Abagabo babiri bo mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, barwariye mu bitaro bya Kibungo, nyuma yo guturikanwa n’ingunguru ubwo bari batetse kanyanga, bibaviramo gukomereka mu buryo bukomeye.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yihanangirije Inama Nkuru Uburezi (HEC) iyisaba gukosora amakosa y’imicungire y’umutungo yagiye agaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu bihe bitandukanye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) batangaje amabwiriza agenga imikorere ya Resitora, Hoteli n’andi macumbi muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ifoto ye ateruye umwuzukuru we, avuga ko yagize ibihe byiza mu mpera z’icyumweru ubwo yari kumwe n’uwo mwana.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020 nibwo icyiciro cya mbere cy’abahatanira igihembo cya miliyoni 10 kuri buri wese cyatangiye.
Umubyeyi twahaye amazina ya Murekatete Esperance wo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, avuga ko hashize imyaka ine umugabo amutanye abana batatu babyaranye amuziza ko afite ubumuga.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, yabashije gucyura Abagande 100 ku barenga 350 bari baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19.
Igishushanyo mbonera kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu mu myaka mirongo itatu iri imbere, giherutse gushyirwa ahagaragara, kigaragaza ko mu Mijyi itatu izaba yunganira Kigali (satellite cities) harimo Umujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Rwamagana ndetse na Muhanga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA) kiratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe umwaka utaha wa 2021 kizaba kimaze gusana ibikorwa remezo by’ibiraro n’imihanda byangijwe n’ibiza by’imvura mu Turere twa Ngororero, Gakenke, Nyabihu na Muhanga.
Imibiri irenga 600 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko n’ubwo imibereho yabo itari isanzwe ari myiza, ariko byarushijeho kuba bibi muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 kuko n’uwari ufite umuhahira atakibikora uko bikwiye kuko na we akazi kahagaze cyangwa kataboneka neza.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kugira ubumuga bidakwiye gutuma umuntu yamburwa uburenganzira cyangwa ngo ahohoterwe abandi barebera.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mezi abiri ashize, imibare y’abafashwe barengeje isaha ya saa moya yo kuba bageze mu rugo ari bo benshi kurusha abandi bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwiirinda Covid-19.
Nyuma y’amakuru yari yavuzwe y’uko ahitwa mu Irango mu Karere ka Huye habonetse inyamaswa imeze nk’ingwe, abashinzwe umutekano bakayica bavuga ko ari urusamagwe, abazi iby’inyamaswa bavuga ko iyo nyamaswa yitwa imondo.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangije igerageza rya mubazi z’amazi zikoranye ubuhanga (Smart Meters) zishobora no kwishyurirwaho amazi mbere nk’uko bigenda ku mashanyarazi.
Tariki ya 31/8/2020 ni itariki itazasibangana mu bwonko bwanjye n’ubwo hari byinshi byasibamye. Nabyutse mfite gahunda yo gusiga irangi ibiro byanjye. Nirirwa nsiga, sinabona umwanya wo kureba ibitangazamakuru nazindukiragaho mbere y’ibindi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y’uko umuryango umwe uzatwitira undi umaze imyaka icumi warabuze urubyaro.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubuzima Ngamije Daniel basobanuye ko kuba isaha yo kuba buri muturage yageze mu rugo yongerewe iva kuri saa moya ishyirwa saa tatu, ari ukubera ko mu byumweru bitatu bishize byagaragaye ko ikwirakwira rya COVID-19 rigenda rigabanuka.
Nyuma y’uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe yari mu rugo rwabo, inzego z’umutekano zaje kuyirasa basanga ari urusamagwe.
Umuryango Mabawa ukorera mu Karere ka Nyaruguru, uratangaza ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abangavu batwara inda z’imburagihe, bikabaviramo guta amashuri no gutakaza andi mahirwe bari kuzabona mu buzima bwabo.
Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.
Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, yemereye imodoka z’abantu ku giti cyabo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko nta ngenzo zari zemerewe kujya no kuva muri ako karere kuva muri Werurwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yongereye igihe cy’ingendo zemewe yemeza ko ingendo ubusanzwe zari zemewe kugeza saa moya z’ijoro ubu noneho zemewe kugeza saa tatu z’ijoro.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, itsinda rya kabiri ry’impunzi 507 z’Abarundi bari mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zasubiye mu gihugu cyazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo wa 2020 izaba iri munsi gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo, mu bice byinshi by’igihugu.