Komisiyo izakurikirana filimi ya BBC ipfobya Jenoside igiye gutangira imirimo

Komisiyo yashinzwe kugenzura icyihishe inyuma ya filimi BBC yatambukije ipfobya Jenoside yise “Rwanda’s Untold story” izatangira iperereza mu cyumweru gitaha tariki ya 26/11/2014 ibaza abantu batandukanye ndetse ikaba iteganya no kubaza ubuyobozi bwa BBC.

Iyi komisiyo yashyizweho n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), izakora iryo perereza mu buryo bwo kumva ubuhamya, nk’uko Martin Ngoga, uhagarariye iyi komisiyo yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 17/11/2014.

Yagize ati “Uburyo bwa mbere tuzakoresha ni ubwo kumva abatangabuhamya batandukanye. Iyi komite imaze iminsi mu gikorwa cyo kugerageza kureba abatangabuhamya bashobora kudufasha bo mu byiciro bitandukanye. Twarebye abashakashatsi, twarebye abantu bafite ubushobozi butandukanye bibanze ku Rwanda n’abibanze ku mikorere ya BBC cyangwa itangazamakuru muri rusange”.

Ngoga (hagati) avuga ko mu gukora iperereza bateganya kuganira na BBC.
Ngoga (hagati) avuga ko mu gukora iperereza bateganya kuganira na BBC.

Iyi komite kandi izaganira n’abafite uruhare mu buryo bw’umwihariko kuri iyi filimi haba mu kuyitegura cyangwa bafite aho bahuriye n’abayiteguye. Hazatumirwa abayobozi kandi bigeze kugira aho bahurira na BBC ubwo yakoreraga mu Rwanda kimwe n’inyandiko.

Ubuyobozi bwa BBC kandi babumenyesheje ko bifuza guhura bakaganira nabwo kugira ngo bagere ku mpande zombi zirebwa n’iki kibazo, nk’uko Ngoga yakomeje abisobanura.

Mu gihe cy’amezi atatu iyi komisiyo yahawe yo gukora iperereza izaba ikorera mu mucyo kuko aho ubuhamya buzajya butangirwa abantu bazaba bemerewe kuhagera, kereka mu gihe umutangabuhamya yifuje ko ubuhamya bwe bwatangirwa mu muhezo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Ngoga yatangaje ko iyi komisiyo izatangira imirimo mu cyumweru gitaha.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ngoga yatangaje ko iyi komisiyo izatangira imirimo mu cyumweru gitaha.

Iyi komisiyo ifite ingingo igomba gukurikira nk’uko manda yayo ibiteganya. Iya mbere ni ugukurikirana niba harabaye kurenga kubyo ubwingenge bw’itangazamakuru bwemerera umunyamakuru haba kuri iyo filimi cyangwa ibindi yatambukije mu Rwanda mbere.

Icya kabiri ni ukureba niba BBC yarakurikije amabwiriza isanzwe iha abanyamakuru bayo, nk’uko biri mu mabwiriza yayo. Icya gatatu ni ukureba niba abakoze iyi filime bataritwaye nabi nkana cyangwa bakabikora babigambiriye.

Icya kane ni ukureba niba BBC itararenze ku mategeko y’u Rwanda. Icya gatanu ni ukureba niba harabaye icyaha cyo guhakana Jenoside no kuyipfobya no guhembera inzangano n’amacakubiri. Icya gatandatu ni ukureba niba BBC itararenze ku masezerano ifitanye n’u Rwanda mu gukorera muri iki gihugu ku murongo wa FM.

Naho icya karindwi ni ukureba niba mu gihe cyose BBC yakoreye mu Rwanda itaranyuranyije n’amategeko y’u Rwanda. Ibizava muri iyi raporo bikazashikirizwa RURA nayo igakomeza gufata ibindi byemezo bitewe n’ibyatanzwe na raporo.

Christopher Kayumba (i Bumoso) na Me Evode Uwizeyimana ni bamwe mu bagize iyi komisiyo.
Christopher Kayumba (i Bumoso) na Me Evode Uwizeyimana ni bamwe mu bagize iyi komisiyo.

Iyi komite igizwe na Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru, Christophe Mpfizi, umwarimu muri kaminuza ya Kabgayi, Rosine Urujeni, umushakashatsi, Evode Uwizeyimana umuyobozi wungirije muri komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko na Christopher Kayumba, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, hakiyongeraho abandi batekinisiye babafasha.

Iyi komite ishyizweho nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yizeje Abanyarwanda ko hagomba kuzagira igikorwa, byaba na ngombwa iki gitangazamakuru kigashyikirizwa inkiko. Hagati aho hirya no hino mu gihugu ibikorwa byo kwamagana iyi filime birakomeje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka