Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ibigo bicuruza amazi byatangiye ivugururwa ry’icuruzwa ry’amazi yoherezwa Goma Abanyarwanda bakayabura.
Igitabo “Umugabo mu mugambi w’Imana” cyanditswe na Rev Dr Antoine Rutayisire wo mu Itorero ‘Anglican’, kirasaba abagabo gukorera ingo zabo.
Mu gihe usanga abakundana cyangwa abagabo n’abagore bitana ba sheri (chéri), Liberata Hategekimana we hashize umwezi kumwe atangiye kurihamagara umugabo bamaranye imyaka 10.
Uyu munsi Perezida Kagame aritabira kandi anageze ijambo ku bitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ku Buyobozi ibera i Kigali kuva 2-3 Kanama 2018.
Abatuye mu Murenge wa Mimuli wo mu karere ka Nyagatare, barifuza ko serivise y’irangamimerere yashyirwa ku tugari kuko hari abatabasha kuza ku mirenge.
Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yemeza ko umuntu unywa ibiyobyabwenge aba yabaye ingarani (poubelle) ababicuruza babijugunyamo, hanyuma bo bakiyungukira amafaranga.
Raporo y’Urwego Ngenzuramikorere rw’igihugu (RURA) yashyize KT Radio mu ma radiyo atatu aza ku isonga mu gusakaza amajwi ku buso bunini mu Rwanda.
Ingo 300 zo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru ni zo zigiye kubona amashanyarazi aturuka ku Rugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Mudasomwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Karere ka Rusizi bavuga ko gufunga kare imipaka ibahuza n’u Burundi na Congo bibangamira ubuhahirane hagati yabo n’ibi bihugu, bikabatera ibihombo.
Abakorana n’umushinga GCS (Global Civic Sharing) w’Abanyakoreya ukorera mu Murenge wa Nyarubaka muri Kamonyi, bahamya ko amahugurwa bahawe n’uyu mushinga yatumye bajijuka ndetse bakaniteza imbere.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 500 bahagarariye imitwe ya politiki n’abigenga, bazahatanira imyanya mu Nteko ishinga amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko bukeneye hejuru ya Miliyali ebyiri z’amafaranga y’u rwanda kugira ngo hubakwe amazu hafi 800 yangijwe n’ibiza.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnson Businge, aranenga abaturage bakigendera ku myumvire ya kera aho ihohoterwa ryakorwaga bakabifata nk’umuco.
Abagize inteko basabye minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente kongera gusubiramo ingamba za guverinoma mu guhwitura abanyarwanda kuri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Mu Rwanda hasojwe amahugurwa agamije gufasha ahanini urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo ibyara inyungu ariko itangiza ibidukikije (Green jobs).
Guhera tariki ya 1 Kanama 2018, KT RADIO, Radiyo ya KIGALI TODAY, yageneye abakunzi bayo gahunda nshya mu makuru no mu biganiro.
Perezida Paul Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, aho azitabira inama izahuza ibihugu biri imbere mu kuzamuka mu iterambere .
Mu mirenge itandatu kuri 13 igize Akarere ka Gisagara hamaze kubarurwa abana b’abakobwa 105 batewe inda, bakabyara bataruzuza imyaka 18.
Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo, ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibisabwa byose kugira ngo rubashe kungukira mu ikoranabuhanga u Buyapani butanga mu kubaka imishinga y’imbere mu gihugu.
Ubunyamabanga bw’umutwe w’ingabo z’Akarere ka Africa y’Uburasirazuba zitabara aho rukomeye (EASF), buravuga ko kudahura k’umwaka w’ingengo y’imari ya EASF n’iy’ibihugu by’abanyamuryango bawugize bikiri imbogamizi ituma intego zitagerwaho vuba.
Mu ruzinduko rw’Iminsi ibiri Perezida w’u Bushinwa Xi jinping na Madame we Peng Liyuan baherutse kugirira mu Rwanda, Madame Jeannette Kagame akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Imbuto Foundation, yamurikiye Peng Liyuan ibikorwa bya Imbuto Foundation.
Mu Rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora bashimira Inkotanyi zabarokoye zikabagarurira icyizere cyo kubaho, Umuryango ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi “Hora Rwanda”, wateguye igikorwa bise “Hobera Inkotanyi”.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yatangaje ko yanyuzwe n’igihe gito yamaranye n’abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi yashimiye Perezida Kagame ku ruhare runini yagize mu kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi wari utegerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Perezida Kagame yatangaje ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ari igihamya cy’ibishoboka hagati y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no mu mubano hagati yabwo na Afurika muri rusange.
Mu myaka 12 ishize, imishinga 61 y’ishoramari ituruka mu Bushinwa ifite agaciro ka Miliyoni 419,556 z’Amadorari, yanditswe mu Rwanda.