Rulindo: Umugore yaguwe gitumo afatanwa ibiyobyabwenge iwe

Nyirandimubanzi Beatha w’imyaka 42 wari usanzwe akekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo kanyanga ndetse n’urumogi, mu mpera z’iki cyumweru yaguwe gitumo iwe mu rugo mu murenge wa Masoro arafatwa kuri ubu akaba afungiye kuri station ya Polisi ya Murambi.

Ngo hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage polisi yaragenzuye kugira ngo uyu mugore afatwe, nyuma aza gufatanwa udupfunyika 2277 tw’urumogi, litiro 15 za kanyanga amashashi 74 ya chief waragi, amabuye ya Gasegereti ibiro 47, n’amapaki y’amasashi 6.

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro, Mukwira Jean Nepomuscene, uyu mugore akomokamo ngo nk’ubuyobozi bari batuwe bamukeka ariko batarabona ikimenyetso nyacyo bityo bikababangamira kumufata, ariko noneho ngo yafatanywe ibyo biyobyabwenge mu nzu ye.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Rulindo bukomeje gushima uburyo abaturage batuye aka karere bakomeje kwitwara mu kibazo cyo kurwanya no guca bururndu ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho babikeka.

Itegeko riteganya ko uyu mugore aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa igifungo cyingana n’imyaka itanu hamwe n’amande ashobora kugera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hatahuwe igisasu bemeza ko ari icyo muri 1994

Muri uyu murenge wa Masoro kandi hatahuwe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade y’inshinwa bakeka ko yaba yarahatakaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Iki gisasu cyabonetse mu murima w’umukecuru witwa Nategure Speciose w’imyaka 62, mu gihe yari arimo ahinga. Ni mudugudu Nyakizu, akagari ka Kabuga.

Uyu mukecuru avuga ko yakibonye mu gihe yari arimo ahinga, ngo yakubita isuka akabona ikintu kirazamutse, ahita abona ko atari ikintu kidasanzwe. Ngo nibwo yigiriye inama yo gutabaza ubuyobozi bw’umurenge, nabwo buhuruza ubuyobozi bwa Polisi basanga ari igisasu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Masoro, Mukwira Jean Nepomuscene, avuga ko abaturage bamaze gusobanukirwa neza ko niba babonye ibintu bidasanzwe baba bagomba kubimenyesha ubuyobozi bwabo.

Ngo ni ubwa mbere muri uyu murenge wa Masoro habonetse igisasu kuko umuyobozi w’uwo murenge nawe ajya yumva aho byabonetse handi ariko hatari mu murenge ayoboye.

Nyuma y’uko uyu mukecuru abimenyesheje ubuyobozi , ubu iki gisasu cyahise kijyanwa kuri station ya Polisi ya Murambi.

Ubuyobozi bwa Polisi bukaba busaba abaturage muri aka karere gukomeza gushishoza mu gihe bahinga kandi ntibapfe gufata ibyo babonye byose batazi ubwoko bwabyo, ahubwo bagomba kubimenyesha ubuyobozi bwa Polisi bityo nabwo bugasuzuma ibyo ari byo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka