Rutsiro: Abana batatu bo mu mudugudu umwe bamaze guhitanwa n’i Kivu mu mwaka umwe

Abana batatu bo mu mudugudu wa Syiki mu kagari ka Murambi mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro bamaze kwitaba Imana barohamye mu Kivu mu bihe bitandukanye, bakaba bagwamo bajyanye na bagenzi babo kwidumbaguza, nyamara bamwe bakahasiga ubuzima kuko baba batazi koga.

Uheruka kugwamo ni uwitwa Eric Nayituriki w’imyaka 10 y’amavuko waguyemo ku cyumweru tariki 03/11/2013 mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uwo mwana ngo yamanutse ku Kivu aherekeje se witwa Maniraguha Anastase wari uvuye i Rutsiro agiye i Rubavu ajyanyeyo ibitoki yari agiye gucuruzayo anyuze mu nzira yo mu mazi.

Se yamaze kugenda, umwana na we ntiyataha, ahubwo ahita yijyanira n’undi mwana mugenzi we witwa Museveni koga mu Kivu. Museveni yatashye iwabo ari muzima, ariko Nayituriki we, iwabo bategereza ko agaruka baraheba.

Umuturage witwa Bazimaziki Evariste utuye hafi y’aho abo bana bogeraga yamanutse hepfo ku Kivu ahabona utwenda ahita amenya ko ari utw’uwo mwana witwa Nayituriki, ahita ajya kubwira umuryango w’uwo mwana ko abonye imyenda ye, ariko we akamubura.

Kuri uwo mugoroba bakomeje kumushakisha baza kubona umurambo we mu mazi nijoro, bukeye mu gitondo tariki 04/11/2013 ni bwo bitegereje neza bamenya ko uwo murambo ari uw’uwo mwana bahita bahamagara abo mu muryango we baraza barawujyana.

Nayituriki yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.
Ikiyaga cya Kivu cyatwaye n’undi mwana wo muri uwo mudugudu wa Syiki mu kagari ka Murambi tariki 10/11/2012 wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ukwigize Donatille, nyina w’uwo mwana avuga ko yari yamwohereje ku Kivu ngo ajye kugura isambaza zo guteka, nuko agezeyo akurikira abandi bana yasanze barimo koga ahita agwamo.

Ukwigize avuga ko basanzwe babwira abana babo ko koga mu Kivu ari bibi, ariko ngo ntabwo abana babyumva. Ati “turabibabuza nyine ariko urumva iyo igihe cy’umuntu cyageze, ashobora no kugucika akagenda, nta kundi wabigenza.”

Muri uwo mudugudu wa Syiki hari n’undi mukobwa witwa Iradukunda wari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko na we wajyanye n’abandi bana gutashya mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2013, barangije bakuramo imyenda bajya koga mu Kivu, noneho hashize umwanya bagenzi be bareba inyuma aho yarimo kogera baramubura.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Syiki, Hakizimana Viateur, avuga ko zimwe mu ngamba ubuyobozi bw’umudugudu bufite zirimo kwibutsa ababyeyi ko bagomba kubuza abana babo kujya koga no gukinira hafi y’i Kivu. Ubwo butumwa ngo butangirwa mu nama z’umutekano zibera mu midugudu buri wa gatandatu.

Abayobozi kandi ngo bashishikariza ababyeyi kohereza abana bakuru gutashya cyangwa se kuvoma amazi kuko hari igihe abana bato bajyayo bakishora mu Kivu kandi batazi no koga, bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka