Abagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali bari mu mwiherero w’iminsi ibiri kugira ngo baganire uburyo bakwihutisha ibikorwa by’iterambere n’ubwiza, ku mikorere y’umujyi n’ibyo bategerejweho mu gufasha umujyi gutera imbere, ariko begera n’abaturage bakagira uruhare mu kugira uyu munjyi mwiza.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona aho bashyingura abantu bitabye Imana kubera imiturire yabo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François arasaba urubyiruko ruri mu biruhuko gukoresha neza ibiruhuko bagafasha ababyeyi, ndetse bakanakora indi mirimo ibafasha mu rwego rwo kwirinda ko bakwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Mu gihe abanyarwanda bamwe bajya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo bagashimutwa bamwe mu baturage bakomeje gushaka kujyayo baciye inzira zitemewe. Igikomeje gutera amakenga ni uburyo abagore n’abakobwa bakiri bato aribo bakunze gufatirwa mu nzira zitemewe bashaka kujya Kongo aho bavuga ko baba bagiye gusura (…)
Nyuma yo kubona ko abanyeshuri bari mu biruhuko bapfusha umwanya wa bo ubusa kuko nta gahunda y’ibyo bagomba gukora ihamye baba bafite, kuri uyu wa gatandatu tariki 22/11/2014, mu gihugu hose hatangijwe itorero ry’abanyeshuri bari mu kiruhuko.
Inzego za Leta zigize amatsinda yo gutabara byihuse no gukumira icyorezo cy’indwara ya ebola zakoze imyitozo yo kureba uburyo zakwifata mu gihe hagaragara ibimenyetso by’iyo ndwara mu Rwanda, nyuma y’amahugurwa zari zimazemo icyumweru agamije kunoza ingamba zo gukumira no kurwanya Ebola.
Mahirwe Nadine w’imyaka 23 y’amavuko utuye mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, niwe munyamahirwe wegukanye imodoka ya 6 mu irushanwa ryateguwe na MTN ryiswe Sharama.
Imiryango itatu y’Abanyarwanda birukanwe mu gihigu cya Tanzaniya batuzwa mu murenge wa Musaza akarere ka Kirehe, bakomeje kwishimira uko bakiriwe n’uburyo babayeho mu Rwanda.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22/11/2014, hirya no hino mu gihugu habereye igikorwa cy’umuganda cyahuriwemo n’intore ziri ku rugerero n’abatoza bazo. Kigali Today yabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza uko iki gikorwa kitabiriwe n’uru rubyiruko.
Nyuma y’uko Kigalitoday.com itangaje inkuru ya bamwe mu bakozi bubaka ibiro by’akarere ka Kamonyi i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge; bakoze igisa n’imyigaragambyo bakanga gukora tariki 19/11/2014; ababakoresha n’ubuyobozi bw’akarere bahagurukiye ikibazo amafaranga ya bo bayahabwa nyuma y’iminsi ibiri.
Bamwe mu batuye umurenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 n’abayikoze cyangwa abasahuye imitungo y’abandi baremeza ko ubwiyunge bushoboka bagendeye ku buryo babashije kongera kuvugana batabitekerezaga.
Abagore bakwiye gutinyuka imyuga bamwe bafata nk’iy’abagabo kuko icy’ingenzi ari uko umuntu akora umwuga we awukunze kandi akumva ko umuhesheje ishema.
Nyuma y’aho akarere ka Rusizi gakomeje kugaragaza ko ariko gafite imyenda myinshi y’ubwisungane mu kwivuza mu ntara yose y’iburengerazuba kandi ariko gafite ubukungu bufatika muri iyo ntara, byatumye abashinzwe ubugenzuzi mu bijyanye n’amafaranga ku rwego rw’intara y’iburengerazuba boherezwa muri ako karere kugira ngo (…)
Koperative y’abikorera bahoze mu gisirikare (Kigali Veterans Cooperative Society/K.V.C.S) iravuga ko mu batwara ibinyabiziga hari ababihagarika ku mihanda ariko ntibishyure amahoro basabwa n’iyo koperative; ikaba ibaburira ko barimo kwica amategeko ya Leta agenga itangwa ry’amahoro.
Ubuhamya butangwa n’umuvugabutumwa, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uwayigizemo uruhare bushimangira ko hagunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ijambo ry’Imana byuzuzanya kuko byose bihamagarira abantu kubana neza mu mahoro, bakubahana, bakoroherana, bakagira ubumwe n’ubwiyunge kandi buri wese agaharanira guha agaciro (…)
Abatuye umurenge wa Muganza bibumbiye mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, baratangaza ko bishimira aho bageze mu bwiyunge, bakifuza ko Umunyarwanda wese yagera aho bageze.
Mu muhango wo kugabana ubwasisi bwa miliyoni 80 hagati y’abanyamuryango bagize koperative COCAMU y’ubuhinzi bwa kawa mu murenge wa Musaza, Perezida Kagame yaboherereje intumwa ko abemereye imodoka ya FUSO izabafasha kugeza umusaruro ku ruganda.
Ababyeyi barasabwa kongera uruhare rwabo rwo kwita no guteza imbere uburenganzira bw’abana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nkuru y’igihugu ngarukamwaka y’abana kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014.
Ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko rwo mu idini ya Gaturika, kuri uyu wa 20/11/2014, intumwa ya papa mu Rwanda, Francis Russo Ruciano, yahaye ubutumwa urubyiruko bwo kuba umusemuro w’amahoro.
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere Ka Nyamasheke bavuga ko bamaze gutera intambwe ikomeye kandi idasubira inyuma mu kubaka amahoro arambye y’igihugu bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bakangurirwa kandi bigishwa umunsi ku munsi.
Benshi mu bayobozi b’akarere ka Nyagatare banenze raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’ikigo Illumination Consultancy Training Center ku bibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage mu Karere ka Nyagatare.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’ubwa Polisi y’igihugu byahize imihigo yo gukomeza guteza imbere umutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali, kugira ngo u Rwanda rukomeze ruhige indi mijyi mu bwiza.
Umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ubu nta zindi mbogamizi zizabuza abarwanyi ba FDLRbashyize intwaro hasi kujya aho bateguriwe kuko inkambi bateguriwe iri i Kisangani yujuje ibisabwa.
Minisitiri Tugireyezu Vénantie ukorera mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu birori bya koperative COCAMU y’i Kirehe byo kwishimira inyungu ya miliyoni zisaga 80 yungutse muri uyu mwaka wa 2014, abanyamuryango bakaba baza no kugabana iyo nyungu ku gicamunsi.
Abakozi 40 bakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro bishya by’akarere ka Kamonyi birimo kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, mu gitondo cya tariki 19/11/2014 bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga bamaze gukorera.
Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi arashimirwa umutima w’impuhwe yagize nyuma yo gufata abana babiri b’impinja bari batawe n’ababyeyi babo bakimara kuvuka bakabura ababarera.
Impuzamiryango “Pro-Femmes twese hamwe” iratagaza ko n’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye, ariko ntibatinyuke kubivuga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ibikorwa byiza biganisha ku iterambere, ruharanira kugira imyitwarire iboneye kandi rwirinda kwibonekeza.
Ababyeyi barasabwa guhindura uburyo bareragamo abana babo bijyanye n’ibihe byashize, bakita ku kubarera bijyanye n’umuco n’igihe isi igezemo babafasha kugira uruhare mu byemezo babafatira.
Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo barasaba ko ibyangombwa byose bijyanye n’ubutaka nko kubaka no guhindura ibyangombwa by’ubutaka bidakwiye kuba bishakirwa ku karere, kuko bibarushya kubibona kandi bagatakaza n’umwanya babyirukaho.