Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali, ndetse n’ibiciro by’ingendo zihuza Intara. Ni ibiciro bigomba gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, nk’uko itangazo rya RURA ribivuga.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye amabwiriza ajyanye n’impinduka mu gutwara abagenzi mu modoka za rusange, izo mpinduka zikaba zigaragaza ko ibiciro byagabanutse, hashingiwe ku kuba umubare w’abagenda mu modoka wongerewe.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza kuri buri rugo amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa atawufatiyeho yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Abatuye ku musozi wa Ngorwe mu Mudugudu wa Rango, Akagari ka Runyombyi mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba hari abakomoka ku mutware Sehene watwaye i Runyombyi guhera mu myaka ya 1930, bari gushaka kubambura ubutaka batuyeho.
Ibigo 24 bicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero byahagaritswe by’agateganyo imirimo yabyo, mu rwego rwo kunoza ibiteganywa n’amabwiriza y’ubucukuzi.
Bamwe mu bubaka ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze iminsi 40 badahembwa nyamara bagomba guhembwa buri minsi 15.
Salukondo Mamisa Faruda, umugore w’Umunyekongo wakundanye n’Umunyarwanda akamukurikira mu Rwanda, yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda yemerewe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Inama y’abaministiri yateranye ku wa mbere tariki 12 yafashe imyanzuro irimo uwo guhinga mu Rwanda ikimera cyitwa ‘cannabis’ mu ndimi z’amahanga (kikaba ari urumogi mu Kinyarwanda).
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIJEPFOF) n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gutangiza ubukangurambaga bw’igihe kirekire bwo kwigisha abangavu kuvuga ‘Oya’, mu rwego rwo kurwanya no gukumira kubasambanya.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Inzego z’Ibanze(LODA) cyatangiye kwegeranya amakuru agifasha gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe, ni igikorwa kizarangira mu kwezi kwa Mutarama 2021.
Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, hari ababyeyi bashenguka iyo bumvise ko amashuri ari hafi gutangira, nyamara bo abana babo barashimuswe n’Abarundi, hakaba hashize hafi amezi abiri nta gakuru kabo.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020 rumenyesha Abaturarwanda bose ko ibijyanye n’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, amabwiriza azatangira kubahirizwa kuwa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2020 hamaze gushyirwaho ibiciro (…)
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ni uko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kongera gutwara abantu bicaye 100% mu gihe zari zimaze iminsi zitwara 50%.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Nyuma y’uko Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru wakodeshaga inzu yakorerwagamo ibikorwa by’umuryango, abanyamuryango bafashe icyemezo cyo kwiyubakira ingoro ibereye uwo muryango, aho izatwara asaga miliyari imwe.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), ari na cyo gifite mu nshingano imicungire y’ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yose yo muri Kigali, gitangaza ko hari ibyakozwe byatumye umunuko ugabanuka ndetse ko hari n’imishinga yo kuwuhaca burundu.
Nyiramongi Odette utuye mu Karere ka Rubavu, avuga ko yababariye abamusenyeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafasha mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Madame Jeannette Kagame arasaba ingamba zatuma icyaha cyo gusambanya abana gicika burundu, aho kugira ngo gikomeze kugaragara mu gihugu.
Hari tumwe mu duce tw’Umujyi wa Kigali dufite amazina bwite yanditswe mu nzego z’ubuyobozi, ariko tukagira n’ayo abaturage baduhimba asebeje bitewe n’ibikorwa bya bamwe mu bahatuye by’urugomo, ubujura, ubusambanyi, umwanda n’ibindi.
Abagize umuryango wa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Ntazo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka ibiri idashyingurwa mu cyubahiro.
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru tariki 11 Ukwakira 2020 yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho.
Bamwe mu baturage bubakiwe Biogaz mu Karere ka Nyagatare bavuga ko zapfuye bakabura abazisana, abandi batandatu bo bakaba bavuga ko batazi uko bazabona amafaranga yabo bishyuye ntibazubakirwe.
Padiri Amerika Victor yamuritse igitabo amaze imyaka 10 yandika akaba yaravomye inganzo ya Rugamba Sipiriyani ndetse yikorera ubushakashatsi bwe, yandika gitabo cy’amapaji 352 agamije guhanura abashinga ingo kugira ngo bazubake zihame kandi zikomere.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC), iranenga Akarere ka Muhanga kubera icyo yita gukorera ku jisho ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cyo gusambanya abana no kubakoresha imirimo ivunanye aho mu mezi umunani ashize abana 424 batarageza imyaka 18 batewe inda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buravuga ko impamvu Akarere kasubiye inyuma mu myaka ibiri ugereranyije n’imyaka itanu ishize byatewe n’abakozi bashya kakiriye bagatangira imirimo batarinjizwa neza mu nshingano.
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), ivuga ko kugeza ubu hakiri icyuho mu ruhare rw’abaturage mu itegurwa ry’ingengo y’imari y’igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Ikigo gifasha abacuruzi bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (Trade Mark East Africa/TMEA), cyatangaje ko gihangayikishijwe no gutinda kw’ibicuruzwa ku mipaka, aho abashoferi bamara igihe kinini bapimwa Covid-19 banasukura intoki.
Abatuye mu Mudugudu wa Kagano, Akagari ka Kizimyamuriro, Umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, barinubira kuba bakunda konerwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Nyungwe, bakabura ababavuganira ngo bishyurwe.