Uko kunyuranya ngo byaba biterwa n’uko ubu akarere ka Ngororero kabarira abaturage bako ku mibare kari gasanganywe aho abantu 282.811 aribo bateganyijwe mu bwisungane mukwiuza, naho MINISANTE ikabara 334.413 ishingiye ku byavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka.
Icyo kinyuranyo cy’abantu barenga gato ibihumbi 50 cyatumye ijanisha ry’ubwitabire mu karere rigabanukaho 11%. Gusa bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imimirenge yo mu karere ka Ngororero basanga imibare minisiteri y’ubuzima yafatiyeho ishobora kuba ari myinshi ugereranyije n’abaturage bafite.
Urugero ni nk’aho hari imirenge usanga imibare y’abaturage ufite n’iyatanzwe na MINISANTE harimo ikinyuranyo kinini, nkaho icyo kinyuranyo kigera ku baturage 7000.
Nubwo intego y’akarere ari ukongera ubukangurambaga mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko bagiye kwihutira kureba niba imibare ikoreshwa na MINISANTE ariyo, hagafatwa ingamba nshya.
Ikindi cyagabanyije umubare w’ubwitabire mu kwivuza mu karere ka Ngororero ni uko kugeza ubu abaturage batanze igice cy’umusanzu usabwa batakibarwa nk’abatanze ubwisungane mu kwivuza.
Ubu ngo nta wemerewe gutanga amafaranga mu byiciro kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo, ariko abamaze kuyatanga bo bazavurwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|