Bavakure Emmanuel w’imyaka 57 umaze imyaka 25 acuruza amagi, yemeza ko umuntu ariwe umenya uko ategura ubuzima bwe bw’ejo hazaza, nk’uko nawe yahisemo kwikorera ubucuruzi buciriritse n’ubwo ageze mu zabukuru bwose.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko bizeye ko Meddie Kagera azabakinira muri shampiyona y’uyu mwaka, naho kugura Kabange Twite byo ngo bisa n’ibizagorana kuko ikipe ya FC Lupopo ivuga ko afitanye nayo amasezerano.
Umukuru w’abayisilam mu karere ka Ngoma (Imam),Abdoulkalim Hakizimana,yeguye ku mirimo ye yo kuyobora Islam mu karere ka Ngoma kubera impamvu ze bwite.
Umushinga Partners In Health: Inshuti Mu Buzima wahaye imbangukiragutabara (Ambulance) nshya ibitaro bya Butaro, biri mu karere ka Burera, kugira ngo ijye ibafasha mu bikorwa by’ubuvuzi ndetse no gutabara imbabare byihuse.
Imiryango 28 yo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona yasenyewe aho yabaga n’imvura n’imiyaga byinshi byadutse kuva ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 19/09/2013 bikageza mu rukerera rwo kuwa Gatanu tariki 20/09/2013.
Abanyafurika 23 barimo n’Abanyarwanda barangije amahugurwa y’ibyumweru bibiri i Nyakinama mu karere ka Musanze, baravuga ko biteguye kuba batangira gutanga umusaruro mu butumwa bw’amahoro igihe cyose bagirirwa ikizere.
Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yashimiye ihuriro rya za kaminuza mu karere u Rwanda ruherereyemo rizwi ku izina rya RUFORUM, kubwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, yatumije bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, kugira ngo ibasobanurire uburyo umunyeshuri wo mu Rwanda agomba guhatanira kwiga muri Amerika ku buntu.
Abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), abaturutse mu bitaro bya kaminuza ya Aga Khan byo muri Kenya n’abandi bo mu Bwongereza, bararebera hamwe uburyo bahuza imbaraga mu gufasha ababagana bivuza ububabare butandukanye.
Umugore w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Gatuza, akagari ka Nyarukombe, umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana afungiye kuri station ya Police ya Nzige mu karere ka Rwamagana, aho akurikiranyweho icyaha cyo guca umugabo we igitsina.
Imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 19/09/2013 yasenye amazu y’abaturage ndetse yangiza n’ibindi bikorwa byabo bitandukanye.
Ministre ushinzwe ibibazo by’impunzi no kurwanya Ibiza yabwiye impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi ko nta Munyarwanda uyobewe ko ubuhunzi buryana, ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazigera ibatererena.
Abagize umuryango PICO-Rwanda bafatanije n’abakirisitu ba Centre Christus batanze ubufasha bugizwe n’ibikoresho bitandukanye ku Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe.
Bamwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzania bivugwa ko badafite ibyangombwa byo kuhaba barafashwa guhura n’imiryango yabo mu Rwanda.
Igiramaboko Alexandre wari umucungamari wa SACCO “Tugire Ubukire” y’Umurenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 19/09/2013 azize impanuka y’imodoka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro n’imyuga (WDA) hamwe na Minisitere y’uburezi (MINEDUC) byatangije ibizami byo gushyira mu bikorwa ibyo abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga.
Munyakaragwe yemera ko afatanyije na mwishywa we bataburuye umurambo wa se ngo batware tije yari mu kuguru kwe, kuko mwishywa we yamubwiye ko ngo afite umukiriya wayo uzabaha amafaranga miliyoni 6.
Umurambo w’uruhinja rwitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri ruvukiye mu bitaro bya Mibirizi wamaze ibyumweru bitatu mu buruhukiro utarashyingurwa. Umubyeyi wabyaye urwo ruhinja yasezerewe mu bitaro wizezwa ko ibitaro bizarushyingura.
Impugucye z’Abadage zakoze igishushanyo mbonera kigaragaza ahashyirwa ibikorwa by’ubucyerarugendo mu mu turere dukikije dukikije ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt) zivuga ko gishyizwe mu bikorwa, hakongerwa amahirwe ku bucyerarugendo mu Rwanda.
Abanyarwanda biganjemo abagore n’abana bageze mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, tariki 19/09/2013, bavuga ko batahutse kuko ntacyo bishinja dore ko ngo bagiye bakiri bato bahunganye n’ababyeyi babo.
Abantu batatu bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’amaterefone byibwe mu iduka riri mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge ho mu Karere ka Nyarugenge.
Nyiramucyo Perpetua w’imyaka 45 wakubiswe n’inkuba yakubise mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba tariki 18/09/2013 mu kagari ka Rutaraka, umurenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare.
Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe n’umuryango ‘Generation Rwanda’, bivuga ko bizatumira abashoramari bava hirya no hino ku isi, kugira ngo baze gufasha imishinga mito n’iciriritse, harimo iyakozwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru bafashwa na Generation Rwanda.
Ubushakashatsi bwakoze n’ikigo Which cyo mu Bwongereza bugaragaza ko terefone zizwi nka “smartphones” zifite umwanda mwinshi watera indwara ku buryo uruta uwo mu bwiherero rusange.
Kubera kumva nabi uburinganire bw’umugabo n’umugore, umugabo witwa Habimana Jean Baptiste utuye mu Mudugudu wa Rwakibirizi, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, ahora akubitwa n’umugore we ndetse akamuraza hanze n’injoro yitwaje uburinganire.
Ikipe y’akarere ka Rusizi, Espoir FC, ikomejye gukina n’amakipe yo mu mujyi wa Bukavu muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura shampiyona izatangira mu mpera z’uku kwezi tariki 28/09/2013.
Imiryango 15 yo mu karere ka Rwamagana yagabiwe inka 15 zo mu bwoko bita Frisian cyangwa Frisonnes mu muhango wabereye ahitwa Nzige muri Rwamagana uyu munsi kuwa 19/09/2013.
Hassan Omary w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Dar-es Salam muri Tanzaniya tariki 18/09/2013 yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi atandatu agomba kumara mu munyururu kubera ko yitumye mu rukiko.
Rwangombwa Yeremiya wo mu mudugudu wa Nyamiheha, mu kagari ka Kagarama mu murenge wa Mahembe arwariye mu Bitaro bya Mugonero mu karere ka Karongi nyuma y’uko mu ijoro rishyira tariki 18/09/2013, yatewe icyuma mu nda na murumuna we.
Mu ijoro rishyira tariki 19/9/2013, abantu bataramenyekana bateye inyubako ya SACCO “Kira Karama”, iherereye mu kagari ka Bitare, umudugudu wa Kajevuba; bashaka kuhiba ariko gukingura ahabikwa amafaranga birabananira.
Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi zibuze inkwi zo guteka ibyo kurya ziba zahawe n’umuryango wita ku mpunzi HCR zafashe icyemezo cyo kujya hanze kwishakira inkwi zo guteka.
Sergeant Basabose na mugenziwe Sergeant Niyonzima Patrice baraye batahukanye na bagezi babo b’abasoldat batatu bavuga ko barambiwe no kurwana urugamba rutarangira. Ngo nta na rimwe bigeze bumva amahoro kuko ngo bahoraga biteguye ko isaha nisaha barwana.
Umusore ufite ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga ko asanga abakobwa benshi kuri iki gihe bashyingirwa , abana b’imfura babyara baba ari ab’abasore bakundanaga kuko haje umuhango wiswe guseranaho uba mbere y’uko umukobwa asezerana n’uwo bazabana akaramata.
Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.
Ben Llewellyn- Jones OBE, uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasuye gereza ya Nyanza hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo tariki 19/09/2013 maze nyuma y’uruzinduko rwe avuga ko ibyo yabonye bitandukanye n’ibiyivugwaho.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere myiza (RGB) gifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) byatangije gahunda y’imyaka itanu izita ku kunoza no kongera serivisi zijyanye n’ubutabera no guha abaturage serivisi mu rwego rwo guteza imbere demokarasi.
Umusore witwa Maniriho Yassin utwara abagenzi ku igare mu karere ka Musanze avuga ko yiyumvira indirimbo akura kuri interineti akoresheje telefoni ye igendanwa, bityo ngo bigatuma atananirwa nyamara akazi akora gasaba imbaraga nyinshi.
Imbunda n’imyenda ya gisirikare byibishijwe kwa Manase mu ijoro ryo kuwa 17/09/2013 mu murenge wa Kazo akagali ku Umukamba akarere ka Ngoma byafatanwe ku muturanyi we, Ndiyehubwo Nasiba, aho imbunda yahise ayitaba mu murima.
Abandi Banyarwanda 28 bagejejwe mu karere ka Gisagara nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya bavuga ko bahirukanywe nabi bakubitwa mu gihe bari bizeye ko bagiye gusonerwa bakagumana n’imiryango yabo iri muri iki gihugu birukanywemo.
Bizimana Abdu uzwi ku izina rya Beken akaba atoza Etincelles FC atangaza ko abakunzi b’iyi kipe cyangwa akarere ka Rubavu bamutegeye miliyoni 3 yaranginza igice cya shampiyona ari ku mwanya wa mbere.
Umuhanzi Kamichi aratangaza ko kuba umuhanzi biryoha ariko ngo kuba umu star bikavuna cyane.
Nyuma yo kuva mu Bufaransa aho yari yitabiriye amarushanwa ya Francophonie, kuri uyu wa kane tariki 19/09/2013, Mani Martin arerekeza mu gihugu cya Uganda mu iserukiramuco mpuzamahanga rizwi ku izina rya “Bayimba International Festival”.
Abakora ubushakashatsi n’abatanga ubufasha ku bijyanye no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bateraniye muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) guhera kuwa 18/9/2013, mu nama y’iminsi bibiri, mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagenderwaho ku kurushaho gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe.
Umukobwa w’imyaka 17 wabaga iwabo mu mudugudu wa Lisansi mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga, yakuyemo inda, tariki 18/09/2013 uruhinja ruhita rwitaba Imana, nyuma gato na we araremba ajyanwa ku Bitaro bya Bushenge igitaraganya.
Nizeyimana Festo na Manirafasha Mico bakomoka mu karere ka Musanze bafatiwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, tariki 18/09/2013, bafite inka bibye mu murenge wa Nyange ho mu karere ka Musanze.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko umubare ungana na 98% by’abaturage batoye muri rusange abadepite, udashobora kunengwa ko ukabije kurusha umubare nyakuri w’abatoye, ashingiye ku bushake abanyarwanda bagaragaje mu kwitabira amatora rusange y’abadepite.
Juvenal Hakizinka w’imyaka 65 y’amavuko yanze gusaza asabiriza ahitamo kwihangira umwuga wo gucuruza takataka mu ikarito.