Abatuye Umurenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, barasaba kubona abaganga bahoraho ku kigo nderabuzima kiberegereye, kuko kugera ku bitaro by’akarere bibagora cyane.
Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Igenamigambi, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yaje mu Rwanda kureba uko inzego zikorana n’abaturage.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Ndayisaba Fidel asaba Abanyarwanda kwimakaza ubumwe nk’indangagaciro ibaranga.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe ry’u Rwanda “Meteo-Rwanda” gitangaza ko imvura igwa muri iki gihe cy’impeshyi izageza mu gihe cy’umuhindo ikigwa.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhang bavuga ko badakeneye umudepite wicara mu Nteko agatora amategeko gusa, ahubwo bifuza uzana impinduka nziza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abatuye Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze barashimira FPR - Inkotanyi yabagejeje kuri byinshi ariko ngo bakeneye umuriro n’ubwo bizeye kuzakorerwa ubuvugizi bakawubona nyuma y’amatora.
Inkunga iturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije inkunga baha imiryango 260 yo mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Ihuriro ry’ibihugu bigize ihembe rigari ry’Afurika ryiga ku iteganyagihe (GHOACOF), ryiyemeje gufasha abagore bo mu cyaro koroherwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Umunyamabanga Mukuru w’amatorero y’abavutse ubwa kabiri (FOBACOR), Rev Patrick Joshua Twagirayesu avuga ko Imana itemera demokarasi nk’uko Leta z’ibihugu zibigenza.
Abakandida ba FPR inkotanyi bari kwiyamamariza kuzinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bahawe umukoro wo gukura abaturage b’imirenge ya Butare na Gikundamvura mu bwigunge.
Umukandida wigenga wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko ishinga amategeko Mpayimana Philippe, aravuga ko natorwa azarinda ivumbi mu mibiri y’abanyarwanda.
Yabigarutseho ubwo yamamazaga abadepite b’Umuryango FPR mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Kane tariki 23 Kanama 2018.
Umuyobozi mukuru wa FPR-Inkotanyi zizeje abaturage ko FPR ayoboye izaca iby’uko abayobozi bamara gutorwa n’abaturage ariko ntibazongere kubaca iryera.
Hakizabose Jean Bosco wo mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro i Musanze, arashimira FPR-Inkotanyi yamuteje imbere, nyuma yo gufatirwa mu bitero by’abacengezi aho kwicwa agahabwa amafaranga y’imperekeza.
Ubuyobozi bw’idini ya Islam buranenga bamwe mu bayoboke bayo bagurishije inyama ku bakene ku munsi mukuru w’igitambo (Iddil Adha).
Dusabinema Consolee wiyamamarizaga guhagararira abagore mu Nteko Ishinga amategeko, yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Idini ya Islam mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri yifatanyije n’abo ku isi yose kwizihiza umunsi wa Eid El-Adha, umunsi ukomeye cyane ku ngengabihe ya Islam kuko ari umunsi baharira gutura Imana ibitambo.
U Rwanda n’u Butaliyani byagiranye amasezerano yo kugenderana kw’Abanyaburayi n’abatuye akarere u Rwanda ruherereyemo, hakoreshejwe indege z’ibihugu byombi.
Umuryango ufasha abana SOS hamwe n’Ikigega cy’Abadage gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (BMZ), batanze amafaranga miliyari imwe azateza imbere imiryango 300 muri Gasabo.
Abakandida-Depite ba RPF-Inkotanyi bavuga ko imijyi itandatu yunganira Kigali yose igomba kuzashyirwamo amashami ya Kaminuza y’u Rwanda.
Abaturage bo mu Karere ka Nyarugenge basabye abakandida-depite b’abagore biyamamariza kujya mu Nteko kuzakemura ikibazo kijyanye n’ibyiciro by’ubudehe nibatorwa.
kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kanama 2018, Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya 38 ya SADC igiye kubera i Windhoek mu gihugu cya Namibia.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga barasaba ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda kugira ngo hazaboneke abayobozi b’ejo hazaza h’igihugu.
Nyirahabizanye Agnès wo mu Kagali ka Cyanya, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, umugore w’imyaka 51 arashimira Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamukuye mu bihuru aho yabanaga n’abana be batanu iramwubakira.
Umuryango wita ku bana batagira ubafasha (SOS) uvuga ko hari ingo nyinshi z’Abaturarwanda babana batarasezeranye, bakarinda basaza bitwa ingaragu.
Fidèle Rwigamba wari usanzwe ari umudepite ukomoka muri FPR, yemeza ko kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bitakozwe neza 100% muri manda ishize ngo akazabyongeramo ingufu natowa.
Murasangwe Jean Damascene wo mu murenge wa Katabagemu avuga ko yubatse inzu ya miliyoni 35 agura na hegitari 11 z’ubutaka kubera FPR Inkotanyi.
Hirya no hino mu gihugu, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babukereye mu kwamamaza abakandida bazayihagararira mu nteko Ishinga amategeko.
Mu ishuri rya gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi.
Kuri uyu wa 13 Kanama 2018, umuryango FPR Inkotanyi watangije igikorwa cyo kwamamaza abakandida bawo bazahatana mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo.