Mu buzima bwose bw’igihugu hashobora kugaragara intwari

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bibukijwe ko ubutwari ari ikintu cyose umuntu akoze cyagirira rubanda nyamwinshi akamaro kandi bushobora kugaragarira mu buzima bwose bw’igihugu.

Ibi byagarutsweho na Hon Rusiha Gaston mu muhango wo kwizihiza umunsi w’intwari ku cyumweru tariki ya 01/02/2015.

Mu ijambo rye, nyuma yo kwibutsa abari aho ibyiciro bitatu bigize intwari z’u Rwanda (Imanzi, Ingenzi, Imena), yavuze ko Fred Rwigema kugira ngo abe Imanzi ari uko yakoze byinshi byagiriye abanyarwanda akamaro kandi abikora mu bwitange.

Yakomeje avuga ko “Kuba intwari bigaragarira mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu hari abitanze bamena amaraso yabo kugira ngo igihugu cyongere kuba cyo niyo mpamvu buri munyarwanda yagaragaza ubwitange dukunda umurimo, tuvugisha ukuri, ducunga neza ibyarubanda”.

Umunsi w'Intwari witabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo n'intumwa za Rubanda.
Umunsi w’Intwari witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo n’intumwa za Rubanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald yavuze ko umunsi w’intwari ari umwanya mwiza wo kwitoza kugera ku butwari hibukwa ibikorwa by’intwari zabanjirije abandi.

Yakomeje avuga ati “nkatwe turiho uyu munsi dufite icyo twashingiraho kurusha abatubanjirije bagowe cyane, ibyo bakoze ni umusingi ukomeye bagize. Hari abaguye igihugu ubu turidagadura kuri iyi misozi ariko hari abayirwaniriye kugira ngo ibe iriho”.

Yakomeje avuga ko hagomba gutekerezwa icyakorwa kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere binyuze mu butwari bw’abanyarwanda.

Ati “dufite ubumwe n’ubwiyunge, turabanye mu mahoro hari intwari zabigize mo uruhare ariko hari inkingi mwikorezi natwe twagombye kugira mo uruhare y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abanyarwanda”.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe yasabye abaturage bose guharanira kuba intwari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abaturage bose guharanira kuba intwari.

Yavuze ko mu mirimo abantu bakora ikozwe neza yabageza ku butwari haba mu burezi, mu buvuzi, mu buhinzi, mu bucamanza n’ahandi.

Bamwe mu baturage bitabiriye ibyo birori bakunze kugaragaza ko bishimiye uburyo babayeho babikesha intwari.

Uwitwa Jennifer Mukasharangabo yagize ati “uyu munsi iyo tuwibuka biraturyohera, mwana wanjye sinabona uko nzishimira kuko zadukuye ahabi zatubohoreye igihugu twari tuboshye twari ku ngoma y’igitugu ubu turidagadura ahantu hose”.

Siringi Augustin avuga ko uyu munsi ari uwo kwibuka intwari zabohoye igihigu cyari mu icuraburindi agira ati “ubu turi mu bwisanzure tumeze neza turavuga icyo dushatse, rwose intwari zacu zaduhaye imbaraga ubu turasaba Imana ngo abana bacu cyangwa abuzukuru bazagendere k’urugero rw’izo ntwari”.

Abaturage bagaragaje ko babayeho neza kubera ibikorwa intwari z'igihugu zagezeho.
Abaturage bagaragaje ko babayeho neza kubera ibikorwa intwari z’igihugu zagezeho.

Ubutwari bwa Fred Rwigema bwatangiye kera

Mu buhamya bwatanzwe na Col Eugène Karegeya ukuriye ingabo mu Karere ka Kirehe na Ngoma, yavuze byinshi kubyaranze ubutwari bwo kubohora igihugu anagaruka kuri Fred Gisa Rwigema wayoboye neza anagirirwa icyizere cyo kuyobora Uganda asigariye ho Perezida Museveni wari uri mu butumwa bw’akazi kandi akayobora neza.

Yagize ati “Rwigema nk’umuntu twabanye yigeze gusigariraho Perezida Museveni turi ahitwa Entebe twari abana bato. Ndibuka ko yafashe iminsi ibiri arara atuzungurukamo areba uko umutekano wifashe. Mutekereze namwe abajenerari baba bari mu gihugu ariko bagahitamo umunyarwanda? Ni ubutwari ku banyarwanda bose”.

Yavuze ko icyo gihe yayoboye neza atavangura atareba umunyarwanda cyangwa umugande, bivuze ko ubutwari yabutangiye kera mbere y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Col Karegeya yavuze ko Ibingira yatangiye ibikorwa by'ubutwari kera.
Col Karegeya yavuze ko Ibingira yatangiye ibikorwa by’ubutwari kera.

Yakomeje avuga ko uburyo intwari zishwe zizira ubutwari bikwiye kuba isomo ku bariho bagera ikirenge mucy’abababanjirije kandi baharanira ubutwari mu rwego rwo kuzamura u Rwanda.

Ati “kera u Rwanda rwigeze gusibwa ku ikarita y’isi wavuga Rwanda bagatangira kumva Luanda yo muri Angola wavuga u Rwanda bakumva ubwicanyi n’ivangura”.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu gukomeza guharanira ubutwari bakora icyagirira igihugu n’abagituye akamaro.

Umubare munini w'abitabiriye wari ugizwe n'abanyeshuri.
Umubare munini w’abitabiriye wari ugizwe n’abanyeshuri.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umunyamakuru wanditse iyi nkuru Late Fred Rwigema na Ibingira abavanze gute?

higiro yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Depite yiyambariye ipatalo ya jeans (koboyi) ku munsi w’intwari!

Masokubona yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka