Burera: Inka ihaka yari yibwe muri Uganda yashubijwe nyirayo

Inka ihaka yari yibwe mu Karere ka Kisoro, muri Uganda igafatirwa mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, yashubijwe nyirayo ku cyumweru tariki ya 01/02/2014, mu muhango wabereye mu Murenge wa Cyanika.

Sabiti Dan, umugande nyir’iyo nka, avuga ko inka ye bayimwibye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 01/02/2014. Yamenye ko bayimwibye ubwo yabyukaga mu gitondo yareba mu kiraro akayibura.

Akimara kuyibura ngo yahise yitabaza inshuti batangira kuyishakisha mu Rwanda ndetse no mu duce dutandukanye two muri Uganda.

Iyo nka yaje gufatirwa mu Rwanda mu masaha ya mbere ya saa yita ku cyumweru tariki ya 01/02/2014, ishorewe n’uwitwa Mutambuka Marcel, ukomoka mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze ushinjwa kuba ariwe wayibye.

Iyi nka yari yibwe muri Uganda yafatiwe mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.
Iyi nka yari yibwe muri Uganda yafatiwe mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Cyanika nibo bagize uruhare mu iboneka ry’iyo nka biturutse ku makuru bagiye bahanahana n’Abagande bari baje kuyishakisha. Ndahayo, umwe muri abo baturage, avuga ko abibye iyo nka bari bibiri ariko bafashe umwe undi arabacika.

Agira ati “Twabometse (twabakurikiye), tugenda turabaririza aho inka inyuze, turakomeza tubasanga hakurya kwa Mutabazi, ariho bageze. Ubwo turamufata, tumwaka ibyangombwa, inka turayigarura, dutegereza beneyo”.

Sabiti, ubwo yashyikiriziwaga iyo nka ye, yagaragaje ibyishimo, ashimira cyane Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwabo.

Agira ati “…bigeze igihe nibwo twabaye turi hariya ku Muko, turi ku rwa Kabare (Uganda), nibwo bampamagaye ngo inka yanjye irabonetse! Ni ibyishimo cyane! Kuko banyibye gatatu: banyibye indi nka, biba n’iya mukuru wanjye! Inka ebyiri muri uyu mwaka ushize (2014), none iyi yari ibaye iya gatatu”.

Yungamo ati “Biranejeje cyane kandi n’ubutegetsi bw’ino, nejejwe n’uko bushoboye gutohoza, bukamenya uko bwayamba (bwarengera) abaturage”.

Umugande Sabiti yashimiye abaturage n'Abayobozi bo mu Rwanda nyuma yo gusubiza inka ye.
Umugande Sabiti yashimiye abaturage n’Abayobozi bo mu Rwanda nyuma yo gusubiza inka ye.

Akomeza asaba ubuyobozi bwo mu Karere ka Burera guhana hakurikijwe amategeko icyo gisambo cyari cyamwibye.

Gusa ariko Mutambuka Marcel, ushinjwa kwiba iyo nka, we avuga ko uwibye iyo nka ari uwo wundi wabacitse, ngo witwa Fabiyani.

Mutambuka akomeza avuga ko uwo witwa Fabiyani yamuhamagaye ngo amusange mu gasantere kitwa Nyagahinga, kari mu Murenge wa Cyanika hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Yahageze ngo asanga Fabiyani afite iyo nka amusaba kumufasha kuyigeza mu Kinigi iwabo ubundi akamuhemba. Ubwo yafatwaga ariko yahise ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Cyanika, arafungwa mu gihe hagikorwa iperereza.

Mutambuka ukekwaho kwiba inka muri Uganda yahise atabwa muri yombi.
Mutambuka ukekwaho kwiba inka muri Uganda yahise atabwa muri yombi.

Nkanika Jean Marie Vianney, umunyamabanga nshibwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, avuga ko iyo ikintu runaka cyibwe muri Ugandabkigafatirwa mu Rwanda, habaho umuhango wo kugisubiza ba nyiracyo. Uwacyibye agakurikiranwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Agira ati “Tubanza kureba ko tubona nyiracyo nyawe uzwi ko ariwe nyiracyo, hanyuma iyo agaragaye, turabijyana tugahura n’ubuyobozi bwabo, tukabasubiza ikibwe noneho kigasubira iwabo. Ubwo rero icyo tuba dusaba ni ubwo bufatanye noneho twebwe ikibwe kiza hano tukagifata, tukabasubiza, nabo icyaba kibwe kikajya iwabo bakagifata, bakadusubiza”.

Iyo nka yari yibwe muri Uganda iri hafi kubyara kuko ifite amezi arindwi. Ikindi ni uko inka nk’izo ziba zibwe muri Uganda cyangwa mu Rwanda, abazibye bajya kuzigurisha mu masoko atandukanye acururizwamo inka cyangwa se bakazibaga bakagurisha inyama.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWOMUGABO WIBYE IYONKA BAMUHE IBIHANO BIMU KWIRIYE

TUYIZERE Regis yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka