame atangaza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ari urugendo rugikomeza kandi buri muntu wese akwiye gukora uko ashoboye kugira ngo itazima, kuko ibitse ipfundo ry’Ubunyarwanda bwari bwarabuze mu Banyarwanda.
Ubugenzuzi bwa Minisiteri ifite mu nshingano gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR), bwakozwe ku wa Gatanu, tariki 7/11/2014, mu karere ka Rwamagana bugamije kureba niba inyubako zihurirwamo n’abantu benshi zifite ubwirinzi bujyanye n’inkongi z’umuriro, bwasanze inyubako zirimo n’icyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba (…)
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7/11/2014 nibwo hatangijwe igikorwa cyo gushyira ibirango (plaque) ku mato yose akorera mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kuyamenya no gufasha guca akajagari karangaga amato menshi yakoreraga mu kiyaga cya Kivu.
Abatuye akarere ka Nyagatare bakoze urugendo rwo kwamagana BBC na filime iherutse gutambutsa yuzuyemo ubutumwa bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bari bafite ubutumwa buvuga ko “umwanzi ntaho azaca Abanyarwanda bafatanije bunze ubumwe kandi baharanira iterambere ryabo n’igihugu muri rusange.”
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Rusizi baravuga ko amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho agamije guhuza abakoze Jenoside n’abayikorewe muri aka Karere, yatumye bose bitera indi ntabwe nziza mumibanire yabo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abacuruza za resitora n’utubari mu karere ka Rwamagana barasabwa kwita ku isuku mu buryo budasubirwaho, kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere ariko n’ubuzima bw’abaturage bafata amafunguro yabo budahumanye.
Gushyira dodani mu muhanda wo mu isantere y’ubucuruzi ya Gasarenda byagabanije ivumbi imodoka zateraga abaturage n’ibicuruzwa byabo, binagabanya impanuka zahaberaga bitewe n’ubwinshi bw’abagana isentere ya Gasarenda ariko ntabyapa bizigaragaza bihari bikaba bishobora guteza impanuka.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB) n’abaterankunga bo mu muryango w’Abibumbye (UN) basabye imiryango itagengwa na Leta yahawe inkunga yatsindiye mu busabe yakoze, kurengera abaturage ishinzwe, kubafasha kuzamura imyumvire, kugira uruhare mu bibakorerwa bigenwa na Leta hamwe no guteza imbere imishinga ibabyarira (…)
Ministeri y’Ingabo (MINADEF) yagaragaje ko ingabo u Rwanda rwohereza mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye ku isi zitwaza ibikoresho, birimo n’indege za kajugujgu zirimo koherezwa muri Sudani y’Epfo.
Nyuma y’uko imiryango 20 yarangwaga n’amakimbirane mu ngo yo mu Murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango iherewe amahugurwa y’imibanire myiza n’urugaga nyarwanda rw’ababana na Virus itera SIDA (RRP+), ubu iyi miryango ibanye neza ikaba igeze ku rwego rwo kwigisha abandi kubana mu mahoro.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar aratangaza ko hafashwe ingamba ko inka izajya yibwa abaraye irondo iryo joro bose bazajya bafatanya kuyishyura mu rwego rwo gukumira ubwo bujura.
Jean Damascène Nkurikiyinka, utuye mu kagari ka Bwenda mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke, arasaba kwishurwa amafaranga asaga ibihumbi 400 y’ikawa yahaye uruganda rwa Muhondo Coffee Company Ltd hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014.
Ahagana saa tatu z’ijoro tariki 06 /11/ 2014, nibwo inkuru yamenyekanye ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, Umucungamutungo wa Sacco ndetse n’umuyobozi wa VUP byo muri uwo murenge batawe muri yombi na polisi baregwa ibyaha bitandukanye.
Nyuma y’uko huzuye ikiraro gishya ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya, ubu hagiye gukurikiraho umushinga wo kuhubaka isumo rizatanga amashanyarazi angana na megawatts 83 azasaranganwa u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.
Abatuye mu mbago z’umujyi w’akarere ka Ngoma barasaba ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cyawo hazibukwa gushyiramo ibyiza nyaburanga n’ibikorwa remezo by’iterambere abaturtage bakenera.
Kuva tariki ya 5 kugera ku ya 6/11/2014, zimwe muri moto z’abakora akazi ko gutwara abagenzi (motards) ziparitse kuri polisi ya Ngororero kubera ko ba nyirazo batishyura ubukode bw’aho baparika moto zabo bategereje abagenzi, ariko ba nyirazo bo bavuga ko akarere kabaca amafaranga y’umurengera.
Abamotari bakorera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bacibwa amande n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ahwanye n’ibihumbi 10 iyo babafashe batwaye umugenzi utambaye akanozasuku, mu gihe bemeza ko nta hantu kagurirwa mu karere kose.
Nyuma y’uko hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara imibanire itari myiza hagati y’abashakanye, inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zatangiye gushaka umuti wacyo harimo no kongera inyigisho zihabwa abagiye kurushinga.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania batujwe mu karere ka Gatsibo, Umuryango FPR-inkotanyi wabashyikirije inkunga y’amafunguro agizwe n’ibigori ndetse n’ibishyimbo.
Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF) rwatangaje ko mu gihugu hose hitezwe amatora y’abayobozi barwo bashya kuva tariki 07-28/11/2014, abazatorwa bagasabwa kuzarushaho gukorera ubuvugizi abanyamuryango, nk’uko byasabwe na Perezida wa PSF usanzweho, Benjamin Gasamagera.
Urwego rushinzwe kunganira umutekano mu karere DASSO (District Security Support Organ) mu karere ka Rutsiro rwasuwe n’umuhuzabikorwa warwo muri MINALOC Chief Superintendent Rumanzi Sam arushima uburyo rwujuje inshingano runibutswa gukomeza kwitwara neza kurenza abo rwasimbuye.
Abagize itsinda DUKORANE UMURAVA rigizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’abayirokotse batuye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, baravuga ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye.
Kogerera ubushobozi n’ubumenyi Polisi y’igihugu ni zimwe mu ngamba Leta yafashe zo gutangiza urugamba rwo kurwanya ibiza bishobora kwibasira igihugu, nyuma y’uko imariye kunoza ingamba zijyanye no kwirinda ibyo biza byiganjemo inkongi z’umuriro.
Abayobozi banyereje amafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe bahawe amasaha 24 ngo babe bayagejeje kuri konti ashyirwaho.