Nk’uko bisanzwe buri gihe iyo abantu baguze ikintu runaka, habaho amasezerano y’ubugure hagakorwa inyandiko ihabwa uwaguze icyo kintu. Ni muri urwo rwego rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rwihangiye umurimo wo kuzajya rwandikira abaguze igare.
Mu gihe uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda (mu marangara na nduga) twari tumaze igihe tuvamo izuba, abaturage bo muri Nyabihu bemeza ko ibihe ari byiza, ku buryo basanga bashobora kweza neza.
Kuri uyu wa 05/11/2013 ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya baratangira gushyiraho ikiraro gishya, aho bateganya ko bizaba mu byiciro 5 bitandukanye bikazarangira mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.
Abana batatu bo mu mudugudu wa Syiki mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bamaze kwitaba Imana barohamye mu Kivu mu bihe bitandukanye, bakaba bagwamo bajyanye na bagenzi babo kwidumbaguza, nyamara bamwe bakahasiga ubuzima kuko baba batazi koga.
Abagenzuzi bigenga bashinzwe kugenzura uburyo ikigo cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) gikoresha inkunga kigenerwa n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere (GIZ), baravuga ko iki kigo gikwiye kugenerwa inkunga ndetse ikiyongera kugirango kirusheho kwesa imihigo.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Mu gihe bamwe mu baturage bahitamo kuva mu gihugu bajya mu kindi banyuze mu nzira zitemewe kubera ko nta byngombwa baba bafite, ubuyobozi burabakangurira gucika kuri iyo ngeso kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura nazo harimo no kwamburwa utwabo.
Nyuma y’uko hasohotse urutonde rw’abaturage batishoboye bishyuriwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu amafaranga y’Ubwisingane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), abagera ku 5732 bibuze ku rutonde mu karere ka Ngororero.
Mu gihe byari biteganyijwe ko abarwanyi ba FDLR 43 bamaze iminsi mu kigo cya MONUSCO i Goma bagaruka mu Rwanda, ku isaha ya 15h15 ubuyobozi bwa Congo bushinzwe abinjira n’abasohoka bwabangiye kugaruka mu Rwanda buvuga ko ari benshi batashobora kubabarura.
Nyirandimubanzi Beatha w’imyaka 42 wari usanzwe akekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’urumogi, mu mpera z’iki cyumweru yaguwe gitumo iwe mu rugo mu murenge wa Masoro arafatwa kuri ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi.
Ishyirahamwe ry’inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAAACA), ryemeranya n’abavuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri mu bifite ruswa yo ku rwego ruhanitse ku isi, aho ngo riteganya gufata ingamba zikomeye zo gukaza ibihano ku bahamwa n’icyo cyaha.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu ngamba nshya bafite zo kurwanya ikiyobyabwenge cya kanyanga harimo kwigisha abazwiho kuyicuruza ndetse no kuyinywa kugira ngo bahinduke, batahinduka hakitabazwa amategeko ahana.
Mu Mudugudu wa Mataba, Akagali ka Nyundo ho mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwendaga kugeza igihe cyo kuvuka rwatawe n’umubyeyi utaramenyekana.
Ikoranabuhanga ryifashisha telephone zigendanwa ngo ryaba ririmo rigenda rihindura imyitwarire imwe imwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri mu karere ka Rulindo.
Abatuye ikirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera baratangaza ko ibura ry’ubwato bwihuta ari imbogamizi ikomeye ku buhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’abatuye ahandi.
Mu gihe hirya no hino ku isi hagezweho abantu bateye neza ariko batabyibushye, mu gihugu cya Etiyopiya ho hamenyekanye ubwoko bw’abaturage bitwa Bodi bakunda cyane umugabo ubyibushye ku buryo bamwe bamara amezi atandatu banywa amata avanze n’amaraso.
Abarimu babiri bigisha ku Rwunge rw’Amashuri Yisumbye rwa Cyabingo mu karere ka Gakenke batawe muri yombi mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 03/11/2013 bakurikiranweho gusambanya abanyeshuri bigishaga.
Mu gihe, umuyobozi wa M23 yasabye abarwanyi b’uwo mutwe guhagarika kurwana n’abasirikare ba Leta ya Congo, ibiganiro birakomeje mu mujyi wa Kampala aho bamwe mu basirikare ba M23 basabiwe ubuhungiro aho gushyirwa mu ngabo za Leta.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bwasabye abarinzi b’imyaka gukomeza umurego mu kurinda imyaka nyuma y’uko Mvuyekure Thomas umuturage utuye mu kagari ka Kageshi umudugudu wa Gasenyi aranduriwe ibirayi n’abantu bataramenyakana.
Taliki ya 2/11/2013 mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo, abasirikare batatu ba Congo bigabye mu murima w’umuturage kwiba ibirayi abaturage barabatesha.
Igice cy’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, cyasigaye mu gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiratangaza ko kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo imanza zose z’abataraburanishwa zirangizwe.
Abahinzi bo mu murenge wa Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi bafite imirima mu kibaya cya Bugarama ngo babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’imvura imaze igihe itangwa bikaba bizagira ingaruka ku musaruro w’imyaka bari biteze.
Abayobozi bakuru b’igihugu bagomba kugira imyumvire imwe ku bibazo bituruka ku macakubiri yabibwe mu Rwanda kugira ngo bafashe abaturage mu kwiyubakamo Ubunyarwanda.
Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Shororo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru amaze amezi arenga abiri ari mu karere ka Rutsiro ashakisha uwamuteye inda.
Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.
Umunyeshuri witwa Umubyeyi Consili arimo gukorera ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ku kigo nderabuzima cya Kibingo mu murenge wa Ruhango nyuma yo kubyara tariki 01/11/2013.
Ikipe ya Rayon Sport yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 3/11/2013.
Mu nama yahuje Guverineri w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyantwari na mugezi we w’intara ya Kirundo mu Burundi, Nzigamasabo Leverien, hemejwe ko Abanyarwanda baherutse kwirukanwa mu Burundi bafite ibyangombwa ndetse n’abandi bari kubishaka bamaze kubibona bashobora gusubira mu buzima bwabo.
Umunyeshuri warimo akora ikizamini cya Leta kuri site ya Sonrise High School, yafatanywe udupfunyika tubiri tw’urumogi ubwo yari agiye kwinjira mu ishuri ngo akore ikizamini, bituma ahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera bityo ibyo gukora ikizamini biba bihagarariye aho.
Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2013, mu karere ka Nyamasheke hamaze kugaragara indwara idasanzwe yibasira ibiti byo muri aka karere, by’umwihariko ibyo mu bwoko bw’inturusu.
Muri College of Business and Economics (CEB) yahoze yitwa SFB (School of Finance and Banking) kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013 habaye igikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga, umwanya wa mbere wegukanywe na Ghislaine Samantha Uwase.
Ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo yanganyije na Al Ahly yo mu Misiri igitego 1-1 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘CAF Champions League’ wabareye kuri Orlando Stadium mu gace ka Soweto muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 2/11/2013.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013, ikipe ya Arsenal, igaragaza umuvuduko udasanzwe muri iki gihe, yatsinze Liverpool ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’Ubwongereza, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
Ikipe ya AS Kigali yakomeje intangiro nziza za shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/11/2013, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barizeza ko ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bizaba byuzuye mbere ya Mutarama umwaka utaha nibaramuka babonye ibikoresho byose ku gihe.
Abantu 47 bakomoka mu Karere ka Gakenke birukanwe na Leta ya Tanzaniya mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka hari gahunda yo gusuzuma ubufasha bakeneye ngo babugezweho mu minsi iri imbere.
Mu gihe abahinzi bari bamenyereye kwikopesha ifumbire mvaruganda bakazayishyura bamaze gusarura, kuri ubu bayihabwa ari uko babanje kwishyura. Ibi byagabanyije umubare w’abayikoresheje mu gihembwe cy’ihinga 2014A, kuko bageze ku kigereranyo cya 30%.
Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cya EWSA rya Rwamagana, Karemera Emmery, avuga ko muri uyu mwaka wa 2013 bamaze guha amashanyarazi abaturage barenga 6000 mu turere twa Rwamagana na Kayonza; muri rusange bafite abafatabuguzi 23608 muri utwo turere.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Karongi yateranye tariki 01/11/2013, umuyobozi wa Police muri ako karere yatangaje ko hari umuryango wo mu murenge wa Rwankuba ukurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ubwo umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umutekamo mu gihugu, Ambasaderi Munyabagisha Valens, yasuraga gereza ya Nyanza tariki 2/11/2013 yagaragaje ko isuku yaho n’abaho ikwiye kuba yafatwaho icyitegererezo.
Mu gihe mu karere ka Ngororero ubu babaraga ko bageze kuri 75,8% mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, imibare itangwa na minisiteri y’ubuzima yo igaragaza ko akarere ka Ngororero kageze kuri 64,8%.
Imiryango y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, AERG na GAERG, iravuga ko isabukuru yayo igeze batakiri impfubyi, ahubwo ubu ngo bashoboye kwishakira ikibatunga, bamwe bakaba ari ababyeyi mu ngo zabo.
biravugwa ko AS Muhanga ishobora kudakina umukono wayo wo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013, nyuma y’uko mu miko itandatu ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri TKNFL ( Turbo Kingi National Football League) ikipe ya AS Muhanga ifite inote rimwe gusa, iri no ku mwanya wa 13 mu makipe 14.
Sibomana Salvator w’imyaka 53 y’amavuko ufite ubwenegihugu bw’u Burundi wari atuye mu Rwanda yaguye ku cyambu cy’i Mututu, mu gihe yari ategereje kwambuka ngo ajye kwivuriza uburwayi bwe mu gihugu cye cy’amavuko yari amaranye iminsi.
Bamwe mu banyururu bafungiwe ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha by’ubugome n’ubujura buremereye, bari bategereje ko bashobora kuzafungurwa by’agateganyo kubera baba baritwaye neza babwiwe kubyibagirwa kuko itegeko ry’u Rwanda ritabyemera.
Perezida Kagame arongera kwibutsa abayobozi ko gukora neza akazi kabo ari inshingano zabo, kuko amafaranga bahembwa ava mu misoro y’Abaturarwanda. Akongeraho ko bakwiye kongera ubukungu buturuka imbere mu gihugu kugira ngo na cya cyubahiro bahaga abanyamahanga kigume mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko abaturage bari batuye mudugudu wa Gakagati ya kabiri mu murenge wa Rwimiyaga bumvise inama z’ubuyobozi mbere bimutse naho abinangiriye aribo basenyewe, kuri ubu bakaba ntaho bafite bikinga.
Koperative Intangarugero za Huye yibumbiwemo n’abafite amaresitora bo mu mujyi wa Butare, yashyikirije ubwisungane mu kwivuza 100 abaturage bakennye cyane, muri gahunda yiyemeje yo kuba intangarugero mu gufasha abakene batishoboye bo mu Karere ka Huye.