Bamwe mu bagororwa bo muri gereza ya Muhanga bakurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baratangaza ko bamaze kubohoka ku buryo banatangiye kugaragaza aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe mu gihe cya Jenoside.
Umutwe w’ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukorera muri Afurika mu gutoza abajya mu butumwa bw’amahoro(ACOTA), wemeza ko ingabo z’u Rwanda zifite ubushobozi buhambaye mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi; ngo akaba ari yo mpamvu ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho.
Impuguke zo mu karere k’ibiyaga bigari zisanga umuryango w’ubukungu mu bihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) uramutse uhawe ubushobozi wafasha akarere gukemura ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Abatuye akarere ka Gisagara bahamya ko bimwe mu byatuma bagera ku butwali harimo kuba umwe mbere na mbere, bagafashanya, bagakundana bakazamurana nta vangura, kandi ibi byose ngo bazabitozwa na gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’.
Mu kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 20, abaturage bo mu mudugudu wa Kiyanzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bifatanyije n’abayobozi batandukanye babasabye kugera ikirenge mu cy’intwari y’Imanzi Fred Gisa Rwigema uhavuka; ibyo ngo bakaba bazabigeraho babanje kwimika isano ibahuje (...)
Minisitiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, asanga abantu bakuru muri rusange bo mu Rwanda bari bakwiye gusaba imbabazi igihugu cy’u Rwanda ngo kuko bagihemukiye.
Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ko Rukara rwa Bishingwe yashyirwa mu mubare w’Intwali z’u Rwanda ngo kuko yanze agasuzuguro k’abazungu.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias arashishikariza urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye guharanira kubaka Ubunyarwanda muri bo birinda kugwa mu mutego w’amateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda mu bihe byatambutse.
Abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania bakomoka mu karere ka Ruhango, tariki 31/01/2014, batangiye gutuzwa mu mirenge abenshi banakomokamo. Aba banyarwanda bari bamaze ibyumweru bitatu bacumbikiwe mu murenge wa Ntongwe nyuma yo kuvanwa mu nkambi ya Kiyanzi na Rukara.
Abana bigaga ku ishuri ryisumbuye ry’i Nyange banze kuvuga ubwoko bwabo igihe bari batewe n’abacengezi tariki 18/3/1997, ahubwo bagahamya ko ari “Abanyarwanda” bigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kugaruka ku isano ibahuza y’Ubunyarwanda.
Kuri iyi tariki ya 1/2/2014 yahariwe Umunsi mukuru w’Intwari, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kuzirikana ku ntwari z’Igihugu, zitangwaho urugero rwo kuba zaraharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe.
Nsabiyaremye Jean de Dieu, umuyobozi w’umudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Bwinza ho mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, yiyemeje guha imbabazi abamwangirije imitungo mu gihe cya Jenoside barenga ijana kandi batazimusabye.
Mu rwego rwo guteza imbere no kumenyekanisha umuryango wa Afrika yunze ubumwe (African Union) hamwe n’ibyo ukora mu Rwanda, hateguwe amarushanwa mu bigo by’amashuli azaba tariki 02-03 Gashyantare 2014.
Abashinwa batuye mu karere ka Nyamasheke, by’umwihariko abakora muri sosiyete China Road and Bridge Corporation ikora umuhanda muri aka karere, ku mugoroba wa tariki 30/01/2014 bakoze ibirori byo gusoza umwaka wa 2013 bigendanye n’Ingengabihe y’Ukwezi (Lunar Calendar) bakoresha iwabo.
Nubwo byasobanuwe bihagije kuva mbere hose ko mu Rwanda nta Jenoside 2 zahabaye, bamwe mu bagize inzego zitandukanye kuva ku mudugudu no mu tugari bamaze iminsi bahabwa ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, bavuga ko aribwo bumvise neza ko habaye gusa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarwanyi ba FDLR batashye taliki ya 28/1/2014 batangaza ko batashye kubera gutinya ko uyu mutwe ushobora kuraswaho na MONUSCO ifatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) nk’uko byandekeye M23 yarwanyaga Leta ya Congo na ADF-Nalu irwanya Leta ya Uganda.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari uba buri tariki 1 Gashyantare, abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko kwibuka Intwali z’u Rwanda bituma n’abandi baharanira kugera ikirenge mu zacyo cyane ko ngo ari zo zatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza ngo bifuza ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yashyirwamo ingufu mu mashuri, kandi ikaba rimwe mu masomo y’ingenzi yigishwa kuko mu mashuri ariho hari imbaraga z’ahazaza h’u Rwanda.
Abayarwanda batahutse bavuye muri Congo kuri uyu wa 30/01/2014 bavuze ko batari bazi ko bakwakiranwa impuhwe bitewe n’ibihuha babwirwaga mu mashyamba ya Congo.
Isoko rikuru rya Musanze rigiye kuba ryimukiye mu gice cyimwe cya gare ya Musanze, kugirango imirimo yo kubaka iri soko ku buryo bujyanye n’igihe itangire, nk’uko ubuyobozi bw’iri soko, ubwa sosiyete ifite gare ya Musanze RFTC ndetse n’akarere byabyemeranyije.
Abaturage baturiye umuhanda uva i Kigali werekeza mu Majyepfo barasaba ko bahabwa amahagurwa n’ibikoresho nkenerwa ku butabazi bw’ibanze kuko ukunze kuberamo impanuka bagakora ubutabazi nta bumenyi babifiteho.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Nkanka mu ka Rusizi bazahugura abandi mu midugudu no mu tugari barasbwa gusobanurira Abanyarwanda gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kugirango abakiyumva uko itari bayisobanukirwe.
Senateri Mukankusi Perrine aratangaza ko Abanyarwanda bari bakwiye kwishimira ko Ubunyarwanda ari ubwoko bukomeye n’ubwo hari ababiteshutseho bagahemukira bagenzi babo, igihe Abahutu bicaga Abatutsi mu bihe bitandukanye (1959-1994).
Umusirikare wa Congo ufite ipeti rya Sergent wari winjiye mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko taliki ya 19/1/2014 kubera ibiyobyabwenge yasubijwe igihugu cye kuri uyu wa 29/01/2014 binyuze mu itsinda rigizwe n’ingabo z’umuryango wa ICGLR zicunga umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwafashe icyemezo cyo guhinduranya abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’ubukungu mu tugari (IDP) 47 mu rwego rwo kunoza imikorere no kugira ngo barusheho gutanga umusaruro uruta uwo batangaga.
Abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto (abamotari) bo mu karere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano, batangira amakuru ku gihe, banagaragaza uwo bakekaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Ingabo z’u Rwanda 56 nizo zasoje ibyiciro by’abajya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique (CAR), bakaba basanze bagenzi babo batangiye kugenda kuva tariki 16 z’uku kwezi kwa Mutarama 2014.
Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngabo z’u Rwanda (RDF) rirasaba abagore b’abasirikare bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kurushaho kuba inyangamugayo biyubaha mu bikorwa byabo bya buri munsi barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abanyeshuri biga muri za kaminuza zibarizwa mu karere ka Ngoma ndetse n’abarimu babo barasabwa kujya bitabira umuganda rusange w’ukwezi nk’abandi Banyarwanda aho kwitwaza impamvu z’amasomo bakawusiba.
Mu biganiro kuri gahunda ya “Ndi umunyarwanda” byatangiye mu mirenge yose igize igihugu tariki 27/01/2014, abagize inzego zihagarariye abaturage, bibukijwe ko politiki y’ikinyoma yatwikiriye ibikorwa by’ubutegetsi bubi, abaturage bagacengezwamo amacakubiri n’ubwicanyi ku buryo bageze n’aho bakora Jenoside.