Umukozi ushinzwe ahabikwa inyandiko n’amadosiye muri gereza ya Nyanza yafatishije imfungwa ebyiri zashakaga kumuha ruswa ngo azifashe kugera kuri dosiye y’umwe muri bo, bahindure ibisanzwe biyanditswemo, nyir’iyo dosiye afungurwe atarangije igihano.
Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene wahoze uyobora umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda yamaze kwegura ku mirimo ye ku gicamunsi cyo kuwa 17/09/2014, umwanya yari yaratorewe kuwa 10/10/2011.
U Rwanda ruri mu bihugu bicye ku isi byatoranyije kuzatanga ibitekerezo bizagenderwaho mu nama mpuzamahanga itegurwa n’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye, Ban ki Moon ku butabazi n’ibikorwa bya kimuntu izaba mu mwaka wa 2016.
Uwari perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu mutwe wa Sena mu Rwanda, Dr Ntawukuliryayo Jean Damascene, amaze kwegura ku mirimo ye yo kuyobora sena ariko asaba gukomeza kuba umusenateri.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe, agaragaza ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadashobora kugira amahoro n’umutekano igihe cyose umutwe wa FDLR uteza umutekano muke ku Rwanda n’akarere muri rusange udahagurukiwe ngo urwanwe.
Ministiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza yatangaje ko agiye kunoza servisi muri Ministiri ayobora ya MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho, mu rwego rwo gushimisha ababagana no kongera umusaruro uva mu byo ibyo bigo byinjiriza Leta.
Abakora mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka ku mipaka y’u Rwanda bagera ku 120 biganjemo abapolisi, bari guhugurwa na polisi y’igihugu ku kwakira neza impunzi zishobora kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.
Nubwo agace bari batuyemo mu gihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ntawababuzaga gutaha kubera ko ngo ako agace katabarizwamo umutwe wa FDLR, ubuzima butari bwiza bari babayemo ntibwari gutuma bihanganira kuruhira hanze y’igihugu cyabo.
Uwahoze ari Senateri Gasamagera Wellars, wari mu batumiwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), mu muhango wo kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa demokarasi kuri uyu wa 15/9/2014 mu ngoro y’Inteko, yasobanuye ko demokarasi ari umwimerere wa buri gihugu, aho kuba ikintu ngo bagenda bagatoragura mu (…)
Umuryango nyarwanda ugamije kwigisha amahoro Rwanda Peace Educational Program (RPEP), ku bufatanye n’urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Gisozi, batangije imurika rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Muhanga rikaba rizibanda ku kwerekanano gusobanura ubutumwa bw’ababashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemeye inyandiko zibohereza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa 15/9/2014; ba ambasaderi b’ibihugu bya Pakistan, Botswana, Venezuela, u Buhinde n’u Bubiligi (abenshi muri bo bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya) bemeje ko ubufatanye bw’ibihugu byabo n’u Rwanda (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madame Louise Mushikiwabo arahamagarira ibihugu byo mu burasirazuba no mu ihembe rya Afurika gushyira hamwe ingufu bifitemo kugira ngo bigere ku mutekano urambye ryo shingiro ry’iterambere.
Nyuma y’aho Akarere ka Gatsibo kaziye ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014, Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko butaveba abaturage cyangwa abakozi b’akarere kuko bakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo Akarere kabo gatere imbere.
Abagize umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda (AVEGA Agahozo) bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko ubuzima bwabo bugenda buhinduka bwiza bikongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima buzira umuze gusa ikibazo cy’incike zitishoboye kiracyabakomereye.
Abakorerabushake 45 b’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, ku rwego rw’igihugu bari guhugurwa ku masomo yo gukumira no guhangana n’ibiza birimo imyuzure, inkangu, imiyaga ishobora gusenya amazu, imitimgito n’iruka ry’ibirunga.
Iyo igihugu gifite abantu batinya Imana nta kabuza gitera imbere kubera baba batarabaswe no kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zirimo uburaya. Ibi ni ibyari bikubiye mu nyigisho zahawe abayoboke bashya b’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi babatijwe guhera kuri uyu wa 13 Nzeli.
Inkamyo ikururana yo mu bwoko bwa Actros yari itwaye ifumbire yaguye mu ruzi rw’Akagera, ubwo ikiraro gihuza akarere ka Ngoma n’akarere ka Bugesera cyacikaga.
Abayobozi ba gisivili, abagisilikare n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ngororero hamwe n’abaturage b’umurenge wa Gatumba barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas tariki 11/09/2014 bagiranye ikiganiro bamagana ihohoterwa rikorewa abana n’abagore birangira biyemeje ko kizira guhohotera (…)
Nyuma y’igiterane mpuzamatorero cyabereye mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi, kuwa 11/09/2014 kigamije gusengera no gufataniriza hamwe izindi gahunda za Leta zirimo no gufasha bamwe mu batishoboye bo muri uwo murenge, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Rusizi, Mukamurigo Mediatrice, yatangaje ko gukorera hamwe (…)
Umurwanyi wa FDLR watashye mu Rwanda taliki 12/09/2014 Cpl Habineza Jean Claude yatangaje ko abarwanyi ba FDLR bakorera Rusayo na Nyiragongo aribo bagenzura isoko ry’amakara yinjira mu mujyi wa Goma aturutse mu misozi, ibi bigatuma ingabo za FARDC zibubaha ntizibarwanye aho bakorera.
Korali BETHESDA yo mu Itorero rya ADPR mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi guhera ku wa 12 Nzeri 2014, irimo gukora igitaramo (concert) cy’iminsi itatu yise “Ubumwe bw’Abakirisito” mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda ko ibibaranga bigaragaza ko ari bamwe bityo ikabashishikariza ku bana kivandimwe kandi mu mahoro.
Abagenzi bava mu karere ka Rutsiro berekeza hanze y’ako karere bahangayikishijwe no kutabona uko bagera aho bateganyije, kubera kubura imodoka zikora ari nke zitinya imihanda mibi.
Abafite ubumuga bo mukarere ka Gicumbi baramaganira kure ababyeyi bamwe bagifite imyumvire yo guhisha abana bavukanye ubumuga bigatuma abo bana batabarurwa ndetse ugasanga babheza mu muryango Nyarwanda.
Nyuma y’aho abagize local defense bahagarikiwe ku mirimo kugira ngo bazasimburwe na DASSO, abadasso bashyashya bamaze iminsi barahira mu turere dutandukanye tw’igihugu. Abo mu karere ka Huye barahiye ku tariki ya 11/9/2014.
Abagore bo mu karere ka Ngororero biyemeje gukusanya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu gufasha bahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba no kuzereka ko bazishyigikiye kandi bishimiye ibyo zikorera abaturage.
Abagabo n’abagore batuye mu murenge wa Ruharambuga bavuga ko ubuharike n’ubushoreke bukomeje gufata isura mbi kandi bukaba bugenda bukura umunsi ku munsi ku mpamvu batavugaho rumwe.
Imvura nyinshi yaranzwe n’inkubi y’umuyaga yasenya inzu 10 n’ibikoni byazo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11/9/2014, mu mudugudu wa Gitega abagari ka Nyakabungo umurenge wa Mpanga k’ubw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Ubuyobozi bw’umushinga ushinzwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu, uvuga ko inama yahuje abashakashatsi n’impugucye ku miterere y’iki kiyaga mu bihugu bigize umuryango w’ibiyaga bigari yagize akamaro, kuko yatumye u Rwanda na Congo bashobora kumva akamaro ko gufatanya kubungabunga ubusugire bw’ikiyaga cya Kivu.
Ubwo yakiraga indahiro ya Senateri Kazarwa na raporo y’imihigo y’umwaka ushize ndetse n’ibizagerwaho mu mwaka wa 2014-2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye uturere duhora tuza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo, ariko akaba yaburiye abayobozi b’uduhora tuba utwa nyuma ndetse n’abandi banyereza umutungo w’igihugu.
Mu isoko rya Gasarenda riherereye mu murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe hari ikimoteri cyohereza umwuka mubi rimwe na rimwe uvanze n’imyotsi y’imyanda iba yatwitswe, gikomeje kubangamira abacuruzi ndetse n’abagana iri soko baje guhaha.