Abakiri impunzi bashimiye ko n’umuturage ahabwa ijambo

Bamwe mu banyarwanda bakiri impunzi mu mahanga barishimira ko n’umuturage wo mu cyaro atanga igitekerezo kigahabwa agaciro.

Ibi aba banyarwanda babitangarije mu karere ka Bugesera aho baje muri gahunda yiswe ngwino urebe usubireyo ubwire abandi “Come and see go and tell” gukurikiranira inama y’umushyikirano ahari hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga butuma abaturage babasha kubaza ibibazo ndetse bakanatanga ibitekerezo.

Bifatanyije n'abaturage bo mu Bugesera
Bifatanyije n’abaturage bo mu Bugesera

Sibomana Aimable yaje aturutse mu nkambi ya Nyakivala muri Uganda, inkambi amazemo imyaka 15 avuga ko yishimiye uburyo abantu batanga ibitekerezo.

Ati“Byanshimishije ukuntu n’umuturage wo mu cyaro atanga igitekerezo maze kigahabwa agaciro. Ikindi nashimishijwe ni ukuntu Perezida Kagame yakira ibibazo n’ibitekerezo by’abaturage kuko bikorwa n’abaperezida bake babikora ndetse nakunze imigambi afitiye igihugu”.

Azasubirayo abwira abandi ibyo yabonye
Azasubirayo abwira abandi ibyo yabonye

Ndarisanganywe Davide we yaje aturuka i Lubumbashi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho amaze imyaka 12 avuga ko yoherejwe n’impunzi z’Abanyarwanda ziba i Lubumbashi ngo aze kureba uko u Rwanda rwifashe.

Yagize ati “Natangajwe n’ibyo igihugu kigezeho mu nzego zose kandi nashimye uburyo Abanyarwanda basigaye basabana, ubu nanjye ngiye kubibwira abo nasize inyuma ubwo icymezo ni icyabo”.

Umwe mu bakiri impunzi wakurikiranye inama y'umushyikirano
Umwe mu bakiri impunzi wakurikiranye inama y’umushyikirano

Ntawukuriryayo Fredrick ashinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi, avuga ko buri mwaka batumira abakiri impunzi maze bakareba ibyagezweho.
Ati “ bamwe basubirayo batakitwa impunzi kuko bava hano bafashe ibyangombwa nk’abafite akazi ndetse abandi bakajya kuzana imiryango yabo bakava mu buhungiro”.

Impunzi zakurikiranye inama ya 13 y’umushyikirano ni 8, zituruka muri Uganda, Zimbabwe na Repubulika iharanida demokarasi ya Congo. Gusa kuri site iri mu karere ka Bugesera haje abagera kuri 4.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda rwifashe neza amahoro arahinda ubwo twizere ko bazajyana ubutumwa bwiza buzatuma bava mu buhunzi barimo bakaza iwabo mu Rwanda

Jimmy yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka