Uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka avuga ko asigiye umusimbuye, Mme Hakuziyaremye Soraya ibikorwa by’igihe kirekire yari yamaze kwiyemeza.
Isesengura rya Kt Radio rigaragaza ko Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo CGP Emmanuel Gasana afite akazi katoroheye ko guhindura Intara y’Amajyepfo, ku mwanya asimbuyeho Mureshyankwano Marie Rose.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe, yujuje imyaka 61 y’amavuko.
Gen Maj Emmanuel Bayingana wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu, yasimbuye Gen Maj Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’ingabo asimbura Gen James Kabarebe.
Mu ihererekanyabubasha hagati ya Kaboneka Francis wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Prof Shyaka Anastase wahaye kuyobora iyi minisiteri, Kaboneka yasabye umusimbuye, guha abaturage agaciro.
Kompanyi ya Agasani Online Market ikora ubucuruzi kuri Internet, yatangiye gukorera mu Rwanda yizeza ubunyangamugayo imikorere no kugeza ibicuruzwa aho bikenewe, yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere gukomeza gusigasira imiyoborere myiza mu Rwanda.
Ikigega cyo kwizigamira "Ejo Heza LTSS" cyashyizweho na Leta y’u Rwanda kigiye kujya cyakira abantu b’ingeri zose mu bushobozi bwabo, bizigamire bityo bateganyirize iza bukuru.
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri siporo rusange, iba rimwe mu byumweru bibiri mu kwezi, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018.
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwahagurukiye kurwanya ingeso y’isake ibagirwa umusore wagiye kurambagiza umugeni kimwe n’ingeso yo kugura umugabo ku bakobwa.
Amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya muri guverinoma no mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya asimira Madame Louise Mushikiwabo atorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF).
Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi barimo n’abaminisitiri barahiye ko akazi ka mbere gakomeye bafite ari ugukorera abaturage kandi bakazamura n’imibereho yabo.
muri Minisiteri 19 zigize Guverinoma, 11 zahawe abaminisitiri b’abagore, ubu bakaba bagize 58% by’abagize ubuyobozi bwa Guverinoma.
Uwacu Julienne wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, yashimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye amuha kuyobora iyi Minisiteri.
Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yavuguruye Guverinoma. Muri ministeri zahinduriwe abayobozi harimo iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFET) ndetse n’iy’Ingabo (MINADEF).
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruliba mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, barashinja ubuyobozi kunyereza amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (mituweri).
Byatangajwe kuri uyu wa 17 Ukwakira 2018, ubwo hatahagwa ku mugaragaro sitasiyo nshya y’amashanyarazi ya ’Mont Kigali’, yubatswe ku nkunga y’Umuryango w’ibihugu byunze ubumwe bw’Uburayi (EU), ikaba yuzuye itwaye asaga miliyari 12Frw.
Urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana muri Nyarugenge, rwakomye akaruru k’ibyishimo nyuma yo kumva ko rutazahanirwa gukora ubusambanyi.
Abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze bahangayikishijwe na bamwe mu bagore bari gusenya ingo kubera ubusinzi bukomoka ku nzoga n’ikigage cyitwa umunini. Bamwe mu bagore bo bakavuga ko kuba iki kibazo kigaragara bikomeje guterwa na bamwe mu bagabo babo babatererana mu nshingano zirebana no kwita ku rugo. (…)
Umukingo uri hejuru y’ikibanza cyarimo kubakwa mu Mujyi rwagati wa Kigali iruhande rw’inyubako yitwa Centenary House, wagwiriye abantu bane barimo basiza.
Byamaze kwemezwa ko Leta ya Isiraheli izafungura ambasade yayo mu Rwanda mu 2019, nyuma y’igihe kinini biri mu mishinga ariko bigakomeza gusubikwa.
Abakozi bo mu Karere ka Nyaruguru biyitiriye amasibo y’Inkotanyi zari mu Nteko ishinga amategeko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga, kugira ngo bihute mu mihigo.
Abayobora utugari bavuga ko kuba urwo rwego rugira abakozi bake bituma abaturage binubira serivisi babaha kubera ko batababona buri gihe uko babashatse.
Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango bavuga ko biyemeje kwita ku tuntu bitaga duto, ariko dutuma batakaza amanota mu mihigo y’Uturere.
Umujyi wa Kigali uravuga ko abaturage wubakiye ku Kimisagara barimo abatarahawe aho gutura, hashingiwe ku byo amasezerano bashyizeho umukono ateganya.
Umunyarwanda Patrick Niyigena wari usanzwe ukorera ubucuruzi muri Uganda yagejejwe mu Rwanda, nyuma y’iminsi akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano muri Uganda.
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko kuva u Rwanda rwatangira gufata iya mbere mu gushaka kuzanzahura umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, hari icyo byongereye k’uko rwari rubanye n’u Bufaransa.
Ministeri y’ubutabera (MINIJUST) hamwe n’ubuyobozi bw’uturere, baringingira abaturanyi b’imitungo yasizwe na beneyo kuyicunga, kuko ngo imyinshi itagitanga umusaruro.
Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, yizera ko ari we muntu wari ukenewe mu kuzanzahura uyu muryango bitewe n’ubunararibonye yakuye mu rugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka.
Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.