Abanyarwanda bakora ubucuruzi bwo kwikorera imizigo bayijyana mu karere cyangwa bayizana mu Rwanda baratabaza ko amategeko y’ubwikorezi ataborohereza bigakubitiraho n’abacuruzi bo mu bindi bihugu babatwara isoko kubera babarusha imikorere n’ubushobozi.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.
Mu ntara y’amajyaruguru babonye urugo mbonezamikurire rwubatswe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), mu Murenge wa Minazi mu Karere ka Gakenke.
N’ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwatangaje ko umwiherero abakozi b’akarere barimo utazahungabanya serivisi zitangwa ku karere, ibiro hafi ya byose birafunze ku buryo abaza gushaka serivise batabona uwo bayaka.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga baragaragaza ko amabwirizwa y’urwego rw’Umuvunyi ribabuza gupiganira amasoko ya Leta ari imbogamizi ku mikorere n’ishoramari mu Turere bakoreramo.
Abafite ubumuga bo mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi bw’ako karere gushyira inzira yagenewe abafite ubumuga ku mazu yose atangirwamo serivisi kugira ngo nabo bajye babona aho banyura bagiye kwaka izo serivisi.
Hari kunonzwa umushinga w’itegeko uzagena ubwiteganyirize bw’ababyeyi bagiye mu kiruhuko cyo kubyara, ku buryo icyo kiruhuko kizaba kingana n’ibyumweru 12 bazajya bagihemberwa 100% by’umushahara bari basanzwe bafata.
Abayobozi ba FDLR muri Kivu y’amajyaruguru bahuriye mu nama hafi y’umujyi wa Goma taliki 04/12/2014 bagamije kwiga uburyo bazajijisha ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ; nk’uko byemezwa na bamwe mu bayitabiriye.
Ubwo abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR mu Ntara y’Amajyaruguru batangiraga kwiregura kuwa 11/12/2014, umwe muri bo wemera ibyaha byose ashinjwa, yavuze ko imigambi yakoraga yari ayiziranyeho n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.
Bamwe mu bakoresha umuhanda Karongi-Kigali bavuga ko iyo uhamagaye nimero za terefone za Police na RURA bahawe kugira ngo bajye bahamagaraho bahuye n’ikibazo akenshi batakwakira, cyangwa ukwakiriye akagusaba guhamagara indi nimero bikaba byaca intege uwasabaga ubufasha.
Abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Karongi barasaba Sena kubakorera ubuvugizi kuri polisi igashyira imbere kubagira inama aho kwihutira kubahana.
Mu rwego rwo kugabanya imanza zituruka ku mitungo n’ubutaka hagati y’abashakanye akenshi usanga batarasezeranye imbere y’amategeko, kuwa 10/12/2014, mu Murenge wa Kaduha, Akarere ka Nyamagabe, imiryango 47 yabanaga bitewe n’amategeko yasezeranyijwe.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) burahamagarira abanyeshuri barangiza muri Kaminuza n’amashuri makuru gukora ubushakashatsi bugira impinduka ku mibireho y’abanyarwanda bubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo bifitemo.
Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Bugesera yashyizeho komisiyo yo gusesengura ibibazo byasizwe n’umushoramari Uwineza Jean De Dieu watorotse mu kwezi gushize yambuye amabanki n’abaturage amafaranga asaga miliyari na miliyoni 600.
Abaturage bo mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero bitabiriye ibirori byo gusoza ukwezi kwahariwe Umuryango, tariki 10/12/2014, batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kugeraho byiza mu kubaka umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hamwe n’icuruzwa ry’abana.
Mu rwego rwo kwizihiza Noheri, uruganda Bralirwa rubicishije mu kinyobwa cyarwo cya Coca Cola rwahaye umujyi wa Kigali amafaranga Miliyoni eshanu azafasha abaturage batishoboye mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Minisitiri w’ubutabera, Johnson Busingye, aravuga ko kwizihiriza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu mu karere ka Bugesera ari ikimenyetso gikomeye kuko ariho hantu hageragerejwemo hanakorerwamo ihutazwa ry’uburenganzira bwa muntu mu myaka yashize.
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru mu iterambere batagira imihigo bahawe iminsi 15 bakaba bayisinye bitaba ibyo bagahanagurwa ku rutonde rw’abafatanyabikorwa b’aka karere.
Ku isaha ya 18h40 taliki ya 09/12/2014 mu mudugudu wa Bereshi mu kagari ka Hehu mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu hegeranye n’umupaka wa Kongo, umusirikare wa Kongo yahateye igisasu by’amahirwe ntihagira uwo gikomeretsa.
Senateri Tito Rutaremara aranenga cyane abagabo bafite ingeso yo kwihakana abana babyaye kuko ngo ari ibintu bibi, ku buryo n’inyamaswa zidatinyuka kubikora uretse ingurube gusa nabwo iyo yabwaguye ntihite ibona ibyo irya biyihagije.
Mu gihe Umuryango w’Abibumbye usaba umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi, abarwanyi bari mu gice cyirwa FDLR-RUD bavuga ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kitabareba, ahubwo ngo barimo kongera ubushobozi.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 66 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ishami rya Huye habereye ibiganiro byibanze ku kugaragaza amakosa yagaragaye muri filime “Rwanda’s Untold Story” yakozwe na BBC.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gakenke, ngo hari ibitaragerwaho bitewe nuko hari abaturage benshi bagiha agaciro cyane iby’intambara y’abacengezi yabaye mu mwaka wa 1997-1998 bakaba bataremera kuvuga ibyo babonye.
Sikubwabo Anastase watangiye igisirikare mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe (FAR) muri 1993 avuga ko intambara y’abacengezi na FDLR-Foca yazirwanye ariko nta nyungu yakuyemo uretse kuraswa no guta igihe mu mashyamba.
Polisi y’igihugu irasaba abashoferi kwirinda umuco wo gutanga ruswa kuko usibye guhanwa igihe ufashwe uyitanga, ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.
Kuva kuwa 01/12/2014, Akarere ka Nyabihu gafite umunyamabanga nshingwabikorwa mushya ariwe Ngabo James.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bahamya ko abantu bose barwanyije ruswa yacika burundu, ariko ngo abayobozi nibo bagomba gufata iya mbere mu kuyirwanya baha serivisi nziza abaturage aho kubasiragiza.
Bamwe mu batuye Akagari ka Kagina hafi y’irimbi rya Ruyigi bagaragaza ko bishimiye gusubizwa uburenganzira bwo kwicukurira imva, kuko kugura imva byarushagaho gukenesha umuryango wagize ibyago mu gihe abatabaye bashoboraga kuwufasha gucukura.
Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) yahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 13 Rwf, yo kubaka ikigo cy’ubuvuzi bw’ikitegererezo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), kikazitwa ‘Center of Excellence in Biomedical Engineering/CEBE’.
Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Nyumba mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye bemeza ko igiti cyitiriwe amahoro bateye mu mwaka wa 2007 mu gihe cy’imanza za Gacaca cyababibyemo ubumwe n’ubwiyunge mu miryango.