Abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko amacumbi aciriritse yashyizwe ku isoko n’akarere afite ibiciro bihanitse ku buryo buri wese atapfa kuyigondera.
Imiryango 1,496 muri 2,992 yangirijwe n’ibiza muri Mata na Gicurasi mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Gakenke imaze gushyikirizwa ibiribwa n’Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Micinyiro mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu, bavuga ko uko batuye ari 70 abafite udupfukamunwa ari batandatu gusa, batizanya iyo basohotse.
Abarenze ku mabiriza yo kwirinda COVID-19 mu Karere ka Ruhango batangiye gucibwa amande yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, ahemejwe ko ayo mande agomba kuba hagati ya 1,000frw kugeza ku 50,000frw.
Umuryango wa Mukanzasaba Belancile utuye mu Karere ka Ruhango, uratangaza ko inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yabahinduriye ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo koroza abaturanyi.
Nakure (izina twamuhaye) wabyaye impanga afite imyaka 15, akaba yari amaze amezi atatu abana n’umugiraneza, yasubijwe mu muryango we yatinyaga ko wamubwira gushyira abana uwamuteye inda.
Abantu babarirwa mu 2000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, biganjemo abafashwe batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, baraye bafashwe bamwe barazwa muri sitade, abandi ku biro by’inzego z’ubuyobozi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.
Abaturage 22 bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ahubatswe icyuzi cya Cyunuzi cyororerwamo amafi, bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza ingurane y’ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi y’icyo cyuzi ariko amaso yaheze mu kirere.
Abakunze kugendagenda mu Mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zaho, bavuga ko kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi biviramo nyir’ikosa gutakaza umubyizi w’ibyo yikoreraga.
Abaturage bibumbiye muri koperative ‘Tunoze ubwubatsi’ bakora umwuga wo gucukura umusenyi mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabuhu, barinubira uburyo ibikorwa byabo byigabijwe na Kampani ‘Kigali Trust’, Akarere ka Nyabihu kakavugwaho kuyitiza umurindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, arasaba abaturage cyane urubyiruko kwirinda ababashukisha akazi bakabarya utwabo, ahubwo bagatanga amakuru byihuse kugira ngo bafatwe.
Nyuma y’ibyumweru hafi bitatu insengero zikomorewe kongera gukora, esheshatu zari zakomorewe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye zongeye kuba zifunzwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi yose mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (Eidil-Ad’ha). Ni umunsi mukuru wizihijwe mu buryo budasanzwe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Padiri Hildebrand Karangwa akaba n’umushakashatsi ku mateka, amaze gusohora igitabo ku ruhare rwa Parmehutu n’abakoloni mu kubiba amacakubiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside, yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko imidugudu itatu yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yakuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, guhera kuwa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2020.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ibinyabiziga, yatangaje ko ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura imirimo yacyo ku wa 04 Kanama 2020.
Ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro bwamenyesheje abakirisitu n’imbaga y’abasanzwe bakorera ingendo Nyobokamana i Kibeho, cyane cyane ku munsi mukuru wa Asomusiyo uzizihizwa tariki ya 15 Kanama 2020, ko nta ngendo Nyobokamana zizakorerwa i Kibeho kuri iriya tariki nk’uko byari bisanzwe.
Ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari si umwihariko mu Karere kamwe, ni ikibazo usanga kivugwa mu bice bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko mu Karere ka Bugesera by’umwihariko hari ingamba zifashwe mu rwego rwo guca ako kajagari mu miturire.
Abasesengura ibijyanye no kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta baravuga ko kuba mu bigo runaka hakorera abantu bafitanye amasano cyangwa ubucuti, biri mu bituma kunyereza umutungo wa Leta cyangwa kuwukoresha nabi byihuta ariko bikagorana kuwugaruza.
Abacururiza imyambaro mu isoko ryo mu Rwabayanga mu mujyi i Huye, binubira gutangira gukora bwakeye cyane kuko aho bacururiza habanza kurangurizwa imboga.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango tariki 23 Nyakanga 2020, ufashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi arigishwa akanacibwa amande y’amafaranga 1000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwabaye buhagaritse kwakira ababugana n’inyandiko zishyikirizwa Akarere, bushishikariza abaturage kwifashisha ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ruhunga Jeannot, yatangaje ko iperereza kuri Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ambasaderi Claver Gatete rikirimo gukorwa.
Bwa mbere mu mateka abatwara taxi voiture bafashijwe gushyira mu muhanda imodoka nshya, nyuma y’inguzanyo bahawe na Banki ya Kigali nta ngwate basabwe.
International youth Fellowhship irimo gutegura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi, rizwi nka ‘IYF World youth Connect 2020’, rizatangira guhera tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2020.
“Nda Ndambara yandera ubwoba, oya ndayo, iyarinze Kagame izandinda! Nta ndambara yandera ubwoba”! Aya ni amagambo yaririmbwe na benshi harimo n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame, mu bikorwa byo kumwamamaza nk’umukandida w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Nyakanga 2017.
Abafundi 150 barimo n’abayede bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahuguriwe uburyo bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu murimo wabo wa buri munsi, basabwa umusanzu wo guhugura abandi.