Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 mu masoko yo muri uyu mujyi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.
Itsinda ry’abantu barenga icumi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi itatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku Banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko ikibazo umukecuru Bazarama Anastasie wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ayari afitanye na Padiri Gakirage Jean Bosco cyamaze kurangira.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Anastase Shyaka, arasaba abayobozi baturiye inkiko (imipaka) kugira amaso ane: abiri areba abaturage n’abiri areba inkiko.
Kuva tariki 15 Kanama 2020, moto na taxi (voiture) zitwara abagenzi zose zisabwa kugira imashini (telefone zigezweho zitwa smart phone), zibara igiciro cy’urugendo hashingiwe ku mubare w’ibirometero ikinyabiziga cyagenze.
Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Iyo umuntu avuze ko agiye kwivuriza kwa Nyirinkwaya, abenshi mu bajya kwivuza bahita bamenya aho ari ho, ni izina rimaze kumenyekana ndetse rizwi na benshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kubona amazi meza, abaturage bakibagirwa kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi bubishingira ku mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku mugezi wa Koko mu Murenge wa Murunda, ruzagaburira amazi imirenge iyakeneye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe, ariko bagiye gukurikiranwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.
Impuguke mu by’imirire n’imikurire y’abana zihamya ko nta biryo runaka cyangwa ibyo kunywa byihariye bituma umubyeyi abona amashereka yo konsa umwana, igikuru ngo ni uko abona indyo yuzuye kandi ihagije.
Mu gihe nk’iki mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda bari bakirimo kwishimira ko Perezida Kagame yari yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda, nyuma y’ubusabe bwa benshi nk’uko babigaragaje.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, uratangaza ko utegereje ko abakekwaho guhisha amakuru ku mibiri yagaragaye ku rusengero rwa ADEPR Gahogo bamenyekena.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu baherutse kugaragara mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Sarpong na Olivier Karekezi n’abandi batandukanye bose hamwe uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi (…)
Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwatangiye gukora igenzura ku bantu bubakisha amatafari y’icyondo (inkarakara/rukarakara) batabanje gusaba impushya zo kubaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Gisenyi mu Rwanda, yatahuye uburyo bwihariye bukoreshwa n’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitasoze.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbiz François, habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Nk’uko bisobanurwa na Rugwiro Paulin, Komiseri muri Ibuka ushinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya (…)
Bamwe mu bana bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda, cyakomye mu nkokora imihigo yabo, bamwe muri bo bikaba byaratangiye kubagiraho ingaruka zigaragara n’izitaragaragara.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya wahuriranye n’impera z’icyumweru (wabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana n’inyubako ikoreramo isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2020.
Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, Kigali Today yegereye abarebwa n’icyo kibazo bombi mu rwego rwo kumenya uko bakiriye ibisubizo bya DNA.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko uduce twose twari muri Guma mu Rugo muri Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe twayivuyemo uretse Umudugudu umwe wo muri Nyamagabe ubarizwamo inkambi ya Kigeme.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, arasaba abikorera gufasha inzego za Leta guhashya icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kuyirinda no kuyirinda abandi.
Filime yiswe World’s Most Wanted, ni uruhererekane rw’ibarankuru ku bantu batanu bashakishijwe kurusha abandi ku isi, bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu, bateguraga bagashyira mu bikorwa mu bihugu byabo. Agace ka kabiri k’iyo filime, kagaruka kuri Kabuga Félicien, ukurikiranyweho gutegura no gushyira (…)