Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwatangiye kubarura imitungo y’abahinzi b’icyayi n’abandi baturage bo mu murenge wa Rugabano bazimurwa ahazaterwa icyayi cy’uruganda ruri hafi kuhubakwa.
Kuba Abanyenkombo bagifite imico bakomora muri Congo wo guharika, aho usanga abasore bakiri bato bafite abagore barenze umwe, ngo ni imbogamizi ikomeye muri gahunda yo kuringaniza imbyaro muri kuri iki kirwa.
Umushinga mpuzamahanga DOT (Digital Opportunity Trust) uhugura abantu kwibyazamo impano bafite kugira ngo babone imirimo, uratangaza ko abarangiza Kaminuza bagahugurwa nawo, bafite amahirwe yo kubona imirimo ku kigero cya 85%, ugereranyije na 8% by’ababona imirimo batarahuguwe.
Abarimu batanu bigisha bigisha mu rwunge rw’amashuli rwa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, bafungiye kuri station ya Polisi y’aka karere bakurukiranyweho gukopeza abanyeshuri ikizami cy’ubugenge (Physics).
Abahinzi bo mu gishanga cya Rwabashyashya mu karere ka Huye batangiye gahunda yo kuvomerera imyaka, nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibura y’imvura, kuri uyu wa Gatanu tariki 1/11/2013.
Nyuma y’isozwa ry’igikorwa cyo gusuzuma imikorere y’abakozi ba Leta ku nzego z’imirenge n’utugari, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero burasaba abatanga serivisi za Leta ndetse n’abakorera mu nyubako za Leta kuhashyira ibendera ry’igihugu.
Okoko Godfroid, umutoza mushya w’Amagaju, kuwa kane tariki 31/10/2013 yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe mu gihe cy’umwaka umwe, kandi akaba agomba gukora ibishoboka byose iyo kipe yo mu karere ka Nyamagabe ikaguma mu cyiciro cya mbere.
Abaturage b’i Gahanga mu Kagari ka Mulinja bashimishishwe n’uko bagiye kujya bamenya amakuru yo mu gihugu no hanze yacyo nyuma y’uko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibashyikirije Television ndetse na Decoderi bizabafasha kujya birebera imbonankubone ibibera mu Rwanda no ku isi.
Ku isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu wa 01/11/2013 habereye impanuka yateye bamwe mu baryegereye gusinda kuko iyo modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yuzuye inzoga yahakoreye impanuka, inzoga nyinshi yari itwaye zikameneka mu muhanda ariko bamwe bakaziyora mu miferege bakazinywa bagasinda.
Abaturage biha uburenganzira bwo kubagira amatungo yabo imuhira bashakisha imibereho bihanangirijwe n’inzego z’umutekano kuko ngo ibi bishobora gukurura ibibazo bitandukanye mu barya izi nyama.
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba ibigo by’ubucuruzi biciriritse byitwaye neza kuri iyi nshuro harahembwa rwiyemezamirimo w’umukobwa n’undi rwiyemezamirimo ukiri muto bitwaye neza kurusha abandi.
Umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere rirambye RYOSD (Rwanda Youth for Sustainable Development) n’ubuyobozi bw’intara y’iburasirazuba basuye Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bari mu nkambi ya Kiyanzi babaha ubufasha burimo imyenda n’amasabune.
Abaturage bo mu karere ka Rubavu na Rutsiro bakomeje kwitwikira ijoro bakajya kuroba amafi n’isambaza mu gihe ikiyaga cya Kivu cyafunzwe amezi abiri kugira ngo umusaruro ushobore kwiyongera.
Uwimana Joyce w’imyaka 37 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gasaka akurikiranyweho gukubita igiti murumuna w’umugabo we witwa Ngayabahiga Sylvestre w’imyaka 44 mu masaha ya saa sita z’ijoro rishyira tariki ya 31/10/2013 akitaba Imana.
Abagenzuzi ba Koperative z’amakawa eshanu zo mu karere ka Nyamasheke bahawe amahugurwa azatuma koperative zabo zitera imbere kandi zikaba icyitegererezo ku bandi bahinzi ba kawa muri aka karere.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi burahamagarira abaturage bawutuyemo bajya muri Congo guca ku mipaka izwi kugira ngo bagabanye ihohoterwa riri gukorerwa abaturage basanzwe bicira inzira zidasanzwe.
Mu nama nyunguranabitekerezo yabahuje n’abafatanyabikorwa babo kuri uyu wa 30/10/2013, abunzi bo mu karere ka Ngoma hose bahawe umwambaro ubaranga uzajya ubafasha mu kazi ko gukemura ibibazo by’abaturage bitarinze kujya mu nkiko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yatangaje ko uwari umusirikare mu ngabo z’igihugu, Lit. Joel Mbabazi wabaga muri Uganda yashyikirijwe Polisi y’u Rwanda akurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano mu bikorwa byo gutera ibisasu mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu mirenge ya Kivuye, Gatebe ndetse na Bungwe, mu karere ka Burera, bari kumwe n’abayobozi batandukanye bo muri ako karere, bamennye litiro 2258 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga mu rwego rwo kukirwanya.
Nyuma y’iminsi haboneka ibyaha by’ubwicanyi mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rulindo, kuri uyu wa 31/10/2013, babiri mu bakekwaho ibyo byaha baburanishirijwe imbere y’abaturage aho babikoreye mu mirenge ya Bushoki na Burega.
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NASA) bavumbuye umugabane uhuje byinshi n’isi, bituma ikizere cy’uko haboneka undi mubumbe waturwaho cyiyongera.
Mu murenge wa Rubengera kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2013 hatoraguwe ibisasu bibili byo mu bwoko bwa grenade, ahantu bacukuraga umusarani.
Abanyamakuru 52 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye barahabwa amahugurwa agendanye no gutara no gukora inkuru zerekeranye n’ubukungu, nyuma y’aho bigaragariye ko hari amakosa agenda akorwa bitewe no kudasobanukirwa n’amagambo y’umwimerere akoreshwa mu bukungu.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kagano mu karere ka Nyamasheke rwategetse ko Ndagijimana Jean Pierre wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ndetse na mugenzi we Ntaganzwa Antoine bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu gushaka indonke, bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.
Uruganda rukora za mudasobwa zizwi nka Dell rwamaze gukura ku isoko mudasobwa nshya ziswe Latitude 6430u Ultrabooks kuko ngo abakiliya ibihumbi byinshi bari baraziguze bose binubiraga ko zinukamo inkari cyangwa amaganga y’injangwe.
Nyuma y’ubujura bukomeje kwibasira SACCO z’Akarere ka Gakenke bukorwa n’abakozi bazo, abandi bakozi babiri ba SACCO-Girintego y’Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke bahagaritswe ku kazi nyuma yo gutahura ko bakoze ubujura.
Norbert Shyerezo wari uhagarariye komite y’urubyiruko yo mu karere ka Ngororero yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’Inama nkuru y’igihugu y’urubyiruko (NYC), mu matora yabaye tariki 30/10/2013.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame hamwe n’umuyobozi wa gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana(One Laptop per Child/OLPC) ku rwego rw’isi, Rodrigo Arboleda, bemeranyijwe ko iyi gahunda igiye kwagurirwa mu bindi bihugu by’Afurika, hamwe no gukomeza kuyigeza ku bana bose mu Rwanda.
Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 30 Ukwakira 2013, abantu bataramenyekana bagiye mu isambu y’umugore witwa Mukandereya Josephine wo mu kagari ka Nyanjye mu murenge wa Ngororero maze batemagura insina 30 hamwe n’ibigori ku buso bungana na metero kare 24.
Abayobozi batandukanye bashinzwe isuku bavuye muri EWSA bafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi kuri uyu wa 31/10/2013 bakoreye uruzinduko mu murenge wa Nkombo mu rwego rwo kureba uko kurwanya indwara ya korera imaze iminsi igaragaye muri uwo murenge.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2013 nibwo abatuye mu mujyi wa Ngororero bishimiraga ko batakigendera mu mwijima kubera amatara yashyizwe ku muhanda no mu mujyi rwagati, ariko nyuma y’amezi 4 gusa ayo matara ntacyaka.
Umugabo wari yarigize icyihebe mu Karere ka Gakenke witwa Bapfaguheka Francois bakunda kwita Heka yatawe muri yombi nyuma yo gusanga urumogi iwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 31/10/2013
Abarwanyi 15 ba M23 hamwe n’abandi Banyecongo 3 bari kwitabwaho n’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge nyuma yo kurasirwa mu mirwano yahuje M23 n’ingabo za Congo nabo bari bafatanyije.
Umunyeshuri w’umunyarwanda wiga Goma taliki ya 29/10/2013 yahohotewe n’ingabo za Congo zikorera ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo i Rubavu zimuhora kuba zarabuze abantu benshi ku rugamba zarwanye na M23 i Kibumba.
Ubushakashatsi bumaze kwerekana ko abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo baza ku mwanya wa mbere mu gukenera guhabwa icyubahiro no kwitabwaho kurusha abandi batuye izindi ntara mu Rwanda.
Ama G the Black, umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, aravuga ko adakora umuziki agamije gushimisha abahanzi bagenzi be, ahubwo ngo akora agirango anezeze abakunzi be, bityo akagira inama abandi bahanzi guhanga ijisho ku cyo abakunzi babo babifuzaho.
Abaturage bari batuye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, amazu yabo yatangiye gusenywa kuko aho bari batuye hagiye kubakwa gare igezweho.
Nabakuza Surayine bakunze kwita Mugende w’imyaka 53 wari utuye mu kagari ka Buhanda umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yahiriye mu nzu tariki ya 31/10/2013 arinda apfa.
Ikipe ya CSKA Moscou yo mu Burusiya yahawe igihano na FIFA kubera ko bamwe mu bafana ba yo batutse umukinnyi Yaya Toure w’ikipe ya Manchester City ibitutsi bishingiye ku irondaruhu.
Mu gihe hakigwa uko urugomero rw’amashanyarazi rwa rusizi ya 3 ruzubakwa, hagiye kuba hakorwa umuhanda ugana kuri urwo rugomero kugirango ibikoresho byo kurwubaka bizabashe kuhagera mu buryo bworoshye.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’abahagarariye amakipe ya ruhago y’abagore batangaje ko shampiyona y’abagore izatangira tariki 30/11/2013, ikazaba irimo andi makipe atanu mashya.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo, igitaramo cy’umuhanzi Jules Sentore cyimuriwe muri Stade Amahoro i Remera aho kubera kuri Serena Hotel nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa hirya no hino mu bitangazamakuru binyuranye.
Ndagijimana Seleman wayoboraga umudugudu wa Kareba mu kagari ka Gatereri ho mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi yitabye Imana akubiswe n’inkuba tariki 30/10/2013.
Police FC ikomeje kugaragaza ko ari ikipe yo kwitonderwa nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wabereye kur Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 30/10/2013, naho AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi igitego 1-0.
Kubera imyitwarire itari myiza yagiye igaragara kuri bamwe muri ba Nyampinga, hafashwe ingamba zo gushaka ikigo cyazajya gikurikirana imyitwarire yabo nyuma yo gutorwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabwiye urubyiruko rwaje mu nama ya ‘Transform Africa’ ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ko ubukire n’imibereho myiza bashaka, batagomba kubisaba Leta cyangwa undi wese, ahubwo ko bagomba kwibyazamo impano bafite bakaziteza imbere, kugirango babeho uko babishaka.
Mu gikorwa kizabera mu Bubiligi tariki 02/11/2013 cyo kwizihiza imyaka 50 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) imaze ivutse, hazerekanwa filime yakozwe ku mateka (film documentaire) ya UNR, izagaragaramo bamwe mu bayobozi bize muri iyi Kaminuza.
Akarere ka Rutsiro kasinyanye n’abaterankunga amasezerano yo gutangiza umushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira bikunze kugaragara ku bana bari munsi y’imyaka itanu. Uwo mushinga uzibanda no ku babyeyi b’abakene batwite ndetse n’abonsa bashobora guhura n’ikibazo cy’indwara zituruka ku mirire mibi.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango Fair Children/Youth Foundation (FCYF), bugaragaza ko mu karere ka Musanze harabarurwa abana 841 bafite ubumuga bwiganjemo ubwo kutavuga ndetse no kutumva.