Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne bahoze muri Guverinoma, ndetse na Rwamurangwa Stephen wayoboraga Akarere ka Gasabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 yemeje ko amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’unuryo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro. Iyo nama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19, yemeza n’ingamba zigomba gukurikizwa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nubwo hashize amezi menshi abantu bari mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, icyo cyorezo kiracyahangayikishije isi.
Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyapimye COVID-19 abantu bose bafashwe bakiri mu muhanda nyuma ya saa tatu, mu ijoro ryo ku wa kane tariki 13 Kanama 2020.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu w’Akamonyi n’uwa Cyabayaga mu Kagari ka Cyabayaga Umurenge wa Nyagatare mu Karereka Nyagatare, bavuga ko bamaze umwaka urenga bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, bakaba barahebye.
Umuturage witwa Yambabariye Védaste w’i Gisarenda mu Kagari ka Uwingugu mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yari muri imwe mu modoka zatwikiwe muri Nyungwe n’inyeshyamba Nsabimana Callixte yari abereye umuvugizi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’Akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira.
Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko 44 bazwi ku izina ry’abanyogosi, mu Karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi, abafashwe bakaba barimo n’abigeze guhanirwa icyaha cyo gucukura mu buryo butemewe n’amategeko.
Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), igiye kumara imyaka ibiri n’igice itangiye gutanga serivisi, ahanini zajyaga gusabwa mu bihugu by’amahanga bigatwara igihe kirekire, ikiguzi kinini n’ibindi byadindizaga itangwa ry’ubutabera bwihuse.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangaje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 28 Kamena 2021.
Muri iki gihe gukora ubukwe bitandukanye n’uko bwakorwaga, ahanini bitewe n’umubare w’abantu babutaha ndetse no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko ibisubizo bya DNA byagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard wo muri Paruwasi ya Mbogo mu Karere ka Gakenke atari we wateye inda umwangavu w’imyaka 17, nyuma y’uko amureze mu rukiko amushinja kumusambanya akanamutera inda.
Mu bice by’Amayaga by’umwihariko mu Bugesera hakunze kuvugwa ikibazo cy’amazi adahagije, kuko abayakeneye ari benshi ugereranyije n’amazi adahagije ahari. Iyo bigeze mu mpeshyi, usanga arushaho kugabanuka bigatuma n’abayabona abageraho ahenze kurusha uko biba bimeze mu gihe cy’imvura.
Madame Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rw’u rwanda kwirinda kuba ba ntibindeba, ahubwo bagahitamo ikinyabupfura kandi bakirinda ubunebwe.
Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi rwifuza ko icyo gihe umugore w’Umunyarwandakazi azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bushobora gukoresha ibipimo bikoreshwa na Polisi mu gupima ingano y’ibisindisha umuntu yafatiye muri resitora.
Ambasaderi Ignatius Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi. Abinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Hon François Ngarambe, yihanganishije (…)
Hari abapasitoro bo mu byaro babona ibyo basabwa kugira ngo insengero zabo zifungurwe (mu rwego rwo kwirinda Coronavirus) ari nk’amananiza kuko abayobozi babagenzura na bo batabasha kubyubahiriza uko byakabaye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ifatanyije n’ishinzwe Ubuzima (MINISANTE), zatangiye kwandikira abavutse n’abapfuye kwa muganga aho kuba ku biro by’umurenge nk’uko byari bisanzwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rweretse itangazamakuru Bizimana Celestin akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko budashobora kwemerera insengero zose gukora, mu gihe imibare y’abanduraba COVID-19 ikiyongera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko bidakwiye ko umuntu yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari uko hari ijisho rya Polisi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.
Abanyarwanda b’inararibonye mu muco Nyarwanda baravuga ko kugarura Umuganura mu Rwanda byagize ingaruka nziza zo kongera kunga ubumwe no gusabana, ndeste binagira uruhare mu iterambere.
Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, arimo kutarenza isaha ya saa tatu z’ijorp bataragera aho bataha, bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, guhera tariki 09 Kanama 2020 uduce tumwe tw’imihanda Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga-Gasanze, Prince House n’agace gato ka Sonatube-Rwandex izaba ifunze.
Umuganura ni umunsi mukuru wahabwaga agaciro gakomeye i Bwami no mu muryango w’Abanyarwanda. Mu mateka y’u Rwanda, Umuganura wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro, bigakorwa mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Rubavu yatangarije ikigo cy’itangazamakuru cya RBA ko abakozi batandatu mu murenge wa Busasamana bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo kubera uburangare bagize hakaba amarushanwa y’umupira w’amaguru ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Paruwasi ya Busasamana.