Rudasingwa wari warashinzwe na Loni iby’imicungire ya Ebola yapfuye

Umunyarwanda Kanyankore Marcel Rudasingwa wari uherutse gushingwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwezi gushize ibijyanye n’imicungire y’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu gihugu cya Gineya Konakiri (Guinée Conakry), basanze yapfiriye muri hoteli yari acumbitsemo muri icyo gihugu cya Gineya.

Ku itariki ya 08/10/2014, Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, yari yashyizeho abantu batatu bashinzwe gukurikirana ko Loni itabara vuba na bwangu aho icyorezo cya ebola cyibasiye ibihugu bya Sierra Leone, Liberia na Gineya; Rudasingwa akaba yari yashinzwe gukorera muri Gineya ubwo butumwa bwa Loni bwo kurwanya ebola bwiswe United Nations Mission for Ebola Emergency Response (UNMEER).

Impamvu y'urupfu rwa Rudasingwa ntiramenyekana.
Impamvu y’urupfu rwa Rudasingwa ntiramenyekana.

Ibinyamakuru byatangaje kuri uyu wa 17/11/2014 ko abantu basanze Rudasingwa yapfiriye mu cyumba cya Hoteli yitwa Millenium yari asanzwe abamo mu murwa mukuru wa Gineya, ari wo Conakiri; ariko ko hataramenyekana icyo yazize nk’uko umwe mu bagize Guverinoma ya Gineya yabitangaje ariko akirinda kugira byinshi asobanura.

Umunyarwanda Kanyankore Marcel Rudasingwa yavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 1955, yari amaze imyaka igera kuri 20 akorera ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF); aho yagiye akorera mu bihugu bya Kenya, Mali, Gineya na Danemarike (Denmark).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana imuhe iruhuko ridashira natwe turamusbi

kanamugire emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka