Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yemeza ko u Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa hejuru ya 60% by’imyanzuro rwasabwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Imanizabayo Claudine arashakisha iwabo nyuma y’imyaka ibiri amaze muri Uganda, aho avuga ko yatorokanwe n’umugore washakaga kumushora mu buraya bukorerwa mu kabari ke.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko rufite ubuhamya bw’abantu bagiye batekerwa umutwe n’abiyita abahanuzi bakabacuza imitungo ya bo.
Umujyi wa Kigali uravuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo.
Ibyo Abanyehuye babikesha kuba umubare w’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ugiye kongera kwiyongera, na bimwe mu bigo byahoze bihakorera bikahagarurwa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Nelson Mandela yasigiye isi umurage wo kwirinda gutandukanya abaturage, kuko byangiza imibanire yabo y’igihe kirekire kandi bikagira ingaruka ku bukungu.
Tariki 19 Nzeri, Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahira kw’abadepite 80 bagize inteko nshingamategeko ya kane.
Ubutumwa Intumwa Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yahaye abakristo basengera mu itorero ayoboye bwumviswe mu buryo butandukanye.
Ishuri rikuru INES-Ruhengeri, ryishyuriye mituweri abaturage 1520 batishoboye ku wa 21 Nzeri 2018, abishyuriwe basabwa guharanira kwishakamo ibisubizo badateze amaso imfashanyo.
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi ahamya ko igihugu cyiza cy’ejo umuntu akibona uyu munsi ari yo mpamvu ngo ari ngombwa gutegura urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’imiryango y’Abanyatanzaniya yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu kiyaga cya Victoria.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Henry Rao Hongwei, yavuze ko igihugu cye gishima umusanzu wa Perezida Kagame mu kuyobora iterambere rya Afurika kuva yafata intebe y’ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Itsinda riturutse muri Kaminuza ya Gisirikari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NDU) ryakiriwe na Maj Gen Innocent Kabandana mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuwa Gatatu ku Kimihurura mu rwego rw’ibiganiro ku mikoranire yo gushyiraho Kaminuza ya Gisirikari mu Rwanda mu myaka mike iri imbere.
Umuyobozi w’Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, aranengwa ko akagari ayobora nta mashanyarazi gafite mu gihe umuyoboro wayo unyura kuri metero eshatu uvuye ku nyubako y’ako kagari.
Abavuka mu karere ka Gakenke batuye cyangwa bakorera ibikorwa binyuranye hanze y’ako karere, baremeza ko igihe kigeze ngo bashore imbaraga zabo mu iterambere ry’ako karere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke baravugako hari ibigomba kunozwa n’inzego z’ibanze kugira ngo amahame ya demokarasi yubahirizwe.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB, cyatangaje ko Dr Mungarulire Joseph wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) n’abandi bayobozi 5 bagikoramo batawe muri yombi n’Ubugenzacyaha.
Hon Mukabalisa Donatille, wari umaze imyaka itanu ayobora inteko ishinga amategeko, yongeye gutorerwa kuyiyobora ku majwi 80 kuri 80.
David Museruka umuyobozi w’ishyirahamwe riharanira uburinganire, RWAMREC, avuga ko batigisha abagabo kuba inganzwa, ahubwo babigisha kureka ibibi bitaga byiza bagakora ibyiza byateza imbere umuryango.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke bahangayikishijwe n’umuco abasore baduye, bakaka amafaranga abakobwa kugira ngo bababere abagabo.
Abaturage bo mu midugudu ya Gitinda, Mucyamo na Badura mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko hashize imyaka 13 barabujijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira icyo bakorera ku butaka bwabo buherereye mu nkengero z’Ikibuga cy’indege cya Kamembe.
Hon. Edouard Bamporiki, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, asaba abafite ubumuga kubabarira ababasuzuguraga kuko babiterwaga n’ubumuga bakomora mu mateka.
Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze mu muryango Commonwealth(CLGF) rifatanije n’iry’u Rwanda(RALGA), batangiye kwitegura kwakira abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth muri 2020.
Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco yatangaje ko hari urubyiruko rugarurwa i Wawa kubera bafashwe badafite ibyangombwa.
Nyuma y’itegeko ribuza abayobozi b’amatorero n’amadini gukora uwo murimo batarabyigiye, hari abapasteri bamwe biyita ab’umuhamagaro batarumva neza akamaro ko kwiga.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, biyemeje gusura abagore mu midugudu muri gahunda zirebana n’imibereho y’ingo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buranenga bikomeye ubw’inzego z’ibanze zimwe na zimwe zigize iyo Ntara, buvuga ko abaturage bakomeje kugana intara bazanye ibibazo biciriritse byagombye kuba byarakemukiye mu nzego z’ibanze zirimo n’umudugudu.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Bruno Rangira, yatangaje ko hashyizweho itsinda riri kugenzura ibiti biteye ku nkengero z’imihanda bishaje bigakurwaho, kugira ngo hirindwe ko byakomeza guteza impanuka.
Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi, yeguje abayobozi bane bo mu nzego z’ibanze, bazira ibimenyetso bifatika byagaragaye by’uko barya ruswa bakanarenganya abaturage.
Abatuye mu Mudugudu wa Rusuzumiro ho mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, binubira ko bitoreye umujyanama w’ubuzima babisabwe n’ubuyobozi, hanyuma uwo bahundagajeho amajwi agakurwaho. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kivu ntibwemeranya n’aba baturage ko umuyobozi bitoreye yakuweko, ngo kuko muri raporo bwabonye iriho amazina (…)