Kimihurura: Hakozwe umuganda wo gucukura imirwanyasuri ufite agaciro ka miliyoni 2,5

Umuganda wakozwe n’abaturage b’akarere ka Gasabo ku rwego rw’akarere ukabera mu murenge wa Kimihurura, aho abaturage bacukuye imirwanyasuri ahahoze hitwa Kimicanga mu Kagali ka Kamukina, wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muganda witabiriwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi bitatu kuri uyu wa gatandatu tariki 31/1/2015, bibukijwe ko igikorwa cy’umuganda ari inking y’iterambere, nk’uko byatangajwe na Senateri Jeanne d’arc Gakuba wari umushyitsi mukuru muri uyu muganda.

Umuyobozi w'akarere ka Gasabo mu gikorwa cy'umuganda kuri uyu wa gatandatu.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda kuri uyu wa gatandatu.

Yavuze ko umuganda ari umwihariko w’Abanyarwanda kandi ukaba n’inkingi y’iterambere. Yasabye abaitabiriye kudasubira inyuma mu isuku kuko bari ku rurembo; dore ko abashyitsi bose basura u Rwanda banyura mu murenge wa Kimihurura.

Yabashimiye ko batsindiye imodoka y’isuku bahawe n’umujyi wa Kigali ababwira ko umunyeshuri mwiza adasubira inyuma.

Nyuma y'umuganda habaye inama n'abaturage bagize aka karere.
Nyuma y’umuganda habaye inama n’abaturage bagize aka karere.

Uyu muganda kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri guverinoma barimo Minisitiri w’Ubucuruzi Minicom, Francois Kanimba, abadepite n’abandi bayobozi b’igihugu batuye mu karere ka Gasabo. Uyu muganda kandi witabiriwe n’ingabo zikorera mu karere ka Gasabo.

Senateri Gakuba niwe wari umushyitsi mukuru.
Senateri Gakuba niwe wari umushyitsi mukuru.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka