Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko gukoresha umwanya we kuri gahunda ihoraho bimugora ku buryo hari n’ubwo abura umwanya w’amafunguro kubera izindi nshingano ziba zimureba.
Jean Bishokaninkindi utuye i Nkanda mu Karere ka Nyaruguru, yishimira inzu nziza yahawe hamwe n’inka kandi ngo abibonamo inyungu y’uruhare yagize mu kubohora u Rwanda.
Miliyari hafi 20frw ni zo zizakoreshwa n’Akarere ka Muhanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 nk’uko yemejwe n’inama njyanama y’Akarere ka Muhanga.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) Prof. Jean Bosco Harerimana aratangaza ko buri mudugudu ugiye kugira ikigo cyinjiza inyungu binyuze muri za koperative mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi mu kuzahura ubukungu.
Umukecuru witwa Hélène Nyirangoragoze w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye gikemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo uwo mukecuru yamusangaga mu biro bye, nk’uko abisobanura.
Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abatishoboye mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA), Gatsinzi Justine, yasobanuye uko ibyiciro bishya by’ubudehe bizaba biteye hakurikijwe amafaranga yinjizwa n’urugo.
Mu mirenge ya Mbuye, Bweramana na Kinazi y’akarere ka Ruhango, hubatswe inzu zigezweho zagenewe abatishoboye, ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho kuba, zikazatuma bagira imibereho myiza.
Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi ntiyatinze kubivugaho, ashimira Perezida Kagame.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi uzwiho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine aratangaza ko amafaranga amaze kumushirana ku buryo kurangiza kwagura uwo muhanda ku buryo imodoka ziwucamo bitamworoheye.
Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke, ni hamwe mu hakomeje gukorerwa ubukerarugendo bwo kwiga umuco n’amateka y’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 nibwo Abanyarwanda 12 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi biri mu byatashywe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyaruguru mu cyumweru cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye. Ibyo bikorwa byakwirakwijwe mu turere tunyuranye, aho Akarere ka Gicumbi muri iyo Ntara kaza ku isonga mu kugeza amazi meza ku mubare munini w’abaturage.
Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, birimo inzu z’abatishoboye, ibiraro byo mu kirere n’ibindi, bakavuga ko bigaragaza Kwibohora nyako kw’Abanyarwanda.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana avuga ko mu minsi 100 ishize yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habayeho guhangana n’icyorezo Covid-19 ndetse n’ikindi cyorezo cyo gupfobya no guhakana iyo Jenoside.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko afite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora, rwatangijwe na RPF Inkotanyi, akabishyira mu gitabo cyangwa mu bundi buryo bushoboka kandi ko azabikora adaciye iruhande rw’amateka mu myaka 26 ishize.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ubu akaba yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.
Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba twashyize imbaraga mu kubakira imiryango itari ifite amacumbi no kubegereza ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.
Mu 1984 nibwo Edward Karangwa na Faith Grace Dukuze babyaye umwana w’umuhungu bamwita Thomas Muyombo. Yavukiye ahitwa Masindi mu Burengerazuba bwa Uganda.
Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ibikorwa kagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, muri byo hakaba harimo umuyoboro w’amazi meza wasanwe kuko wari ushaje cyane ku buryo utari ukigeza amazi ku baturage.
General James Kabarebe mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki 9 Mutarama 2020 yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko guhera ku itariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera gukora nk’uko bisanzwe, byakira indege zose nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango avuga ko mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, hakozwe imishinga minini 12 igamije guteza imbere abaturage ifite agaciro ka Miliyari mirongo inani n’umunani.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari urugamba rundi Abanyarwanda bagomba kurwana kandi bakarutsinda. Ibi ni ibyo yagarutseho mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibora, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu.
Abakozi b’Ikigo nderabuzima cya Nyamata bagabiye uwamugariye ku rugamba mu rwego rwo kumwereka ko bazirikana ubutwari bwe na bagenzi be bafatanyije kubohora u Rwanda.
Mu gihe kuri iyi tariki ya 04 Nyakanga 2020 u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 26 rumaze rwibohoye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko igihugu cyabohowe, ariko ko urugendo rukomeje.
Aminimungu Phocas wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kuba yaratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ko asanga ari ishema kuri we ryo kuba yararwaniye igihugu cye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko aba mbere mu bagomba gutuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Tabagwe batangiye kuwugeramo ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.
Uturere tugize Umujyi wa Kigali twizihirije bamwe mu baturage batwo isabukuru y’imyaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye, dutanga impano y’inzu, ibigo by’ubuvuzi n’amashuri bishyashya, ndetse n’ibiribwa.