Bugarama : Kuba imvura itaraguye ku gihe bishobora guteza ingaruka zikomeye

Abahinzi bo mu murenge wa Bugarama na Muganza mu karere ka Rusizi bafite imirima mu kibaya cya Bugarama ngo babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’imvura imaze igihe itangwa bikaba bizagira ingaruka ku musaruro w’imyaka bari biteze.

Aba bahinzi bavuga ko izuba ryakomeje gucana imvura ntigwe uretse ngo kuba Imana yabatabara imvura ikaboneka vuba nibura abateye nyuma bagasarura nta musaruro bategereje nkuko bari babyiteze.

Ngo nubwo ari ibishyimbo n’ibigori bigaragara cyane ko byangiritse sibyo byonyine kuko ngo n’imyumbati n’ibindi bihingwa bitasigaye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama ngo nabwo bubona iri bura ry’imvura rishobora kugira ingaruka ku musaruro abaturage bari biteze ndetse no ku mibereho myiza yabo muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Gatera Egide, avuga ko hagiye gutangira gahunda yo kureba uko bifashishije amazi ya Rusizi abaturage bajya bavomerera imyaka yabo n’ubwo icyo kitaba igisubizo gihwanye n’uko imvura yagwa.

Usibye iki gihembwe cy’ihinga kitagenze neza ngo imvura igwe ku gihe, usanzwe umurenge wa Bugarama usanzwe uza mu ya mbere mu kweza neza imyaka itandukanye mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka