Umuyobozi wa kompanyi itunganya imyanda no kubungabunga ibidukikije RPE (Recycing Protecting Environment) Hakizimana Gilbert ukoresha ikimoteri rusange cy’Akarere ka Nyagatare, avuga ko gutinda guhemba abakozi byatewe n’uko ibyo akora bitari byatangira gutanga umusaruro ku buryo bimusaba gushaka ubushobozi ahandi.
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, yahagaritse ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara, muri gare ya Nyabugogo nta modoka ijya cyangwa iva mu ntara ihaparitse.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), bahaye imiryango itari iya Leta (CSOs) 65 inkunga irenga miliyari imwe na miliyoni 700 yo kwita ku baturage.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye harimo ikivuga ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Igihugu cy’u Burundi hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), biteguye gufasha mu gikorwa cyo gutahuka ku bushake kw’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500.
Umuhuzabikorwa w’umushinga RWB (Rwanda Resources Board) Munyandinda Vital arizeza abaturage bakoze ibikorwa byo gukonorera ibiti no gutema ibihuru bibikikije mu tugari 5 mu mirenge ya Karama na Gatunda ko bazishyurwa amafaranga yabo kuko bamaze kwandikira rwiyemezamirimo bamusaba kubishyura atabikora bakaba ari bo babishyura (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa kimaze igihe cyumvikana hirya no hino mu gihugu, ababikoze bafatwa bakaburanishwa bahamwa n’icyaha bagafungwa, ariko hakaba n’abatoroka ubutabera.
“Ubuzima Bwiza” ni cyo kintu cya mbere mu nkingi eshanu z’icyerekezo 2050 u Rwanda rwatangije uyu mwaka, kugira ngo igihugu kigere ku bukungu buciriritse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibagiro rihuzuye rizajya ritunganyirizwamo inyama zoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo, ziriho ibirango by’uko ziturutse mu Karere ka Ruhango.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, abantu 35 bateraniye mu birori byiswe "Les Samedis Sympas" byateguwe n’umunyamideli Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel iherereye mu Kiyovu yitwa The Retreat y’uwitwa Josh & Alyssa Ruxin bakaba baracurangirwaga umuziki na DJ Toxxyk ndetse na K’Ru.
Soeur Uwamariya ni umwe mu Bihayimana, ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera, ari yo mpamvu avuga ko urugo ari umushinga ugomba gukurikiranwa na buri wese.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ariko bigaragara cyane tariki ya 24 Kanama 2020, aho ikidendezi cyakamye agasohokera ahandi akabangamira abanyura mu muhanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, ku wa Mbere tariki 24 Kanama 2020 yagendereye Akarere ka Nyamagabe, ahura n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana bo mu mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane ikora ku ishyamba rya Nyungwe.
Albert Rudatsimburwa ni umugabo w’imyaka isaga 60. Yavukiye mu Karere ka Nyanza ubu, akurira mu buhungiro nyuma y’uko mu Rwanda hadutse amacakubiri, ababarirwaga mu bwoko bw’Abatutsi bakameneshwa bagahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, u Burundi n’icyahoze cyitwa Zaire.
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari yuzuye umucanga ibuze feri, igenda igonga izindi modoka zari mu muhanda, abantu benshi barakomereka.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko ibikorwa remezo bizatuma habaho gutwara abantu mu buryo bwihuse (Personal Rapid Transit -PRT), ndetse n’imodoka zigendera mu kirere ku migozi (cable cars), byaba byuzuye mu myaka ibiri, mu gihe ibiganiro n’abazabigiramo uruhare byaba bigenze uko byateguwe.
Abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi kubasanira amateme ahuza ibice bitandukanye by’umujyi, kuko yangiritse agahagarika kugenderana no guhahirana.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba batangaza ko amazi y’amashyuza asanzwe ahabarizwa yagabanutse kuva kuwa Kane tariki 20 Kanama 2020 ubwo uruganda rwa CIMERWA rwarimo rukoresha intambi rushaka amabuye akoreshwa mu gukora sima.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko igihe cy’iminsi irindwi cyari cyatanzwe amasoko abiri yo muri Kigali yagombaga kumara afunzwe cyongereweho indi minsi irindwi.
Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.
Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arashimira Kigali Today ku buvugizi yamukoreye, agahabwa ibitunga abana ndetse n’isambu yo guhingamo.
Abakunze gukurikirana imibereho y’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko bibaho mu buryo bwa magirirane, bityo n’ibimonyo, inshishi, ibinyugunyugu n’inyoni bikaba bikwiye gushimirwa mu gihe cy’umuganura, aho kwicwa.
Abarimu barindwi bakorera mu Karere ka Ngororero bize muri kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda, baherutse kwandikirwa n’ako karere kabasaba kuzana ibyangombwa (Equivalence) mu minsi itanu batabizana bakirukanwa mu kazi, biyambaje Abadepite.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA), kiratangaza ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation), zizasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, ariko zikazajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose amazi ataruka mu nyubako zaryo atarubakirwa.
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, biganjemo ab’intege nke.