Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Businge, aranenga abaturage bakigendera ku myumvire ya kera aho ihohoterwa ryakorwaga bakabifata nk’umuco.
Abagize inteko basabye minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente kongera gusubiramo ingamba za guverinoma mu guhwitura abanyarwanda kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Mu Rwanda hasojwe amahugurwa agamije gufasha ahanini urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo ibyara inyungu ariko itangiza ibidukikije (Green jobs).
Guhera tariki ya 1 Kanama 2018, KT RADIO, Radiyo ya KIGALI TODAY, yageneye abakunzi bayo gahunda nshya mu makuru no mu biganiro.
Perezida Paul Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, aho azitabira inama izahuza ibihugu biri imbere mu kuzamuka mu iterambere .
Mu mirenge itandatu kuri 13 igize Akarere ka Gisagara hamaze kubarurwa abana b’abakobwa 105 batewe inda, bakabyara bataruzuza imyaka 18.
Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibisabwa byose kugira ngo rubashe kungukira mu ikoranabuhanga u Buyapani butanga mu kubaka imishinga y’imbere mu gihugu.
Ubunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’Akarere ka Africa y’Uburasirazuba zitabara aho rukomeye (EASF), buravuga ko kudahura k’umwaka w’ingengo y’imari ya EASF n’iy’ibihugu by’abanyamuryango bawugize bikiri imbogamizi ituma intego zitagerwaho vuba.
Mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri Perezida w’u Bushinwa Xi jinping na Madame we Peng Liyuan baherutse kugirira mu Rwanda, Madame Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yamurikiye Peng Liyuan ibikorwa bya Imbuto Foundation.
Mu Rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora bashimira Inkotanyi zabarokoye zikabagarurira icyizere cyo kubaho, Umuryango ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “Hora Rwanda”, wateguye igikorwa bise “Hobera Inkotanyi”.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yatangaje ko yanyuzwe n’igihe gito yamaranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yashimiye Perezida Kagame ku ruhare runini yagize mu kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi wari utegerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ari igihamya cy’ibishoboka hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no mu mubano hagati yabwo na Afurika muri rusange.
Mu myaka 12 ishize, imishinga 61 y’ishoramari ituruka mu Bushinwa ifite agaciro ka Miliyoni 419,556 z’Amadorari, yanditswe mu Rwanda.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinwa yakiriwe Ku nshuro ya mbere mu mateka mu Rwanda, aho yaje mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri rw’akazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko igishushanyo mbonera cyaburaga ngo umujyi w’aka karere utangire kujyanishwa n’igihe cyabonetse, ku buryo kuwuvugurura bigiye gutangira.
Mushiki wa Perezida wa Congo-Brazzaville, Daniele Sassou Nguesso avuga ko u Rwanda rwamuhaye urugero rumufasha kurwanya akarengane gakorerwa abagore n’abakobwa iwabo.
Minisitiri w’u Buhinde Narendra Modi uzagenderera u Rwanda mu cyumweru gitaha azaremera abaturage bo mu mudugudu wa Rweru inka 200.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda na Mozambique bemeza ko n’ubwo ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho mu bijyanye no kwibohora ariko hari n’ibindi buri gihugu kihariye byafasha ikindi.
Perezida Paul Kagame yahishuye ko u Rwanda ruteganya gufungura ambasade i Maputo muri Mozambique, mu rwego rwo kuzamura umubano n’icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko amatongo akigahagaragara ari uko hari 30% by’abananiwe kubahirizwa ibyo igishushanyo mbonera giteganya.
Urugendo rwa Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi ni rwo rwabimburiye urw’abandi ba perezida barimo uw’u Bushinwa Zi Jinping na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi bateganya kugirira mu Rwanda.
Imibare y’inzu ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) cyatanze ku nzu zirimo kubakwa mu Karere ka Muhanga, bigaragara ko ntaho ihuriye n’iyo akarere ubwako kemera.
Nkeramihigo André utuye mu Murenge wa Gishubi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kuvuka ari uwa 22 mu muryango w’abana 32, byatumye atabasha kugera ku nzozi yakuranye kubera ubukene.
Abaturiye urugomero rwa Mukungwa ruherereye mu Karere ka Musanze baratabaza Leta ngo ibavane mu icuraburindi bamazemo imyaka 40 yose. Abo baturage bavuga ko bababajwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi nyamara baturiye urugomero ruha amashanyarazi abatari bacye mu gihugu. Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buhamya ko (…)
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei atangaza ko uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu Rwanda rushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.