Burera: Bamwe mu babyeyi barashinjwa gukoresha abana imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera igaragaza ko bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo ahubwo bakabakoresha imirimo ivunanye, bigatuma abo bana bahunga bakajya kuba inzererezi.

Polisi ikorera muri ako karere ivuga ko mu igenzura yakoze yasanze ababyeyi batandukanye bo muri ako karere bakoresha abana imirimo ivunanye irimo kwahirira amatungo ndetse no gutunda ifumbire, ku buryo bigaragara ko bivuna cyane abo bana.

Ngo usanga abana biga mu mashuri abanza mu myaka yo hasi babyuka buri gitondo bikorera imiba y’ifumbire no kwahirira amatungo mbere y’uko bajya kwiga, barangiza iyo mirimo bagahita biruka bajya ku ishuri.

Polisi ikomeza ivuga ko usanga ababyeyi batuye ahantu hari ibikorwa bitanga amafaranga, nk’ahari ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro, boherezayo abana babo kujya gukorera amafaranga nyamara bo bagasiga mu rugo.

Bamwe mu bana bo mu Karere ka Burera bakoreshwa imirimo ivunanye irimo gutunda ifumbire no kwahirira amatungo.
Bamwe mu bana bo mu Karere ka Burera bakoreshwa imirimo ivunanye irimo gutunda ifumbire no kwahirira amatungo.

Iyo mirimo ivunanye ngo ituma bamwe mu bana bahitamo kuba inzererezi bagahunga ababyeyi babo kuko baba bavunika ntibanabone ifunguro.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 01/2015 ubwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yatangazaga ibi, yatanze urugero rwa bamwe mu bana babiri bo mu Murenge wa Rugengabari babuze kubera iyo mpamvu.

Icyo gihe SSP Félix Rutayisire, ukuriye Polisi mu Karere ka Burera (DPC), yagize ati “Hari abana bigeze kubura bajya Uganda, turabafata. Tubafatira (ku mupaka wa) Gatuna. Umwana umwe yari afite imyaka itanu, undi afite imyaka irindwi! Abana kubera ko bakoreshwa imirimo y’agahato, bagenda n’amaguru, bava Rugengabari bagera Gatuna! Ngo bakurikiye se wagiye i Buganda…”.

Akomeza avuga ko abo bana babafashe bakabagarura ariko bababwira gusubira iwabo bakanangira, ariko bakaza gusubirayo batabyishimiye. Bigaragara ko iwabo babayeho nabi.

SSP Rutayisire asaba ubuyobozi kwigisha ababyeyi kubyara abo babashije kurera. Kuba hari bamwe mu babyeyi batita ku burere bw’abana babo ngo ni uko babyara benshi ugasanga bababereye nk’umutwaro, bityo abana nabo bakirwanaho bagata n’ishuri.

Ababyeyi bammwe ngo bohereza abana babo mu mirimo ibunanye.
Ababyeyi bammwe ngo bohereza abana babo mu mirimo ibunanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, avuga ko ikigomba gukorwa mbere ya byose kugira ngo ababyeyi babyare abo babasha kurera ari ukuzamura imyumvire yabo.

Agira ati “Kuzamura imyumvire twese biratureba bayobozi! Abantu batarahinduka nta gaciro ka muntu uzaha abo wabyaye! Wabyaye abo ushobora kurera: byara umwe cyangwa babiri, cyangwa ubareke niba nta bushobozi! Aho kugira ngo ubyare umuntu abeho nabi kubera wowe wamubyaye”.

Yungamo ati “Ntabwo abantu bakwiriye kubaho gutyo! Imana yaduhaye ubwenge ngo tubukoreshe! Ni twebwe tugomba kurera iyi sosiyete! Kuyirera, kuyireberera! Mumenye rero ko dufite nshingano zikomeye”.

Uyu muyobozi akomeza abwira ababyeyi muri rusange ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera, bakabatunga, bakabarihira amashuri, bakabarera neza kugeza nabo babaye abantu bakuru bashobora kwibeshaho. Kutabikora gutyo ngo ni uguhemuka.

Uyu muyobozi akaba avuga ibi anagendera kuri zimwe mu ngero z’ababyeyi babura abana ntibibahangayikishe nyamara babura itungo bakarishakisha mpaka baribonye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ibi ntago bikwiriye ababyeyi noneho bikwiriye gukora umubyeyi watwise uwo mwana

keza yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka