Gakenke: Babona ikiruhuko gihabwa ababyeyi kidahagije kuko bishobora kugira ingaruka ku mwana

Bamwe mu bakozi ba leta bakorera mu karere ka Gakenke baravuga ko ikiruhuko gisigaye gihabwa ababyeyi mu gihe bibarutse kidahagije, kuko babona ko uretse kuba hari ingaruka bishobora kugira ku mwana ngo bishobora kugira n’ingaruka ku muryango muri rusange.

Mbere ababyeyi bagenerwaga ikiruhuko cy’amezi atatu, gusa nyuma cyaje guhindurwa kivanwa ku mezi atatu mazekigabanwamo kabiri ubundi gishirwa mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Saidat Iyamumpaye n’umubyeyi wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kamubuga, asobanura ko ugereranyije gahunda y’ikiruhuko y’amezi atatu wabonaga ko ihagije, ariko ukwezi n’igice akaba abona ko harimo ikibazo gikomeye kuko umwana abakiri muto cyane.

Ibyo bituma kumusiga bigorana kandi na nyina akaba adashobora kujya mu kazi ngo agakore atuje bitewe n’uruhinja aba yasize.

Ati “Ingaruka ni nyinshi ku mwana kuko umwana atabasha kwonka uko bikwiye kandi n’amata ku mwana ukiri muto cyane ni ikibazo, kuko umwana ashobora kuyamenyera ubundi ibere rya nyina ntabashe gukomeza kuryonka bitewe nuko amata ariyo abona kenshi kurusha ibere rya nyina.”

Uretse ingaruka umwana ashobora guhura nazo ngo na nyina ntiyoroherwa n’ingaruka, kuko iyo umubyeyi atonkeje kenshi agera igihe amashereka umwana akaba yayabura kandi biteganyijwe ko umwana agomba konshwa byibuze amezi atandatu.

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe ishyingura nyandiko (archive) Claire Nikuze, nawe yemeza ko igihe cy’ikiruhuko cy’ukwezi n’igice gisigaye gihabwa ababyeyi kidahagije.

Avuga ko umwana ab’atarakomera kuburyo afatika ngo abeyasigirwa umukozi cyangwa se undi muntu utari nyina kuko bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye nkuko abisobanura.

Ati “Njyewe mbona umwana bishobora kumugiraho ingaruka mu mikurire ye, bitewe wenda n’uwo wamusigiye n’uburyo yafashwe akaba yagaburirwa nabi kuburyo ashobora gahura n’uburwayi bwinshi butandukanye nk’inzoka cyangwa wenda atapfubitswe neza ugasanga arwaye umusonga, kuko arindwara nyinshi cyane zishobora kugerwaho n’umwana igihe cyose atarimo kwitabwaho n’umubyeyi we.”

Ngo n’umubyeyi utarimo kwonsa ashobora guhura n’ingaruka zuko amashereka ashobora kumubana menshi akabyimba igituza kuburyo nawe ashobora no gukurizamo ubundi burwayi.

Faustin Ntezirizaza n’umukozi w’agateganyo w’akarere ka Gakenke ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, asobanura ko kuba ikiruhuko kigenerwa ababyeyi cyaravuye ku byumweru 12 kikagera kubyumweru bitandatu.

Ngo uretse kuba byagira ingaruka ku mwana n’umubyeyi ngo n’umusaruro usanzwe utangwa mu kazi uragabanuka.

Ati “Ibingibi ni ha handi usanga umukozi ajya aza agasiba yarwaye, ugasanga mubyukuri n’ubundi ntabwo umukozi abashije kugera kunshingano ze nkuko bikwiye kubwanjye mbona ko n’umukoresha nta nyungu abifitemo kuko wamukozi n’ubundi azaza akugaragarize ko yaje ariko nyamara adatanga umusaruro.”

N’ubwo benshi mubakozi bemeza ko ikiruhuko cy’amezi atatu kitari gihagije gusa ngo uko biri byibuze umwana yabaga haraho amaze kugera kuburyo afatika bakaba basaba ko bishoboka bagisubirizwaho aho kugirango bigume kuba ukwezi n’igice.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka