Bifuza ko umushyikirano wakemura ikibazo cy’imyishyurire ya ba Rwiyemezamirimo

Abaturage batandukanye b’Akarere ka Karongi bavuga ko umwe mu myanzuro bifuza ku mushyikirano ari uwakemura imyishyurire ya ba rwiyemezamirimo.

Ni nyuma y’uko hashize umwaka inama y’umushyikirano iheruka ibaye, aho yari yafatiwemo imyanzuro 20, aba baturage bakaba bavuga ko muri rusange hari iyashyizwe mu bikorwa uko byagombaga, ariko hakaba hari n’indi babona itaratunganye ndetse hakaba hari n’ibyo babona byagashyizwe mu myanzuro y’inama y’umushyikirano watangiye kuri uyu wa mbere.

Barifuza ko umushyikirano wakwiga ku kibazo cy'imyishyurire ya ba rwiyemezamirimo
Barifuza ko umushyikirano wakwiga ku kibazo cy’imyishyurire ya ba rwiyemezamirimo

Imwe mu myanzuro abaturage bagaragaza ko yagezweho hakaba harimo ujyanye no kurinda no gusigasira ibyagezweho, ndetse kwitabira kubitsa ku mabanki n’ibigo by’imari.

Maniraguha Simeon ni umwe mu baganiriye na Kigalitoday, ati:”Buriya ikintu njya nemera ko kiyemejwe kandi kikagerwaho ni ikijyanye n’umutekano, kurinda ibyagezweho mbiha amanita 100%.”

Mugenzi we Mukamana Liberee ati:” Njye ikijyanye no kubitsa mu mabanki ndakemera cyane, iyo ubona n’umuturage utagiraga konti iyo akoze ikiraka bamusaba kubanza kuyifungura kugira ngo ayihemberweho! Nemeza ko hafi buri munyarwanda asigaye abitsa muri banki.”

Aba baturage kandi bavugga ko imyanzuro ijyanye no kugaburira abana biga ku manwa mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ndetse n’uwo kurwanya amakimbirane mu miryango igisaba ingufu nyinshi ngo ibashe kugerwaho.

Rurangwa Mathias ati:”Ikibazo cyo kugaburira abana nta kigeze gikorwaho rwose kuko ahenshi byarananiranye, hongere harebwe ingamba nyazo zakwifashishwa.”

Kubwa bamwe barimo Karangwa Philbert ngo ikibazo cy’imyishyurire ya ba Rwiyemezamirimo cyagafashwe nk’umwanzuro ukwawo mu mushyikirano utangira uyu munsi.

Ati:”Mu bintu byose bigaho muri uyu mushyikirano, hanarebwe uburyo ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abantu cyakwigwaho hagafatwa ingamba zihamye kuko gikomeje kukenesha abaturage, kandi tubona gituma iterambere rigenda gake.”

Ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bakunze gutinda kwishyura cyangwa bakambura abaturage baba bakoresheje kiri mu bikunze kumvikana mu Turere dutandukanye tw’igihugu. Inama y’umushyikirano ku nshuro ya 13 iratangira kuri uyu wa 21 ikazarangira kuwa 23 Ukuboza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka