Ubuyobozi bushya bwa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bwiyemeje guca uburiganya buvugwa muri gahunda za Leta zigenewe gufasha abatishoboye.
Mu myaka 11, Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye, abakobwa ibihumbi 4 na 455 bashimiwe gutsinda neza amasomo yabo mu byiciro by’amashuri bitandukanye.
Mu rwego rwo gusoza ibikorwa byahariwe ukwezi k’umugore, muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste ya Kigali (UNILAK), batashye ku mugaragaro icyumba cy’abakobwa.
Abanyafurika barasabwa kubakira ku mitekerereze ya “Kinyafurika” kugira ngo babashe kugera ku iterambere nyaryo ribabereye aho guhora bashingira ibitekerezo ku by’abazungu.
Bamwe mu bari mu bikorwa by’itorero ry’abanyeshuri baratangaza ko bibafasha gutuma bazabasha kwibeshaho mu minsi iri imbere.
Minisitiri w’Ubutaber,a Busingye Johnson, aratangaza ko ababyeyi bareka abana bakajya kuba ku mihanda bagiye kuzajya bakurikiranwa mu mategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bwihaye ukwezi ngo bugaruze amafaranga agera kuri miliyoni 200 yanyerejwe muri gahunda ya VUP.
Abagore bafungiye muri gereza y’abagore ya Ngoma barashima uburenganzira bahabwa ko bubafasha kugororoka neza no kuzasubira mu muryango Nyarwanda ari ingirakamaro.
Abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali baributswa ko gutera imbere hakoreshejwe gusaranganya ibyiza by’igihugu ari byo bigira akamaro mu iterambere ryacyo n’abagituye.
Perezida Paul Kagame yibukije ko amahugurwa y’abayobozi ku nzego zitandukanye ari ngombwa kugira ngo buri wese abashe kuzuza insingano yahawe.
Umuryango Mustartd Seed Institute ufatanyije na Rwanda Youth Action Network,batangije urubuga rw’ibiganiro rwiswe “Kigali Business Roundtable” ruhuza ba rwiyemezamirimo, bakungurana ibitekerezo, bagasangira ubunararibonye n’amakuru yabafasha kwiteza imbere.
Perezida Kagame arasaba abayobozi kwihana amakosa bakora bagashishikariza abaturage gukora cyane aho guhindukira ngo barye n’ibyo bagenerwa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame aranenga abayobozi bagize akamenyero gukora amakosa bakarangwa n’ibirarane by’ibibazo bidakemuka kandi nyamara bahora babiganiraho.
Itorero ry’abayobozi ry’abagize Inama Njyanama z’uturere n’Umugi wa Kigali basimo gusoza, kuri uyu wa 31 Werurwe 2016 itorereo ry’ibyumweru bibiri bagiriraga i Gabiro biyemeje gukosora ibyakorwaga nabi.
Abanyeshuri bize mu kigo cy’ubumenyi ngiro VTC/Bumba muri Rutsiro batangaza ko ubumenyi bahawe bwabafashije kurwanya ubushomeri babona akazi.
Aborozi bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bashyiriwe amazi mu nzuri, barasabwa kuyabungabunga kugira ngo azarambe yongere n’umukamo.
Abatepite bo muri Côte d’Ivoire bari mu ruzinduko mu Rwanda bavuga ko bagiye gukorera ubuvugizi n’iwabo abagore bakiyongera mu nzego zifata ibyemezo.
Bamwe mu baahutse bavuye mu mashyamba ya Congo bavuga ko gutoroka FDLR bashaka gutahuka bisaba gutekereza cyane kuko utigengesereye wahasiga ubuzima.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu, abashinzwe VUP n’abaturage; bose hamwe bagera kuri 14 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze gutabwa muri yombi bazira kunyereza amafaranga yari agenewe gufasha abatishoboye.
Umuryango Imbuto Fondation wongeye gutanga ibihembo ku bana b’abakobwa bahize abandi mu mitsindire y’amasomo, ubasaba kwirinda gutwara inda zitateganijwe.
Mu gihe abaturage batangaza ko mu bucukuzi bw’umucanga bakuramo amafaranga, ubuyobozi bw’umurenge bwo bubabuza kubukora kuko ngo bukorwa mu kajagari bukangiza ibidukikije.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibarirwa muri Batayo ya 3 (Rwanbatt3) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye muri Repuburika ya Santarafurika (MINUSCA) ni zo zahawe inshingano zo kurinda Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera, uherutse gutorwa.
Itsinda ry’abadepite bo muri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo banenze kuba Akarere ka Karongi kageze ku kigero cya 51% mu gukoresha ingengo y’imari y’uyu mwaka.
Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa (gitifu) w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, Nsengiyumva Charles, n’ushinzwe VUP, Nyecumi Jean Baptiste; bafunzwe bakurikiranweho kunyereza amafaranga agenewe abatishoboye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko Ministiri w’Uburinganire n’Abakuru b’Ingabo barahiye kuri uyu wa 29 Werurwe 2016, bazafasha mu gushaka umutekano w’Abanyarwanda n’akarere muri rusange.
Abahinga umuceri mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi baravuga ko kudafungurira abandi bashoramari isoko ngo byahombeje ubuhinzi bwabo.
Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu basabye abakozi b’Akarere ka Nyanza kugendera kure ibyaha bya ruswa mu mirimo bashinzwe.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaepfo buributsa ababyeyi ko abana ataribo bagomba gutunga imiryango bavukamo, kuko bibaviramo kutabona uburere mu gihe bahugiye mu gushaka amafaranga.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaza ko muri 2017 umujyi wa Kigali uzaba wihagije ku mazi meza kubera uruganda rushya rwa Nzove 2 rwatanshywe.